Saturday, December 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Nyamasheke: Batekereza kurandura icyayi bitewe n’uruganda rutinda kubishyura bikabatera ubukene

radiotv10by radiotv10
23/09/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Nyamasheke: Batekereza kurandura icyayi bitewe n’uruganda rutinda kubishyura bikabatera ubukene
Share on FacebookShare on Twitter

Abahinzi b’icyayi bo mu mirenge ya Cyato na Kanjongo babarizwa muri koperative COTHECYAKA bahangayikishijwe no kuba uruganda rwa Cyato tea plantation and factory ltd bagemuraho umusaruro rukomeje kubashyira mu bukene aho bamara amezi atatu batarabona amafaranga ku buryo bigera aho bamwe batekereza kurandura icyayi.

Ababwiye Radio&tv10 iki kibazo bavuga ko baheruka kubona amafaranga ku musaruro wabo muri Gicurasi uyu mwaka hakaba hashize amezi atatu batazi igituma uruganda rutabaha amafaranga.

Nkundabagenzi Adrien ati “Twebwe byaraturenze, tumaze amezi atatu tutabona mafaranga, twabuze n’urugero twabivugamo”.

kutishyura abahinzi k’uru ruganda  bavuga ko atari iby’ubu kuko mu mwaka ushize nabwo byari byamanuye ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) n’ubuyobozi bw’akarere bigahabwa umurongo ariko uru ruganda ntirwubahirize imyanzuro yari yafashwe .

Nyirakadende Monique ati “Bari bakoze inama abayobozi bo muri NAEB baje, icyo gihe batubwira ko bazajya batwishyura buri kwezi ariko ntibabyubahiriza kuko ubu duheruka amafaranga yo mu kwa 5”.

Umukozi ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bwa koperative COTHECYAKA Mushimiyimana Theoneste avuga ko bakora fagitire buri kwezi bakayishyikiriza uruganda ariko ntibamenye impamvu rutishyura abahinzi ndetse akavuga ko hari n’undi mwenda wo kuva muri 2023 uru ruganda rutarishyura koperative.

Ati “Kuva mu kwezi kwa 6 tubaha amababi ariko ntibatwishyura. Hari amafaranga twita 45%, ni yo baturimo amezi atatu. Hakaba n’andi twita 5% , ayo yo kuva muri 2023 ntago barishyuraho n’igiceri na kimwe, nyamara mu nama yabaye mu kwa 11 muri 2024, bari bemereye NAEB n’akarere ko bitari kurenga ukwa 12 k’uwo mwaka bataramara kuyishyura”.

Mu kugaragaza zimwe mu ngaruka baterwa no kumara igihe bategereje amafaranga y’umusaruro baba batazi igihe azabagereraho, aba bahinzi bavuga ko bibatera ubukene no kubura icyo bahemba ababakorera mu cyayi bamwe bakavuga ko hari aho bigera bagatekereza kurandura icyayi ngo bahinge indi myaka yabatungira imiryango.

Nsengumuremyi Francois ati “Tubayeho nabi rwose kuko n’abasoromyi dukoresha baratwishyuza tukabura ubwishyu, ubu twaragurishije amatungo twararangije. Dusigariye aho dusanga rero icyayi ntacyo kitumariye kuko ureba ugasanga ni ikidutera ubukene gusa nta kindi”.

Nyirakadende Monique nawe ati “Ahubwo hari n’uburyo, umuntu afite ubushobozi bwo kukirandura yakirandura ni uko bitashoboka. Kuko tubona ntacyo kitumariye, iyo tuza guhinga ibindi ubu biba bitunze abana”.

Umuyobozi w’uruganda rwa Cyato tea plantation and factory ltd rutungwa agatoki n’abahinzi ku kubateza ubukene Ingabire Assoumpta wumvikana nk’utifuza gutanga amakuru arambuye kuri iki kibazo avuga ko uru ruganda rwaba rwatangiye kwishyura aba bahinzi ariko ntavuga ingano y’amafaranga rumaze kwishyura mu yo rwishyuzwa y’amazi atatu.

Ati “Ngira ngo ibyiza ni uko mwaza tukabivugana turi kumwe hano. Byose byaratangiye kubishyura. Kubikubwira kuri terefone mu by’ukuri nta mutekano bifite”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Muhayeyezu Joseph Desire avuga ko akarere katari kazi ko ari aha bigeze, icyakora ko ubuyobozi bugiye kujya busaba uruganda raporo ya buri kwezi igaragaza ko abahinzi bishyuwe

Ati “Ntabwo twari tubizi ko bigeze ahongaho. turongera tuvugane n’uruganda rwubahirize amasezerano rwari rufitanye n’abahinzi. Umuhinzi ukorera icyayi agashyiramo ifumbire yakagombye kubona umusaruro buri kwezi. Ingamba tugiye gushyiraho nk’akarere ni uko turajya dusaba raporo ya buri kwezi igaragaza ko uruganda rwishyuye abaturage”.

Inyandiko za koperative COTHECYAKA zigaragaza ko uru ruganda rwari rufitiye umwenda abahinzi ku musaruro w’icyayi kuva muri Kamena kugera muri Kanama 2025 urenga ho gato miriyoni 45 ku yo bita 45%, mu gihe ayitwa 5% rufiteho umwenda wo kuva muri 2023 rwishyuzwa miriyoni 30 zirengaho gato yose hamwe akaba 75,337,246 Frw.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 4 =

Previous Post

Top 5 peak speeds recorded so far at the UCI Road World Championships in Kigali

Next Post

Ibikubiye mu ibaruwa y’ubwegure bwa Vital Kamerhe wari Perezida w’Inteko ya Congo

Related Posts

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

by radiotv10
26/12/2025
0

Mu busabane bwa Noheli Gianni Infantino, Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) yagiranye n’abakiri bato bafite impano muri uyu...

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

by radiotv10
25/12/2025
0

Mushinzimana Stanislas warutuye mu kagari ka Murambi mu murenge wa Nyakarenzo wari warezwe n’umugore batari babanye neza yasanzwe mu cyumba...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

by radiotv10
25/12/2025
0

Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yafashe abagabo babiri bari barashinze uruganda rukora inzoga zitujuje ubuziranenge, izwi nka ‘Muriture’, bari...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Every year in December, something powerful happens across the world. Airports fill up, buses travel overnight, roads become crowded, and...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi
MU RWANDA

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

by radiotv10
26/12/2025
0

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Mu buryo butunguranye AFC/M23 yakozanyijeho n’umutwe wa Wazalendo ufasha FARDC

26/12/2025
Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

26/12/2025
Minisitiri yagize icyo avuga ku muhanzi Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye bwa kabiri

Minisitiri yagize icyo avuga ku muhanzi Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye bwa kabiri

26/12/2025
Eng.-US President Admits Ordering a Decisive Attack on Terrorists in an African Country

Eng.-US President Admits Ordering a Decisive Attack on Terrorists in an African Country

26/12/2025
Umukinnyi ukomoka muri Congo wakinaga mu Burundi yinjiye muri Shampiyona y’u Rwanda

Umukinnyi ukomoka muri Congo wakinaga mu Burundi yinjiye muri Shampiyona y’u Rwanda

26/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibikubiye mu ibaruwa y’ubwegure bwa Vital Kamerhe wari Perezida w’Inteko ya Congo

Ibikubiye mu ibaruwa y’ubwegure bwa Vital Kamerhe wari Perezida w’Inteko ya Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

Mu buryo butunguranye AFC/M23 yakozanyijeho n’umutwe wa Wazalendo ufasha FARDC

Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.