Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Nyamasheke: Imiryango 258 yahawe ubufasha burimo ubuzayifasha kwikura mu bukene

radiotv10by radiotv10
09/06/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Nyamasheke: Imiryango 258 yahawe ubufasha burimo ubuzayifasha kwikura mu bukene
Share on FacebookShare on Twitter

Imiryango itishoboye igera kuri 258 yo mu Mirenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke yahawe inkunga zizayifasha kwikura mu bukene, zirimo amatungo magufi.

Iyi miryango yahawe inkunga, irimo iyahawe ihene 63 n’ingurube 75, yishimira ko aya matungo agiye kuyifasha kwiteza imbere.

Byakozwe n’Itorero rya EMLR ku bufatanye na compassion isanzwe ikorana na ryo hagamijwe kuzamura imibereho myiza y’abagenerwabikorwa b’uyu mushinga.

Bankundiye Seraphine utagiraga itungo ati “Iri tungo nari ndikeneye kandi rizamfasha kwiteza imbere. Nari ndiho ntagira itungo kuko iryo nari mfite bari bararyibye, numvaga ari ikibazo ari n’agahinda kuba ntagiraga itungo,ariko ubu ngiye kongera kubona agafumbire.”

Habiyaremye Dismas wahawe ingurube na we yagize ati “Itungo mpawe ndyakiriye neza cyane, hari icyo rigiye guhindura ku mibereho y’umuryango wanjye, kuko nzabona agafumbire na mituweri, kandi nzarifata neza imana nimfasha iyi ngurube izanjyeza no ku nka.”

Uretse amatungo magufi, hatanzwe amabati 603 n’imifuka ya sima 243 ku miryango yabaga mu nzu zitameze neza, aho bamwe bavirwaga abandi bakararana n’amatungo kubera inzu nto.

Nyirahabagusenga Laurence wahawe amabati ati “Imvura yagwaga nkavirwa none ubu ndi gushima ko bampaye amabati y’aho nzajya nugama,ntago nari kubona ubushobozi bwo kwigurira n’amabati abiri, ariko bampaye amabati arindi ejo kare ndahita nyasakara.”

Gaserurwa Emmanuel wahawe imifuka irindwi ya sima na we yagize ati “Nari ntaruzuza neza inzu yanjye none bampaye sima ubu ngiye kubaka neza nanjye mbe ahantu heza.ndishimye cyane imana ibahe umugisha.”

Umuyobozi wa Conferance ya Kinyaga mu Itorero Methodiste Libre mu Rwanda (EMLR) Past. Hakizimana Felicien avuga ko ibikorwa nk’ibi biri mu ntego z’iri Torero kandi ko mbere yo guhabwa ubu bufasha babanje kwigishwa uburyo bagomba kubiheraho biteza imbere bityo ubutaha ntibabe bakibarirwa mu batishoboye.

Past. Felicien agira ati “Mu ntego ishantu dufite nk’Itorero ryacu, harimo n’iterambere. Tugomba gufasha abaturage b’aho dukorera, ni abaturage b’Igihugu ni abakirisito bacu. Hari abo Leta iba yaragaragaje bafite ibibazo bitandukanye by’imibereho, abo ni bo duheraho, twabahaye ihene n’ingurube rero ngo zibafashe kwiteza imbere, twatanze amabati na sima ku miryango yari ifite ibibazo by’aho kuba.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Muhayeyezu Joseph Desire ashimira umusanzu w’Itorero EMLR kandi akizeza ko hashyizweho uburyo bwo gukurikirana ko aya matungo bahawe.

Ati “EMLR iri mu murongo mwiza w’Igihugu cyacu mu gufasha abatishoboye no kubavana mu bukene. Ni igikorwa dushima cyane nk’Akarere, ni umusanzu ukomeye cyane mu rugendo rwo kuvana abaturage bacu mu bukene. Abahawe ariya matungo ni abantu tudafite mu mpapuro gusa kuko tubazi no ku masura, dufite abafashamyumvire muri buri mudugudu bazakurikirana ariya matungo ku buryo ntawe uzarijyana ku isoko.”

Ubu bufasha bw’amatungo magufi ndeste n’ibikoresho by’ubwubatsi byatanzwe hagamije guteza imbere imibereho y’abaturage batishoboye muri Paruwasi ya Kamonyi, bifite agaciro k’arenga miliyoni 20 Frw.

Imiryango myinshi yorojwe amatungo magufi
Aba baturage bishimiye aya matungo

Aya matungo agiye kubafasha kwiteza imbere
Hari n’abahawe amabati
Hari n’abahawe sima

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 2 =

Previous Post

Umusore muto arakekwaho gusambanya ku manywa y’ihangu umukecuru amusanze iwe aryamye aho arwariye

Next Post

Kayonza: Abatuye ahitwa Videwo bataka ikibazo cy’amazi bahawe igisubizo gitanga icyizere

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi
IBYAMAMARE

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kayonza: Abatuye ahitwa Videwo bataka ikibazo cy’amazi bahawe igisubizo gitanga icyizere

Kayonza: Abatuye ahitwa Videwo bataka ikibazo cy’amazi bahawe igisubizo gitanga icyizere

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.