Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Nyamasheke: Ababyaye abana b’impanga bahishuye impamvu umwe agwingira undi agakura neza

radiotv10by radiotv10
21/09/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Nyamasheke: Ababyaye abana b’impanga bahishuye impamvu umwe agwingira undi agakura neza
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe babyaye impanga bo mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke, bavuga ari umugisha, ariko ko kubera amikoro macye bibagora kubarera ngo bakure neza, ku buryo kubabonera indyo yuzuye bombi, bitoroshye, bigatuma umwana umwe agwingira, bagasaba Leta kujya ibunganira.

Ni abagore bane babyaye impanga bahuriye ku kuba umwana umwe muri zo yaragiye mu mirire mibi bigatuma uwo bavukanye amusiga ku buryo bugaragara.

Ntawiheba Eugenie ati “Umwe muri bo nyine yaragwingiye nyamara narakoreshaga imbaraga zanjye zose uko nshoboye”.

Nyiransabimana Valentine nawe ati “Uwo bita Gakuru yagiye mu mirire mibi nta bilo afite ariko, Gatoya we ntakibazo afite, turagerageza ariko ntabwo tubibona gatanu kuri gatanu. Hari igihe uba ufite nk’igihumbi kandi ushakamo ibintu byinshi ku buryo kubabonera indyo yuzuye ari babiri bigorana.”

Bavuga ko nyuma yo kurwaza imirire mibi, aribwo batangiye kubona amata n’ifu y’igikoma bisabye bamwe kubanza kugera mu mutuku, bakifuza ko mu gihe utishoboye abyaye impanga yakagombye kujya ahita abona ubufasha bidasabye ko abana babanza kugera mu mutuku.

Mukamana Odette ati “Umwana aho kugira ngo ajye mu mirire mibi bajye bagufasha nyuma, bakadufashije mbere.”

Nyirandushabandi Alexiana ushinzwe imirire mu Bitaro bya Kibogora, avuga ko nta mpamvu zo kwita ku mpanga by’umwihariko ngo kuko uburyo bwashyizweho buhagije.

Agira ati “Muri rusange umubyeyi wese utwite ajya ku Kigo Nderabuzima bakamugenera shisha kibondo akayinywa kugeza abyaye ndetse no kugeza ku mezi atandatu. Rero nta mpamvu bavuga ko batitabwaho.”

Akarere ka Nyamasheke kakunze kugira ubwiyongere bw’abana bagwingira, nko muri 2020, igipimo cy’ubugwingere cyageze kuri 37,8% kivuye kuri 33% byariho muri 2010.

Umwe ari mu mirire mibi mu gihe undi ntakibazo afite
Basaba ko bajya bahabwa ubufasha bakibabyara aho gutegereza ko umwe abanza kujya mu mutuku

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + fifteen =

Previous Post

Dr.Ngirente yagaragaje ubuhinzi nk’inkingi ya mwamba mu bizafasha kugera ku cyerekezo 2050

Next Post

Gen.Muhoozi yatanze umucyo ku byavugwaga ko azahatana na Se Museveni kuyobora Uganda

Related Posts

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Gen.Muhoozi yatanze umucyo ku byavugwaga ko azahatana na Se Museveni kuyobora Uganda

Gen.Muhoozi yatanze umucyo ku byavugwaga ko azahatana na Se Museveni kuyobora Uganda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.