Nyamasheke: Umukecuru w’imyaka 87 yaguye mu cyobo cy’umuturanyi yari yasuye amushyiriye 100Frw

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukecuru w’imyaka 87 y’amavuko wari utuye mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke, yitabye Imana nyuma yo kugwa mu cyo cya metero 15 ubwo yari yagiye gusura umuturanyi we urwaye.

Uyu mukecuru witwa Mukantamati Sarah wari utuye mu Mudugudu wa kamasera mu Kagali ka Rwesero yaguye muri iki cyobo kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Gicurasi ubwo yari yagiye gusura umuturanyi we urembye.

Izindi Nkuru

Ubwo yari agiye kwiherera yaguye mu cyobo kitari gipfundikiye, bamukuramo bahita bamujyana ku kigo Nderabuzima cya Nyamaseheke ari na ho yaguye.

Umwe mu baturanyi wari hafi y’iki cyobo ubwo nyakwigendera yagwagamo, yabwiye RADIOTV10 ko abari hafi aho bumvise ikintu gikubita, bakihutira kujya kureba muri icyo cyobo basanga ni uyu mukecuru waguyemo.

Ati “Tuhageze dusanga umuntu yaguyemo, abaturage bose barahurura noneho bajya gushaka amakamba, abasore babiri bajya muri icyo cyobo icyakora bamukuramo amagufwa yose yajanjaguritse.”

Mariya wari wasuwe na nyakwigendera, yabwiye RADIOTV10 ko yari amuzaniye igiceri cya 100 Frw.

Uyu mugore na we utavuga ngo ruve mu kanwa, yagize ati “N’ubwo yaraje aseseka igikoro cy’ijana hano gutya ndamubwira nti ‘Sarah mbabarira subirana igiceri cyawe’ arambwira ati ‘akira’.”

Umunyamabanga Nshinhwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Niyitegeka Jerome avuga ko bari mu kababaro ko kubura uyu mukecuru.

Yaboneho gusaba abaturage ko igihe bacukuye imisarani mu ngo zabo, bagomba kujya bayitwikira kugira ngo birinde impanuka nk’izi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru