Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke, baravuga ko umuyobozi wo mu nzego z’ibanze amaze iminsi abahoza ku nkeke abaziza kuvugana n’itangazamakuru, mu gihe we avuga ko muri bo “hari abameze nk’abarwaye mu mutwe.”
Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Karusimbi mu Murenge wa Bushenge, baherutse kuvugana na RADIOTV10, bagaragaza ikibazo cyo kuba ubuyobozi bwarabasenyesheije inzu babagamo ngo kuko zari zishaje, bakabizeza kuzabafasha kubaka izindi.
Aba baturage bavuga ko iki kibazo bagihuriyeho ari 20, bavugaga ko abayobozi babasabye kuzamura ibigega by’inzu [inzu zidasakaye] ubundi bakazahabwa isakaro ariko ko bategereje umwaka ukihirika.
Bongeye kubwira RADIOTV10 ko nyuma yuko baganiriye n’iki gitangazamakuru, umuyobozi w’Umudugudu wa Kashenjara yatangiye kubashyira ku nkeke abibaziza.
Umwe yagize ati “Baradutoteza cyane, baranatwanze ngo twagiye guhuruza abanyamakuru, ngo turi abanyabwenge, ngo tuzi gusesera.”
Akomeza avuga ko uyu muyobozi abahora ubusa kuko na bo bari biyambaje itangazamakuru kuko abayobozi babimye agaciro.
Avuga ko uyu muyobozi yababwiye ko na buriya bufasha bari baremerewe bw’amabati, batakibubonye.
Yakomeje agira ati “Yarambwiye ngo kuva akiri umuyobozi, nta mabati nzabona ngo kuko twigize abanyabwenge.”
Aba baturage bavuga ko uyu muyobozi kimwe n’abandi bo mu nzego z’ibanze, babatamiraho babaziza kuba baravugishije itangazamakuru.
Undi ati “Niba nta mabati baduhaye, nibayareke ariko baduhe umutekano aho kwirirwa batwiriza mu kabari batwerekana kuri WhatsApp bavuga ngo twebwe ngo turi abanyabwenge, nibaduhe umutekano.”
Umuyobozi w’Umudugudu wa Kashenjari, Emmanuel Mukeshimana ushinjwa n’aba baturage, yakoresheje imvugo yumvikanamo kudaha agaciro abaturage.
Yagize ati “Ariko burya harimo n’abantu bameze nk’abarwaye mu mutwe. Ni ko baba bateye ariko twebwe tuba tubamenyereye.”
Uyu muyobozo yabwiye RADIOTV10 ko amabati yemerewe aba baturage, yamaze kuboneka ndetse ko bagiye kuyahabwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushenge, Mukarabahira Jeannine yatangaje ko Umuyobozi w’Umudugudu adakwiye kubwira abaturage amagambo abasesezera.
Uyu muyobozi yavuze ko aba baturage bazahabwa amabati bemerewe mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri.
RADIOTV10