Abaturage bo mu Kagari ka Mwezi mu Murenge wa Karengera, mu Karere ka Nyamasheke, bahangayikishijwe n’imibereho y’umugabo wirukanywe mu nzu n’umugore we wasinyiye ko atakimushaka nyuma yo gufungwa amezi atatu na bwo bamwe bemeza ko byakozwe n’uwo bita umukire uvugwaho kwigarurira umugore we.
Ngirinshuti Clement wari usanzwe akora akazi ko gucuruza serivisi z’itumanaho (agent) mu isantere ya Mwezi ari na ho yagiye akura amafaranga we n’umugore bubatsemo inzu yasohowemo, avuga ko intonganya mu rugo zatangiye nyuma yuko umugore na we atangiye gukora aka kazi muri iyi santere.
Avuga ko byageze aho abaturage bamuha amakuru y’aho uwo bashakanye yari kumwe n’uwo bita umukire wo mu isantere ya Mwezi, undi na we agezeyo amena amacupa (amavide) abiri mu kabari k’uwo mukire bimubera intandaro yo gufungwa.
Ati “Nasanze umugore wanjye yicaye mu kabari n’umugabo uhora uteza amakimbirane mu rugo rwanjye mbona ibyo barimo atari byo, umujinya uranyica mena amavide.”
Akimara kumena aya macupa, Ngirinshuti yahise atoroka amara iminsi mu bwihisho nyuma aza guhamagarwa n’umugore we ngo naze umukire yamuhaye imbabazi, undi akigera mu rugo ahita afatwa ajyanwa kuri sitasiyo ya Ntendezi aho yamaze amezi atatu afunzwe, aho afunguriwe umugore yanga ko yinjira mu nzu.
Ati “Nkimara gufungurwa naramuhamagaye mbimumenyesha numva ntabyakiriye neza aranankupa. Mudugudu yamusabye ko nakwinjira mu nzu umugore ahita avuga ko atanshaka. Naje kubimenyesha Akagari tugera no ku Murenge abikorera inyandiko avuga ko atanshaka.”
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Karengera bwaje gufata umwanzuro w’uko umugabo yasohoka mu nzu bumuha imirima ibiri mu byo bafite ngo abe ari yo akuramo amafaranga yo gukodesha aho kuba none nay o ntirabona abayikodesha ku buryo atarabona aho kuba.
Ati “Ubu ngubu ni umuturage uri kugenda amfasha akampa ku cyo ndya, umugore yampaye imyenda micyeya, ubu nta n’ikintu mfite cyo kuryamaho, ndasaba ko bandenganura nkabona aho kuba kuko iyi nzu nubatse ingana gutya sinakabaye ndaraguza.”
Abaturanyi b’uyu muryango bagaya imyitwarire y’uyu mugore ndetse n’ibyo we n’uwo mukire bakorera mu maso ya rubanda, bavuga ko baterwa agahinda n’ibyo uyu mugabo yakorewe n’uwo bashakanye bakagaya icyemezo ubuyobozi bwabifasheho.
Mpamo Alphonse ati “Natwe abaturage turarira. Nanjye ubu agahinda gahise gatuma ndira kandi ndi umuntu w’umugabo. Uzi kubona umuntu abuzwa uburengazira mu bintu bye?”
Nyirabaziki Nadine na we ati “Ni ikibazo gikomeye ndeste cyanababaje aba bantu bose ubona aha. Umudugudu wose twarumiwe twararize twarahogoye.”
Aba baturage bakomeza bavuga ko kuva umugore ari we wavuze ko atagikeneye uyu mugabo yakabaye ari we usohoka mu nzu kuko yayimusanzemo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Karengera, Mbanenande Jean Damascene avuga ko ubuyobozi bwabaye bufashe umwanzuro w’uko umugabo agenda mu rwego rwo kurengera abana.
Ati “Nk’umugabo ufunguwe kandi bivugwa ko yafungishijwe n’umugore bakaba batari bubane mu nzu kandi bafite abana bato, abo kurebwaho bwa mbere ni abana si umugore cyangwa umugabo. Kandi kuba abana bakiri bato bagomba kuba babana na nyina. Urumva wajya kuvuga ngo abana nibagende gusembera na nyina? Urumva wabikora wowe?”
Umugore uvugwaho ubushoreke bwanabaye intandaro y’ibi bibazo byose, ntiyemeye kugira icyo abivugaho kuko ubwo umunyamakuru yageraga ku irembo iwe yahise yikingirana mu nzu avugira kuri telephone ko yatewe.
Ni mu gihe uwo bita umukire bamwe bavuga ko ari we wihishe inyuma y’isenyuka ry’uru rugo yabwiye umunyamakuru ko ari ibinyoma bigamije kumusebya kandi ko yiteguye kwitabaza inkiko mu gihe yaba yasebejwe muri ubwo buryo.
Ibi bibaye kuri uyu muryango nyuma y’imyaka 12 babanye aho baje gufata umwanzuro wo gushyingirwa byemewe n’amategeko nyuma y’imyaka itanu babana ndetse bakubaka inzu mu kibanza uyu mugabo yari yaraguze akiri umusore.



Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10