Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyamasheke: Ntibumva impamvu isoko bamaranye imyaka 60 ritubakirwa kandi badasiba gusora

radiotv10by radiotv10
21/12/2021
in MU RWANDA
0
Nyamasheke: Ntibumva impamvu isoko bamaranye imyaka 60 ritubakirwa kandi badasiba gusora
Share on FacebookShare on Twitter

Abakorera mu isoko ryo mu Murenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke, bavuga ko batumva impamvu ritubakirwa kandi bo badasiba gutanga imisoro, bakavuga ko kuba ritubatse bibahoza mu gihombo ku buryo nta terambere babona imbere yabo.

Iri soko riherereye mu Kagari ka Bisumo mu Murenge wa Cyato, uretse kuba ari ikibanza gusa ndetse n’uduti tugiye dushinze ku kibanza cy’umucuruzi ubundi ahandi hose ni imbuga isanzwe.

Abakorera muri iri soko rizwi nko kuri Ville, bavuga ko iyo imvura iguye yangiza ibicuruzwa byabo bikabasigira igihombo gikomeye.

Makurata Kansirida ati “Nta hantu umuntu yakwikinga kandi nzana ibiribwa bikanyagirwa tukabita tukajya kugama muri ariya mazu, isoko ryahahoze kuva muri za 60.”

Akomeza agira ati “Iyo imvura iguye umuyaga uraza ugatwara amashaza kuko ni yo ncuruza, uri kubona ko twebwe nta bushobozi dufite. N’abakiriya hari igihe bataza kubera ibyondo.”

Aba bacuruzi basaba ko isoko ryabo ryakubakirwa bakabasha gukorera heza kuko ngo batanga imisoro n’amahoro.

Anicet Mutwayingabo ati “Twe dutanga ipatante kandi tukanyagirwa ubwo rero abayobozi bagakwiriye kurisakara ku buryo tutakongera kunyagirwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Applonie uyemeza ko hari icyo bagiye gukora birimo inyigo kuko ngo iri isoko rimaze igihe.

Ati “Tuzahakorera inyigo nk’ubuyobozi bw’Akarere kugira ngo rivugururwe, rikorwe neza kuko ni isoko rifitiye abaturage akamaro kandi ubona ko rikwiriye gukorwa mu buryo burambye.”

Sitio NDOLI
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − 4 =

Previous Post

Imibare y’abanduye COVID-19 yongeye gutumbagira igera muri 300 ku munsi umwe

Next Post

Abakinnyi babiri basanzwe ari inkingi za mwamba muri Rayon bahagaritswe ngo babanze bitekerezeho

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abakinnyi babiri basanzwe ari inkingi za mwamba muri Rayon bahagaritswe ngo babanze bitekerezeho

Abakinnyi babiri basanzwe ari inkingi za mwamba muri Rayon bahagaritswe ngo babanze bitekerezeho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.