Tuesday, August 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Nyamasheke: Imiryango 258 yahawe ubufasha burimo ubuzayifasha kwikura mu bukene

radiotv10by radiotv10
09/06/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Nyamasheke: Imiryango 258 yahawe ubufasha burimo ubuzayifasha kwikura mu bukene
Share on FacebookShare on Twitter

Imiryango itishoboye igera kuri 258 yo mu Mirenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke yahawe inkunga zizayifasha kwikura mu bukene, zirimo amatungo magufi.

Iyi miryango yahawe inkunga, irimo iyahawe ihene 63 n’ingurube 75, yishimira ko aya matungo agiye kuyifasha kwiteza imbere.

Byakozwe n’Itorero rya EMLR ku bufatanye na compassion isanzwe ikorana na ryo hagamijwe kuzamura imibereho myiza y’abagenerwabikorwa b’uyu mushinga.

Bankundiye Seraphine utagiraga itungo ati “Iri tungo nari ndikeneye kandi rizamfasha kwiteza imbere. Nari ndiho ntagira itungo kuko iryo nari mfite bari bararyibye, numvaga ari ikibazo ari n’agahinda kuba ntagiraga itungo,ariko ubu ngiye kongera kubona agafumbire.”

Habiyaremye Dismas wahawe ingurube na we yagize ati “Itungo mpawe ndyakiriye neza cyane, hari icyo rigiye guhindura ku mibereho y’umuryango wanjye, kuko nzabona agafumbire na mituweri, kandi nzarifata neza imana nimfasha iyi ngurube izanjyeza no ku nka.”

Uretse amatungo magufi, hatanzwe amabati 603 n’imifuka ya sima 243 ku miryango yabaga mu nzu zitameze neza, aho bamwe bavirwaga abandi bakararana n’amatungo kubera inzu nto.

Nyirahabagusenga Laurence wahawe amabati ati “Imvura yagwaga nkavirwa none ubu ndi gushima ko bampaye amabati y’aho nzajya nugama,ntago nari kubona ubushobozi bwo kwigurira n’amabati abiri, ariko bampaye amabati arindi ejo kare ndahita nyasakara.”

Gaserurwa Emmanuel wahawe imifuka irindwi ya sima na we yagize ati “Nari ntaruzuza neza inzu yanjye none bampaye sima ubu ngiye kubaka neza nanjye mbe ahantu heza.ndishimye cyane imana ibahe umugisha.”

Umuyobozi wa Conferance ya Kinyaga mu Itorero Methodiste Libre mu Rwanda (EMLR) Past. Hakizimana Felicien avuga ko ibikorwa nk’ibi biri mu ntego z’iri Torero kandi ko mbere yo guhabwa ubu bufasha babanje kwigishwa uburyo bagomba kubiheraho biteza imbere bityo ubutaha ntibabe bakibarirwa mu batishoboye.

Past. Felicien agira ati “Mu ntego ishantu dufite nk’Itorero ryacu, harimo n’iterambere. Tugomba gufasha abaturage b’aho dukorera, ni abaturage b’Igihugu ni abakirisito bacu. Hari abo Leta iba yaragaragaje bafite ibibazo bitandukanye by’imibereho, abo ni bo duheraho, twabahaye ihene n’ingurube rero ngo zibafashe kwiteza imbere, twatanze amabati na sima ku miryango yari ifite ibibazo by’aho kuba.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Muhayeyezu Joseph Desire ashimira umusanzu w’Itorero EMLR kandi akizeza ko hashyizweho uburyo bwo gukurikirana ko aya matungo bahawe.

Ati “EMLR iri mu murongo mwiza w’Igihugu cyacu mu gufasha abatishoboye no kubavana mu bukene. Ni igikorwa dushima cyane nk’Akarere, ni umusanzu ukomeye cyane mu rugendo rwo kuvana abaturage bacu mu bukene. Abahawe ariya matungo ni abantu tudafite mu mpapuro gusa kuko tubazi no ku masura, dufite abafashamyumvire muri buri mudugudu bazakurikirana ariya matungo ku buryo ntawe uzarijyana ku isoko.”

Ubu bufasha bw’amatungo magufi ndeste n’ibikoresho by’ubwubatsi byatanzwe hagamije guteza imbere imibereho y’abaturage batishoboye muri Paruwasi ya Kamonyi, bifite agaciro k’arenga miliyoni 20 Frw.

