Umukobwa wari ufite imyaka 26 y’amavuko wo mu Kagari ka Cyimpindu mu Murenge wa Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke, yatezwe n’abantu bikekwa ko ari abajura bamwambura ibyo yari afite byose banamutera icyuma bimuviramo urupfu.
Ibi byabaye mu ijoro rishyira ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane tariki 14 Mata 2022 ubwo uyu mukobwa witwaga Nyampinga Eugenie yari avuye mu kazi yari asanzwe ko gucuruza ama-unites ya telephone agategwa n’abantu bakamwambura ibyo yari afite byose bakanamutera icyuma mu irugu.
Nyu yo kumwambura no kumutera icyuma ubwo yendaga kugera aho yari atuye mu Mudugudu wa Buhabwa mu Kagari ka Cyimpundu, yajyanywe ku Kigo Nderabuzima ariko ahita ashiramo umwuka.
Nyakwigendera ubwo yategwaga n’aba bantu bikekwa ko ari abajura, yari afite agasakoshi mu ntoki karimo amafaranga yari yacuruje ndetse n’igikapu yari ahetse mu mugongo na Telefone ebyiri. Ibi byose yabyambuwe n’abo bantu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyimpundu, Cecile Mukakayumba yabwiye RADIOTV10 ko ubu bugizi bwa nabi koko bwabayeho.
Yagize ati “Bikimara kumenyekana hakozwe ubutabazi bwihuse bamujyana kuri moto bageze ku Kigo Nderabuzima cya Gatare yahise ashiramo umwuka.”
Uyu muyobozi avuga ko umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kibogora kugira ngo ukorerwe isuzuma, ukaba warasubijwe mu rugo kuri uyu wa Kane kugira ngo nyakwigendera ashyingurwe.
Cecile Mukakayumba avuga ko kuri uyu wa Kane kandi hakozwe inama y’umutekano yo guhumuriza abatuye muri aka gace ndetse no kubasaba kurushaho kwicungira umutekano no gutangira ku gihe amakuru y’ibyo babona bishobora kuwuhungabanya.
Yavuze kandi ko inzego z’iperereza zahise zitangira kurikora, aho abantu umunani bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho ubu bugizi bwa nabi.
RADIOTV10