Sunday, January 18, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyamasheke: Uwavuye mu rugo ababwiye ibyateye urujijo yabonetse nyuma y’iminsi 10 ibye ari agahinda

radiotv10by radiotv10
18/06/2024
in MU RWANDA
0
Nyamasheke: Uwavuye mu rugo ababwiye ibyateye urujijo yabonetse nyuma y’iminsi 10 ibye ari agahinda
Share on FacebookShare on Twitter

Umuturage wo mu Murenge wa Bushekeri mu Karere ka Nyamasheke yasanzwe mu ishyamba yarapfuye nyuma y’uko hari hashize iminsi icumi batazi aho aherereye nyuma yo kuva mu rugo avuze ko agiye kwiyahura bakagira ngo ni imikino.

Abo mu muryango wa nyakwigendera, Bagaragaza Jean Pierre, bavuga ko intandaro y’ibi byose, ari ubusinzi bwatumye arwanira mu kabari, yataha ntibishimishe umugore we witwa Uzayisenga.

Uyu mugore wa nyakwigendera, yavuze ko ubwo yazaga yasinze akamwereka ko atabyishimiye, byababaje uyu mugabo we, akava mu rugo amubwira ko agiye kwiyahura ariko akumva ko atabikora.

Uzayisenga avuga ko bwacyeye mu gitondo ajya mu kazi nyuma aza kwitaba telefone y’umugabo amubwira ko arambiwe kubaho ababaza umugore we bityo ko agiye kwiyahura, undi agerageza kumubuza biba iby’ubusa ndetse bigera n’aho yitabaza Umuyobozi w’Umudugudu na we yumva umugabo avugira kuri telefone ko agiye kwiyahura.

Ntabanganyimana Pascaline uyobora Umudugudu wa Winkamba agira ati “Numvise amubwira ngo njyewe nafashe icyemezo cyo kwiyahura, nagiye ku Buhinga ngura ikinini cy’imbeba nkivanga n’umuti wo kuhagiza inka, ndi kubitoba biri mu gacupa ngiye kubinywa.”

Ngo nyuma byageze aho arongera ahamagara umugore amusaba kumushyira imyambaro aho yari mu ishyamba, ariko ahageze yanga kumwiyereka kuko yari yajyanye n’abandi bantu kandi yamusabye kugenda wenyine.

Kuva ubwo ntibongeye kumenya ibye kugeza ubwo abana bariho batashya inkwi babonye umurambo bagatabaza ndetse bamwe bakaba bemeza ko yiyahuye nk’uko yabivugaga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Buvungira, Nzayinambaho Salomon yabwiye RADIOTV10 ko ubuyobozi bwari bwamenye ibura ry’uyu mugabo ariko nabwo bugakeka ko kwari ugutera abantu ubwoba, icyakora nabwo bukavuga ko yaba yariyahuye.

Ati “Twakomeje gukeka ko ari ugukanga wenda ari ahandi hantu yaba yaragiye, abantu bakomeza kugenda babaza ariko ntitwamenya aho aherereye. Kwiyahura ni cyo gikekwa kuko hari umwana we w’imyaka 9 ngo yari yarabwiye ngo agiye gupfa.”

Ntihamenyekanye nyirizina icyishe uyu mugabo w’imyaka 32 usize umugore n’abana babiri kuko ubwo umurambo we wagezwaga ku Bitaro bya Bushenge utakorewe isuzuma kubera ko wari waratangiye kwangirika.

Yavuye mu rugo avuga ko agiye kwiyahura bagira ngo ni ukubakanga, none bamubonye yarapfuye
Byari agahinda mu baturage

Umubiri we wahise ujyanwa ku Bitaro

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − four =

Previous Post

Umuhanzi wubatse izina mu Rwanda umaze igihe atuye mu mahanga yatangaje inkuru nziza

Next Post

Ubutegetsi bwa Congo bwahawe umukoro nyuma y’ubwicanyi bumaze guhitana inzirakarengane z’Abanyekongo 150

Related Posts

Simple Habits That Improve Digestion

Simple Habits That Improve Digestion

by radiotv10
18/01/2026
0

Good digestion is the foundation of overall health. When your digestive system works well, your body absorbs nutrients properly, your...

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

by radiotv10
18/01/2026
0

Mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, abaturage benshi bakoraniye ku kigo cy’ishuri bavuga ko baje kureba amabonekerwa ya...

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

by radiotv10
17/01/2026
0

Bamwe mu baturage bahingaga mu butaka bari baratijwe na Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, baravuga ko batangajwe no kubona...

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

by radiotv10
17/01/2026
0

When people think about dehydration, they often imagine one thing: feeling thirsty. While thirst is an early warning sign, dehydration...

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

by radiotv10
17/01/2026
0

Rwanda today stands as a peaceful, united, and hopeful nation. For many young people, especially Gen Z, this peace feels...

IZIHERUKA

Simple Habits That Improve Digestion
IMIBEREHO MYIZA

Simple Habits That Improve Digestion

by radiotv10
18/01/2026
0

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

18/01/2026
Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

17/01/2026
What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

17/01/2026
Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

17/01/2026
Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

16/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutegetsi bwa Congo bwahawe umukoro nyuma y’ubwicanyi bumaze guhitana inzirakarengane z’Abanyekongo 150

Ubutegetsi bwa Congo bwahawe umukoro nyuma y’ubwicanyi bumaze guhitana inzirakarengane z'Abanyekongo 150

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Simple Habits That Improve Digestion

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.