Umuturage wo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, aravuga ko atakibasha kubonera ibitotsi mu nzu ye yiyubakiye nyuma yuko yiyashije kubera uruganda rw’abashinwa begeranye, none rukaba rwaranze no kumuha ingurane ngo yimuke, agasaba ubuyobozi kumutabara.
Uyu muturage witwa Nsengimana Faustin, utuye mu Mudugudu wa Nyamisave, Akagari ka Karama, Umurenge wa Cyanika avuga ko inzu ye yasatuwe n’imashini z’uruganda rw’Abashinwa rutunganya amabuye yo kubaka.
Nsengimana avuga ko amaze igihe abayeho mu buzima bumuteye impungenge kubera inzu ye imaze gusatagurika bikomeye.
Ati “Iyo ndyamye mba mfite ubwoba ko ishobora kungwaho. Ndasaba ubuyobozi kumpa ubufasha bwo kwimuka nk’uko abandi baturanyi bimuwe, kuko ubuzima bwanjye buri mu kaga.”
Uyu muturage avuga ko bamwe mu baturanyi be bari batuye hafi y’urwo ruganda bahawe amafaranga y’ingurane bakimurwa, ariko we nta kintu na kimwe yigeze ahabwa cyangwa ngo abarirwe kugira ngo yimuke.
Abaturanyi be bavuga ko bahangayikishijwe n’imibereho ya mugenzi wabo bakamusabira kwimurwa kuko ubuzima bwe buri mu kaga.
Kabera ati “Inzu ye yasadutse bikomeye. Turasaba ko yafashwa kwimuka kuko inzu tubona yenda kumugwaho.”
Uwimana na we ati “Twifuza ko ubuyobozi bwaza gusuzuma iki kibazo, bukareba ibibazo byatejwe n’izi mashini bigakemuka, kugira ngo abaturage barindwe ingaruka.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika, Ndagijimana Jean Marie Vianney, yatangarije RADIOTV10 ko iki kibazo kigiye gukurikiranwa kugira ngo hashakwe igisubizo kirambye.
Uretse Nsengimana Faustin, hari n’abandi batuye hafi y’urwo ruganda bavuga ko batewe impungenge n’ingaruka z’imashini z’uru ruganda, bityo bakifuza ko hakorwa isuzuma ryimbitse ryagaragaza abakeneye kwimurwa kugira ngo barengerwe.




Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10