Imiryango myinshi yorojwe amatungo magufi
Aba baturage bishimiye aya matungo

Aya matungo agiye kubafasha kwiteza imbere
Hari n’abahawe amabati
Hari n’abahawe sima

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + 20 =

Previous Post

Umusore muto arakekwaho gusambanya ku manywa y’ihangu umukecuru amusanze iwe aryamye aho arwariye

Next Post

Kayonza: Abatuye ahitwa Videwo bataka ikibazo cy’amazi bahawe igisubizo gitanga icyizere

Related Posts

Igisubizo Polisi yasubije uwavuze ko mu gupima abatwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha hari gukoreshwa akuma ‘bakarigataho’

Igisubizo Polisi yasubije uwavuze ko mu gupima abatwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha hari gukoreshwa akuma ‘bakarigataho’

by radiotv10
12/08/2025
0

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yahakanye ibyatangajwe n’umwe ku mbuga nkoranyambaga ko mu gupima abatwaye ibinyabiziga banyoye...

Perezida wa America Donald Trump yakomoje kuri kimwe mu bikorwa by’Ubudasa bw’u Rwanda

Perezida wa America Donald Trump yakomoje kuri kimwe mu bikorwa by’Ubudasa bw’u Rwanda

by radiotv10
12/08/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump yakomoje ku gikorwa cy’Umuganda rusange umaze kumenyerwa mu Rwanda, wanagiye ufatirwaho...

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

by radiotv10
12/08/2025
3

The digital ID will be issued to Rwandans, refugees, and foreigners, NIDA’s Director General Mukesha Josephine announced on August 7,...

U Rwanda rwamaganye ibirego byazanye RDF mu bwicanyi buvugwa ko bwakorewe Abanyekongo 300

U Rwanda rwamaganye ibirego byazanye RDF mu bwicanyi buvugwa ko bwakorewe Abanyekongo 300

by radiotv10
12/08/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibirego by’ibinyoma by’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (OHCHR) bishinja Ingabo z’iki Gihugu (RDF) ngo...

Ibyishimo by’amazi meza bahawe ngo byabaye iby’akanya gato

Ibyishimo by’amazi meza bahawe ngo byabaye iby’akanya gato

by radiotv10
12/08/2025
0

Abatuye mu Kagari ka Dahwe mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara, bavuga ko bongeye kuvoma amazi y’ibishanga nyamara...

IZIHERUKA

Bidasubirwaho hemejwe kandidatire y’ushobora kuyobora FERWAFA nyuma y’impaka zabanje
FOOTBALL

Bidasubirwaho hemejwe kandidatire y’ushobora kuyobora FERWAFA nyuma y’impaka zabanje

by radiotv10
12/08/2025
0

Ntimwite ku myaka yanjye n’uko ngaragara-Umukowa w’imyaka 20 arifuza kuzahatana na Museveni w’imyaka 80

Ntimwite ku myaka yanjye n’uko ngaragara-Umukowa w’imyaka 20 arifuza kuzahatana na Museveni w’imyaka 80

12/08/2025
Undi munyamakuru mu Rwanda yerecyeje ku kindi gitangazamakuru

Undi munyamakuru mu Rwanda yerecyeje ku kindi gitangazamakuru

12/08/2025
Igisubizo Polisi yasubije uwavuze ko mu gupima abatwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha hari gukoreshwa akuma ‘bakarigataho’

Igisubizo Polisi yasubije uwavuze ko mu gupima abatwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha hari gukoreshwa akuma ‘bakarigataho’

12/08/2025
Perezida wa America Donald Trump yakomoje kuri kimwe mu bikorwa by’Ubudasa bw’u Rwanda

Perezida wa America Donald Trump yakomoje kuri kimwe mu bikorwa by’Ubudasa bw’u Rwanda

12/08/2025
Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

12/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kayonza: Abatuye ahitwa Videwo bataka ikibazo cy’amazi bahawe igisubizo gitanga icyizere

Kayonza: Abatuye ahitwa Videwo bataka ikibazo cy’amazi bahawe igisubizo gitanga icyizere

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bidasubirwaho hemejwe kandidatire y’ushobora kuyobora FERWAFA nyuma y’impaka zabanje

Ntimwite ku myaka yanjye n’uko ngaragara-Umukowa w’imyaka 20 arifuza kuzahatana na Museveni w’imyaka 80

Undi munyamakuru mu Rwanda yerecyeje ku kindi gitangazamakuru

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.