Thursday, October 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyamagabe: Abantu 175 bafashwe basengera mu rugo rwa Nyirahuku babasuzumye basangamo abanduye COVID

radiotv10by radiotv10
31/01/2022
in MU RWANDA
0
Nyamagabe: Abantu 175 bafashwe basengera mu rugo rwa Nyirahuku babasuzumye basangamo abanduye COVID

Bari bacucitse cyane

Share on FacebookShare on Twitter

Polisi ikorera mu Karere ka Nyamagabe, yafatiye abantu 175 mu rugo rw’umuturage witwa Nyirahukuru Marie Rose, bari mu masengesho atemewe, banarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, babasuzumye basangamo abanduye iki cyorezo.

Aba bantu bafashwe ku wa Gatandatu tariki ya 29 Mutarama ahagana saa munani z’amanywa, ubwo bari bateraniye mu rugo rw’uyu muturage ruherereye mu Mudugudu wa Gakoma, Akagari ka Kigeme mu Murenge wa Gasaka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Avuga ko Polisi yahise ijyayo igasanga koko muri urwo rugo hateraniye abantu baturutse mu madini n’amatorero atandukanye barimo gusenga.

Abo bantu bari bicaye bigeranye mu nzu, abandi bari hanze, nta muntu wari wambaye agapfukamunwa, hari hafunganye ku buryo bigaragara ko nta mwuka uhagije uhari.

Mu igenzura n’ibipimo byakorewe bari bantu 175 byagaragaye ko harimo babiri banduye COVID-19, abandi babiri batarikingije urukingo na rumwe naho abandi batandatu barakingiwe urukingo rumwe gusa.

SP Kanamugire yashimiye abaturage batanze amakuru bariya bantu bagafatwa, yagaye abantu bakirimo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 abakangurira kwisubiraho bakubahiriza amabwiriza mu rwego rwo kurinda ubuzima bwabo n’ubw’abandi.

Yagize ati “COVID-19 ntaho yagiye iracyahari, nta muntu ugomba kwirara yibwira ko icyorezo cyarangiye. Amabwiriza arahari kandi agomba kubahirizwa, bariya bantu bagombaga kujya gusengera mu nsengero zujuje ibisabwa kandi zirahari.”

Yakomeje avuga ko bariya bantu bamaze gufatwa barigishijwe abadakingiye barakingirwa abamaze kwandura bajyanwa mu kato. Inzego zibishinzwe zabaciye amande hakurikijwe amabwiriza y’inama njyanama y’Akarere.

Bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − four =

Previous Post

Nyagatare: Umunyeshuri arakekwaho kwica mugenzi we bapfuye inkweto agahita atorokera muri Uganda

Next Post

Ni bo Ntwari zanjye- Gen Muhoozi yongeye gushima Kagame na Museveni

Related Posts

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

by radiotv10
22/10/2025
0

Indwara y’Uburenge ifata amatungo yagaragaye mu Mirenge itatu yo mu Karere ka Rubavu, yatumye Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu...

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

by radiotv10
22/10/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi; yakiriye mugenzi we wa Somalia, n’Umugaba Wungirije w’Ingabo za Qatar...

Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

by radiotv10
22/10/2025
0

Abasenateri bane bashyizweho na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame; bamushimiye icyizere yabagiriye cyo gukomeza gukorera Igihugu, bamwizeza kuzakorana umurava. Aba...

Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

by radiotv10
22/10/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayoza baherutse guhura n’ibiza by’imvura byatwaye ubuzima bwa bamwe, bikanangiza...

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
21/10/2025
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashyizeho Abasenateri bane nyuma yuko manda y’abo yari yashyizeho irangiye, barimo babiri bagarutse muri Sena...

IZIHERUKA

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR
FOOTBALL

Hatangajwe ibyemezo byafatiwe abasifuzi bayoboye imikino yazamuye impaka irimo uwa APR na Mukura

by radiotv10
23/10/2025
0

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

22/10/2025
FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

22/10/2025
Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

22/10/2025
Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

22/10/2025
Amakuru mashya y’urugamba rwa M23 yongeye kuvugwamo icyagaragayemo gifatwa nk’icyatunguranye

Amakuru agezweho mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC

22/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ni bo Ntwari zanjye- Gen Muhoozi yongeye gushima Kagame na Museveni

Ni bo Ntwari zanjye- Gen Muhoozi yongeye gushima Kagame na Museveni

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe ibyemezo byafatiwe abasifuzi bayoboye imikino yazamuye impaka irimo uwa APR na Mukura

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.