Tuesday, October 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Nyamasheke: Abakoze ubwarimu bamaze amezi arindwi batarahembwa

radiotv10by radiotv10
19/07/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Nyamasheke: Abakoze ubwarimu bamaze amezi arindwi batarahembwa
Share on FacebookShare on Twitter

Abakoze ubwarimu bw’igihe gito mu bigo by’amashuri bitandukanye byo mu Karere ka Nyamasheke basigariraho abarimu bagiye mu biruhuko byo kubyara, barataka ubukene nyuma yo kumara amezi arindwi batarabona amafaranga bakoreye.

Aba barimu batifuje ko imyirondoro yabo ijya ahagaragara, babarizwa mu Murenge wa Kagano bavuga ko bagiye bishyuza amafaranga bakabwirwa ko ntayahari.

Uwatangiye gukora aka kazi muri Mata, avuga ko gukora ayo mezi yose adahembwa byamuteye ubukene bwatumye atabasha kubona ibyo akeneye nk’umwarimu binagira ingaruka ku mitangire y’amasomo.

Ati “Ntabwo tuzi niba amafaranga azaza, kugira ngo umuntu ajye imbere y’abana bisaba kuba yambaye neza, urumva rero ko ari ibintu biba bigoye. Nashoboraga kubona aho njya gukorera igihumbi mu gitondo cya kare ngasimbukirayo ugasanga ngiye kwigisha nkererewe kandi ntanabishyizeho umutima.”

Undi watangiye aka kazi muri Mutarama uyu mwaka na we akaba atarabona ifaranga na rimwe ku mishahara y’amezi arindwi, avuga ko byagiye bibaca intege gukorana na bagenzi babo bahembwa buri kwezi bo batagira icyo babona.

Ati “Urumva kuba ukorana n’abandi ukabona bo barabona message wowe utazi igihe izazira, iyo bimeze bityo hari igihe n’akazi ugakora nta bushake ufite.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse avuga ko icyatumye imishahara y’aba basigariye abarimu itinda ari uko habayeho amavugurura agamije gushyiraho uburyo bazajya bahembwa nk’uko abandi barimu bafite amasezerano bahembwa, bityo ko kubaka sisitemu byatwaye igihe ariko bikaba biri kugera ku musozo ku buryo amafaranga yabo yenda kuboneka.

Ati “Byasabye guhindura sisitemu yo guhemberamo ari na byo Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo iri gukoraho kugeza ubu,  ariko birenda gukemuka ku buryo mu minsi itaha  amafaranga yabo azajya azira igihe umushahara wa mwalimu yasimbuye waziraga.”

Abagera kuri 92 ni bo bitabajwe n’Akarere ka Nyamasheke mu mwaka w’amashuri wa 2024-2025 kugira ngo basigarireho abarimu ku bigo by’amashuli bitandukanye bagiye bajya mu biruhuko nyuma yo kubyara.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × five =

Previous Post

Eng.-An official announcement expected on progress made in AFC/M23 talks with the Congolese Government

Next Post

BREAKING: Haratangazwa ibyasinywe hagati ya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo n’ibimaze kugerwaho mu biganiro

Related Posts

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
28/10/2025
0

Igikomangomakazi Spéciose Mukabayojo, umukobwa w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda hagati y’ 1896 n’ 1931, yitabiye Imana muri Kenya...

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

by radiotv10
28/10/2025
0

Inzego z’iperereza mu Rwanda zemeje ko nyiri uruganda rukora inzoga izwi nka ‘Be One Gin’ ari mu maboko y’inzego z’ubutabera,...

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

by radiotv10
28/10/2025
0

Princess Spéciose Mukabayojo, the daughter of King Yuhi V Musinga who ruled Rwanda between 1896 and 1931, has passed away...

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

by radiotv10
28/10/2025
0

The Government of Rwanda has announced that the new digital national ID project, estimated to cost over Rwf 100 billion,...

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

by radiotv10
28/10/2025
0

Umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 39 y’amavuko, arakekwaho kwicisha icyuma umugore we na we w’Umunyarwandakazi w’imyaka 38, babanaga mu Bufaransa, ubwo yahengeraga...

IZIHERUKA

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana
MU RWANDA

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
28/10/2025
0

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

28/10/2025
Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

28/10/2025
Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

28/10/2025
Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

28/10/2025
Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

28/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
BREAKING: Haratangazwa ibyasinywe hagati ya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo n’ibimaze kugerwaho mu biganiro

BREAKING: Haratangazwa ibyasinywe hagati ya AFC/M23 n'ubutegetsi bwa Congo n'ibimaze kugerwaho mu biganiro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.