Ubwato bwari butwaye abantu bo mu Karere ka Nyamasheke bari bavuye i Rusizi gusaba umugeni, bwakoreye impanuka mu Kivu, ihitana umwe muri bo mu gihe undi yaburiwe irengero.
Ubu bwato bwakoze impanuka ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 27 Mutarama 2022, bwari butwaye abantu 20, umwe ahita yitaba Imana naho undi ahasiga ubuzima mu gihe abandi 18 barokotse.
Nyuma y’iyi mpanuka, ubwato bw’abarobyi bwahise buza gutabara buhita bujyana abarokotse, bahita banatangira gushakisha uwaburiwe irengero.
Amakuru avuga ko ubu bwato bwakoze impanuka, bwari butwaye abantu bo mu Murenge wa Nyabitekeri mu Karere ka Nyamasheke bari bavuye gusaba umugeni mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi.
Umuntu umwe yapfuye undi aburirwa irengero nyuma y’impanuka y’ubwato yabereye mu Kiyaga cya Kivu, bukaba bwari butwaye abantu bavuye mu bukwe mu Karere ka Rusizi.
Uwimana Damas uyobora Umurenge wa Bushenge, yatangaje ko iyi mpanuka yatewe n’umuraba wari uri mu Kivu kuko ubwo iyi mpanuka yabaga harimo hagwa imvura.
Yasabye abakora ingendo zo mu kiyaga cya Kivu, kujya Bambara imyenda yabugenewe ifasha abakoze impanuka kutarohama, gusa amakuru avuga ko abakoze iyi mpanuka yahitanye umuntu umwe, bari yambaye.
RADIOTV10