Abagabo babiri bafatiwe mu Murenge wa Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke, bari kubaga ihene bari bibye umuturage ari na we wabaguye gitumo batangiye kuyikuraho uruhu, kugira ngo bajye kugurisha inyama.
Aba bagabo barimo uw’imyaka 32 n’umusore w’imyaka 18, bafatiwe mu Mudugudu wa Rusebeya mu Kagari ka Muhororo mu Murenge wa Kirimbi.
Umuturage wari wibwe iri tungo, ni we wabyutse asanga baryibye, ahita atangira gushakisha, ari na bwo yazaga kugwa ku bagabo babiri bari kubaga iri tungo rye, batangiye kurikuraho uruhu.
Bahise bafatwa, batabwa muri yombi n’inzego, ubu bakaba bacumbikiwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB nk’uko byemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirimbi, Habimana Innocent.
Aganira n’Ikinyamakuru cyitwa Umuseke, uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirimbi, yagize ati “Abo bajura bafashwe bari kuri sitasiyo ya RIB ya Macuba bari kubibazwa.”
Uyu Muyobozi yakomeje agira ati “Nibahamwa n’icyaha, amategeko azakurikizwa umuturage arihwe ihene ye.”
Uyu muyobozi yaboneyeho kuburira abantu babona iminsi mikuru yegereje bakishora mu bikorwa by’ubujura, kubireka dore ko muri uyu Murenge bwakajije umurego.
Yagize ati “Abaturage bagasabwa kuba maso, bagacunga ibyabo neza, ahari amatungo bagahorabagenzura ko nta kibazo afite.”
Nanone kandi abaturage basabwe kujya batangira amakuru ku gihe mu gihe hari uwo bakekaho ubujura, ndetse n’aho babona ibishobora guteza icyuho cyabwo, kimwe n’ibyahungabanya umudendezo wabo.
RADIOTV10