Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Ninzi mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke, baratunga agatoki umucuruzi wabazengereje ubahoza ku nkoni akabakinga amafaranga ndetse akabakangisha ko yigeze kuba umusirikare.
Aba baturage bo mu Gasantere ka Gasayo mu Mudugudu wa Gasayo muri aka Kagari ka Ninzi, babwiye RADIOTV10 ko uwo mucuruzi w’inzoga ukorera muri ako gasantere witwa Alexis abakubita bajya kurega ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bukabima amatwi.
Umwe mu baturage yagize ati “Yitwaje ko yigeze kuba Umusirikare wibwira ko arajya afata abantu agakubita yarangiza akitwaza ko azajya aduha amafaranga, kandi amafaranga aduha ntabwo agura ubuzima bw’abantu.”
Umwe mu baturage w’igitsinagore wakubiswe ku itegeko ry’uyu mugabo witwa Alexis, yavuze ko yagiye kumukorera, ntiyamwishyura ahubwo yohereza abantu bo kumukubita.
Ati “Yitwaza ko ari umusirikare kandi ngo akaba afite n’amafaranga. Ngo azajya akubita umuntu ngo amurenzeho n’amafaranga.”
Uyu muturage avuga ko hari undi muntu uherutse gukubitwa n’uyu mugabo inshuro ebyiri zikurikirana, wiyambaje umuyobozi w’Umudugudu na we wigeze kuba umusirikare ariko yatunguwe n’uburyo yamusubije ubwo yajyaga kumuregera.
Ati “Yiyambaje Umuyobozi w’Umudugu ngo akemura ikibazo cy’uwo muntu yakubise kabiri yikurikiranya, umuyobozi aravuga ngo ‘nta n’umusirikare uburana ngo atsindwe.”
Aba baturage bavuga ko uwo muntu uheruka gukubitwa, bamukinze ibihumbi 4 Frw, bakamusaba kuryumaho, bavuga ko no kuba bavuganye n’itangazamakuru bishobora kubakoraho.
Undi muturage ati “N’ibyo tuvuze hano bishobora kuba umwaku hari igihe dushobora kuzabizira. Muri rusange abantu muri rusange baragenda bagahohoterwa, niba ashobora guhonyora uburenganzira bw’abantu ngo ni uko wenda badashobora bafite ubushobozi…abakabarenganuye ni bo bari muri ako gatsiko.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Niyitegeka Jeromo yavuze ko batari bazi iki kibazo nk’ubuyobozi ariko ko bagiye kugikurikirana kuko nta muntu ukwiye kwitwaza icyo ari cyo ngo abangamire abaturage.
Yagize ati “Kuba umuntu ari Umudemobe [uwasezerewe mu gisirikare] ntabwo bisobanura ko afite ubudahangarwa.”
Uyu muyobozi yasabye abaturage bahohotewe kwiyambaza ubuyobozi bw’Akagari ariko ko n’ubuyobozi bw’Umurenge na bwo bugiye kukinjiramo.
Sitio NDOLI
RADIOTV10/Nyamasheke