Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyamvumba wakoraga muri MININFRA wari wakatiwe imyaka 6 n’ihazabu ya Miliyari 21 yagabanyirijwe ibihano

radiotv10by radiotv10
08/02/2022
in MU RWANDA
0
Nyamvumba wakoraga muri MININFRA wari wakatiwe imyaka 6 n’ihazabu ya Miliyari 21 yagabanyirijwe ibihano
Share on FacebookShare on Twitter

Nyamvumba Robert wahoze ari umukozi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, wahamijwe ibyaha bya ruswa agakatirwa gufungwa imyaka 6 no gutanga ihazabu ya Miliyari 21 Frw, akajurira, yagabanyirijwe ibihano akatirwa imyaka ibiri n’igice n’ihazabu ya Miliyoni 50Frw.

Nyamvumba Robert [umuvandimwe wa General Patrick Nyamvumba], yari yabanje kuburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ari rwo rwari rwamukatiye igifungo cy’imyaka itandatu n’ihazabu ya Miliyari 21,6 Frw.

Aregwa ibyaha bya ruswa aho bivugwa ko yatse ruswa ya Miliyari 7 Frw umushoramari w’umunyamahanga wari watsindiye isoko muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo.

Mu bujurire bwe, yatakambiye Urukiko Rukuru, asaba imbabazi Perezida Paul Kagame n’Abanyarwanda muri rusange.

Yari yajuriye asaba kugabanyirizwa ibihano kuko yavugaga ko imyaka itandatu ari myinshi ndetse n’ihazabu rya Miliyari 7 Frw ntaho yazikura kuko atarazitunga.

Urukiko Rukuru rwasomye icyemezo cyarwo, rwavuze ko ubujurire bwa Nyamvumba bufite ishingiro ku ngingo zimwe na zimwe, rumuhanisha gufungwa amezi 30 [imyaka ibiri n’igice] ndetse no gutanga ihazabu ya Miliyoni 50 Frw.

Nyamvumba watawe muri yombi muri Werurwe 2020, agiye kuzuza imyaka ibiri afunze, bivuze ko ashobora kuzarekurwa muri Nzeri uyu mwaka wa 2022.

Umunyamategeko Me Shema Gakuba Charles wunganiye Nyamvumba yavuze ko nubwo bari basabye Urukiko kumusubikira igihano, ariko n’iki cyemezo ntacyo gitwaye.

Yagize ati “Kuva ku myaka itandatu n’ihazabu ya miliyari 21,6Frw ukagera ku myaka ibiri n’igice nta mpamvu umuntu atabishimira ubutabera bwakoze akazi kabwo neza.”

Robert Nyamvumba amaze iminsi aburana ubujurire (Photo/Jean Paul Nkundineza)

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 1 =

Previous Post

Huye: Bamucukuriye imva banagura isanduku, bagiye gufata umurambo mu bitaro basanga ari kwinywera igikoma

Next Post

Indirimbo ivugira ingaragu: “Buri wese ansaba gukora ubukwe”-King James, “sinjye wanze kubyara”-Safi

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Indirimbo ivugira ingaragu: “Buri wese ansaba gukora ubukwe”-King James, “sinjye wanze kubyara”-Safi

Indirimbo ivugira ingaragu: “Buri wese ansaba gukora ubukwe”-King James, “sinjye wanze kubyara”-Safi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.