Saturday, July 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Uvuga ko hari icyifuzo yahaye Perezida arashinja Umurenge kumurangarana mu myaka 10 yose

radiotv10by radiotv10
24/12/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Uvuga ko hari icyifuzo yahaye Perezida arashinja Umurenge kumurangarana mu myaka 10 yose
Share on FacebookShare on Twitter

Umuturage ufite ubumuga bw’ingingo wo mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, uvuga ko amaze imyaka 10 asabye icumbi Perezida wa Repubulika, avuga ko yagannye ubuyobozi bw’Umurenge inshuro nyinshi, bugahora bumubwira ngo azagaruke, ariko ntibugire icyo bumumarira.

Gasabimbabazi Patrick w’imyaka 46, atuye mu Kagari ka Gisa mu Murenge wa Rugerero, aho aba mu nzu nto y’icyumba kimwe gifite metero ebyiri kuri eshatu, avuga ko akodesha 7 000 Frw mu gihe muri VUP ahabwa 7 500 Frw.

Uyu muturage ukunze kugaragara mu mujyi wa Gisenyi asabiriza, avuga ko aramutse abonye icumbi abamo, adakodesha; yabasha kwibeshaho, ndetse ko mu myaka 10 ishize yari yarisabye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ariko ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwagiye bumurangarana.

Ati “Nagiye ku Murenge wa Gisenyi kwibutsa icumbi nari nasabye Perezida wa Republika, uko ngezeyo ngo nzagaruke, ngeza aho kubera n’imbaraga nke nshika intege ndabyihorera, icyo bampaye ni ikarita y’abafite ubumuga gusa.”

Akomeza agira ati “Ariko icumbi ndibonye nzi neza ko nta kode ndibwishyure sinasubira ku muhanda kuko natereka n’akameza imbere y’umuryango maze n’umuturanyi akampahira.”

Abaturanyi b’uyu muturage, na bo bavuga ko akeneye ubufasha, na bo bagashimangira ko aramutse abonye icumbi rye bwite, byagira icyo bimumarira.

Muhawenimana Josiane ati “Dore anaba wenyine gutya, amaze hano umwaka, nta n’umuryango ahari agira kuko sindabona hari uwamusuye. Nta n’umuyobozi turabona aza no kumureba.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper avuga ko ikibazo cy’uyu muturage atari akizi, ariko ko n’ubuyobozi bw’Umurenge bwakabaye bwarakimenyesheje ubw’Akarere.

Yagize ati “Ntabwo ari njye kamara, kuko n’Umurenge ukoze raporo ukayitwohereza ukorera ubuvugizi umuturage turamufasha kuko hari ibidakorwa n’Akarere bigakorwa n’abafatanyabikorwa Akarere kabigaragaje.”

Uyu muyobozi avuga ko uyu muturage akwiye kugana Ubuyobozi bw’Akarere bukamufasha, ariko agacika kuri iyi ngeso yo gusabiriza, kuko itemewe.

Atunzwe no gusabiriza kandi Ubuyobozi ngo ntibubishaka
No kugera aho akorera ibi byo gusabiriza babanza kumuterura

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − 14 =

Previous Post

Nyamasheke: Uko abagabo babiri baguwe gitumo babaga ihene bari bibye

Next Post

Umwe muri bane bakekwaho kwinjiza mu Rwanda urumogi barukuye Congo yacitse Polisi

Related Posts

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

President Paul Kagame said that those who were hired by the Government of the Democratic Republic of the Congo (DRC)...

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

by radiotv10
05/07/2025
0

Abanyamuryango ba za Kaperative zikorana na Pariki y’Igihugu y’Akagera mu Karere ka Kayonza, bavuga ko ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro cyaje...

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abari biyambajwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mugambi wo gutera u Rwanda,...

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

by radiotv10
04/07/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano ruherutse gusinyana na DRC i Washington DC, ariko...

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
04/07/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buravuga ko impinduka z’ibendera ry’Igihugu riri ku mpuzankano zazo zimaze iminsi zigaragara, zigamije gukomeza kunoza imyambaro...

IZIHERUKA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda
MU RWANDA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

05/07/2025
Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

05/07/2025
Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

04/07/2025
Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

04/07/2025
Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

04/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umwe muri bane bakekwaho kwinjiza mu Rwanda urumogi barukuye Congo yacitse Polisi

Umwe muri bane bakekwaho kwinjiza mu Rwanda urumogi barukuye Congo yacitse Polisi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.