Abahinzi b’icyayi bo mu mirenge ya Cyato na Kanjongo babarizwa muri koperative COTHECYAKA bahangayikishijwe no kuba uruganda rwa Cyato tea plantation and factory ltd bagemuraho umusaruro rukomeje kubashyira mu bukene aho bamara amezi atatu batarabona amafaranga ku buryo bigera aho bamwe batekereza kurandura icyayi.
Ababwiye Radio&tv10 iki kibazo bavuga ko baheruka kubona amafaranga ku musaruro wabo muri Gicurasi uyu mwaka hakaba hashize amezi atatu batazi igituma uruganda rutabaha amafaranga.
Nkundabagenzi Adrien ati “Twebwe byaraturenze, tumaze amezi atatu tutabona mafaranga, twabuze n’urugero twabivugamo”.
kutishyura abahinzi k’uru ruganda bavuga ko atari iby’ubu kuko mu mwaka ushize nabwo byari byamanuye ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) n’ubuyobozi bw’akarere bigahabwa umurongo ariko uru ruganda ntirwubahirize imyanzuro yari yafashwe .
Nyirakadende Monique ati “Bari bakoze inama abayobozi bo muri NAEB baje, icyo gihe batubwira ko bazajya batwishyura buri kwezi ariko ntibabyubahiriza kuko ubu duheruka amafaranga yo mu kwa 5”.
Umukozi ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bwa koperative COTHECYAKA Mushimiyimana Theoneste avuga ko bakora fagitire buri kwezi bakayishyikiriza uruganda ariko ntibamenye impamvu rutishyura abahinzi ndetse akavuga ko hari n’undi mwenda wo kuva muri 2023 uru ruganda rutarishyura koperative.
Ati “Kuva mu kwezi kwa 6 tubaha amababi ariko ntibatwishyura. Hari amafaranga twita 45%, ni yo baturimo amezi atatu. Hakaba n’andi twita 5% , ayo yo kuva muri 2023 ntago barishyuraho n’igiceri na kimwe, nyamara mu nama yabaye mu kwa 11 muri 2024, bari bemereye NAEB n’akarere ko bitari kurenga ukwa 12 k’uwo mwaka bataramara kuyishyura”.
Mu kugaragaza zimwe mu ngaruka baterwa no kumara igihe bategereje amafaranga y’umusaruro baba batazi igihe azabagereraho, aba bahinzi bavuga ko bibatera ubukene no kubura icyo bahemba ababakorera mu cyayi bamwe bakavuga ko hari aho bigera bagatekereza kurandura icyayi ngo bahinge indi myaka yabatungira imiryango.
Nsengumuremyi Francois ati “Tubayeho nabi rwose kuko n’abasoromyi dukoresha baratwishyuza tukabura ubwishyu, ubu twaragurishije amatungo twararangije. Dusigariye aho dusanga rero icyayi ntacyo kitumariye kuko ureba ugasanga ni ikidutera ubukene gusa nta kindi”.
Nyirakadende Monique nawe ati “Ahubwo hari n’uburyo, umuntu afite ubushobozi bwo kukirandura yakirandura ni uko bitashoboka. Kuko tubona ntacyo kitumariye, iyo tuza guhinga ibindi ubu biba bitunze abana”.
Umuyobozi w’uruganda rwa Cyato tea plantation and factory ltd rutungwa agatoki n’abahinzi ku kubateza ubukene Ingabire Assoumpta wumvikana nk’utifuza gutanga amakuru arambuye kuri iki kibazo avuga ko uru ruganda rwaba rwatangiye kwishyura aba bahinzi ariko ntavuga ingano y’amafaranga rumaze kwishyura mu yo rwishyuzwa y’amazi atatu.
Ati “Ngira ngo ibyiza ni uko mwaza tukabivugana turi kumwe hano. Byose byaratangiye kubishyura. Kubikubwira kuri terefone mu by’ukuri nta mutekano bifite”.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Muhayeyezu Joseph Desire avuga ko akarere katari kazi ko ari aha bigeze, icyakora ko ubuyobozi bugiye kujya busaba uruganda raporo ya buri kwezi igaragaza ko abahinzi bishyuwe
Ati “Ntabwo twari tubizi ko bigeze ahongaho. turongera tuvugane n’uruganda rwubahirize amasezerano rwari rufitanye n’abahinzi. Umuhinzi ukorera icyayi agashyiramo ifumbire yakagombye kubona umusaruro buri kwezi. Ingamba tugiye gushyiraho nk’akarere ni uko turajya dusaba raporo ya buri kwezi igaragaza ko uruganda rwishyuye abaturage”.
Inyandiko za koperative COTHECYAKA zigaragaza ko uru ruganda rwari rufitiye umwenda abahinzi ku musaruro w’icyayi kuva muri Kamena kugera muri Kanama 2025 urenga ho gato miriyoni 45 ku yo bita 45%, mu gihe ayitwa 5% rufiteho umwenda wo kuva muri 2023 rwishyuzwa miriyoni 30 zirengaho gato yose hamwe akaba 75,337,246 Frw.
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10