Abakoresha ikiraro cyo ku mugezi wa Kamiranzovu cyo mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke, bavuga ko cyangiritse bikabije ku buryo butajya bwira hatagize umuntu ugwa mu mugezi ndetse ko hari uwaguyemo agapfa.
Iki kiraro gisanzwe gifasha abatuye mu Tugari twa Mubumbano, Ninzi na Rwesero, cyangijwe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi iherutse kugwa igatuma umugezi wa Kamiranzovu wuzura.
Umwe mu baturage yabwiye RADIOTV10 ati “Hagwamo abantu buri munsi…Hamaze kugwamo nk’abantu nka bane umwe yarapfuye abandi babakuramo ari bazima.”
Aba baturage bavuga ko nubwo bazi ko hari uwahasize ubuzima ariko bajya bagerageza kwambuka iki kiraro nubwo bitaba byoroshye kuko bacyambuka bakambakamba.
Bavuga kandi ko bamenyesheje ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ariko bukaba bwarabimye amatwi ndetse na bo bakaba badafite ubushobozi bwo kuba bakora iki kiraro mu buryo burambye.
Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Muhayeyezu Joseph Desire avuga ko iki kibazo basanzwe bakizi nk’ubuyobozi ariko ko nta gahunda yo gukora iki kiraro muri uyu mwaka kuko nta ngengo y’imari yabyo ihari.
Avuga ko umufatanyabikorwa basanzwe bakorana mu bijyanye no gukora ibikorwa remezo, azasura iki kiraro akareba uburyo hakubakwa ikiraro kigiye hejuru ku buryo iki kibazo kizakemuka burundu.
Yagize ati “Umuti urambye ni ukuhashyira ikiraro kinyura mu kirere gikomeye ku buryo kidashobora kuba cyakongera gutwarwa n’amazi.”
RADIOTV10