Tuesday, August 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Nyaruguru: Barijujutira Kompanyi y’ubwubatsi kubera ibyo yabakoreye byabashyiriye ubuzima mu kaga

radiotv10by radiotv10
15/03/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Nyaruguru: Barijujutira Kompanyi y’ubwubatsi kubera ibyo yabakoreye byabashyiriye ubuzima mu kaga
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Samiyonga mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Nyaruguru, basaba ko bakwishyurwa imitungo yabo yangijwe na kompanyi ya Horizon, ubwo yakoraga imihanda yo mu Mirenge ya Muganza na Nyabimata.

Aba baturage bavuga ko imitungo yabo yangiritse, irimo imyaka ndetse n’inzu zabo zikaba zarasigaye zanitse ku kasi ku buryo isana n’isaha zishobora kubagwaho.

Nyirasengiyaremye Belisira yagize ati “Bandimburiye imyaka, ibishyimbo byanjye biragenda, banjyanira n’ubutaka, ubwo butaka nabukoreragaho bukantunga, none ubu ntakintu mfite kintunga nta n’ahantu mfite nkorera.”

Mukamazimpaka Tachienne avuga ko ibikorwa byo gukora imihanda by’iyi kompanyi, byangije inzu ye, ariko ko atigeze afashwa kuyisana.

Yagize ati “Inzu yariyashe igiye gutemba nkinguye mukareba hose mu maguni nta na hamwe igihuriye na bya biti bya shapo biri hejuru, n’amategura agenda ahirima.”

Ni ikibazo n’abaturanyi baba baturage bavugaho ko bahangayikishijwe n’ubuzima bw’aba baturage ibyo baheraho babasabira ubufasha bakimurwa.

Umwe mu baturanyi yagize ati “Bafite ikibazo kuko na bo ubwabo ntibafite aho guca kandi nta n’ikintu babahaye. Kandi kuva ku nzu kugera hasi aho ibimashini byacukuye harimo nka metero 12, bigaragara yuko yaba umwana atahakinira cyangwa ngo inka ihegere.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza, Tuyishime Anicet avuga ko yahuje aba baturage na Kompanyi ya Horizon ku buryo ubu hari kurebwa uko bakwishyurwa.

Yagize ati “Tubasaba kumvikana kugira ngo abafite ibyangiritse byishyurwe. Ntabwo rero bumvikanye nk’uko twari twabibasabye, iyo bigenze gutyo rero hari abagenagaciro baba bemewe ni bo baza bakagena agaciro k’ibyo bintu n’ubutaka bitewe n’ahantu hanyuma kaboneka n’ubutaka biriho bikishyurwa.”

INKURU MU MASHUSHO

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + thirteen =

Previous Post

MTN Rwanda yongeye kuzanira Abanyarwanda amahirwe agamije gufasha buri wese gutunga ‘Smartphone’

Next Post

Perezida Kagame yavuze ikimutera ishema kurusha ibindi

Related Posts

AMAKURU AGEZWEHO: Byemejwe u Rwanda rugiye kwakira abimukira baturutse muri America

AMAKURU AGEZWEHO: Byemejwe u Rwanda rugiye kwakira abimukira baturutse muri America

by radiotv10
05/08/2025
0

Leta Zunze Ubumwe za America n’u Rwanda, bageze ku bwumvikane bwo kohereza abimukira 250 muri iki Gihugu cyo ku Mugabane...

Eng.-Rwanda confirms it will host migrants deported from the U.S

Eng.-Rwanda confirms it will host migrants deported from the U.S

by radiotv10
05/08/2025
0

The United States and Rwanda have reached an agreement for the African nation to accept up to 250 migrants deported...

Does religion still shape our daily lifestyle choices?

Does religion still shape our daily lifestyle choices?

by radiotv10
05/08/2025
0

In an increasingly modern and globalized world, one might wonder whether religion still holds influence over our daily lifestyle choices....

How Nyarugunga residents built roads, a school, and a legacy of unity

How Nyarugunga residents built roads, a school, and a legacy of unity

by radiotv10
04/08/2025
0

In the heart of Rwanda’s Kicukiro District, the people of Nyarugunga Sector are proving that when a community stands together,...

Umugabo wafatiye undi iwe asambana n’umugore we yagaragaje uruhare ubuyobozi bubifitemo

Umugabo wafatiye undi iwe asambana n’umugore we yagaragaje uruhare ubuyobozi bubifitemo

by radiotv10
04/08/2025
0

Umugabo wo mu Kagari ka Kamanu mu Murege wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, wasohowe mu nzu kubera amakimbirane n’umugore...

IZIHERUKA

Umutoza wa mbere usezeye shampiyona ya 2025-2026 itaranatangira yatanze umucyo ku cyabimuteye
FOOTBALL

Umutoza wa mbere usezeye shampiyona ya 2025-2026 itaranatangira yatanze umucyo ku cyabimuteye

by radiotv10
05/08/2025
0

Ubutumwa bw’umwe mu bayobozi muri Kivu ya Ruguru buvuga kuri Gen.Sultani Makenga wa M23

Ubutumwa bw’umwe mu bayobozi muri Kivu ya Ruguru buvuga kuri Gen.Sultani Makenga wa M23

05/08/2025
Hatangajwe umubare w’impunzi zibarirwa mu mamiliyoni zishobora kwerecyeza muri Uganda zirimo izizava muri DRCongo

Hatangajwe umubare w’impunzi zibarirwa mu mamiliyoni zishobora kwerecyeza muri Uganda zirimo izizava muri DRCongo

05/08/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

Ibikubiye mu ijambo rya Gen.Makenga imbere y’abayobozi bashyizweho na AFC/M23

05/08/2025
Impamvu igaragazwa n’abavuga ko Minisitiri w’Umutekano muri Congo agomba kwegura

Impamvu igaragazwa n’abavuga ko Minisitiri w’Umutekano muri Congo agomba kwegura

05/08/2025
AMAKURU AGEZWEHO: Byemejwe u Rwanda rugiye kwakira abimukira baturutse muri America

AMAKURU AGEZWEHO: Byemejwe u Rwanda rugiye kwakira abimukira baturutse muri America

05/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yavuze ikimutera ishema kurusha ibindi

Perezida Kagame yavuze ikimutera ishema kurusha ibindi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umutoza wa mbere usezeye shampiyona ya 2025-2026 itaranatangira yatanze umucyo ku cyabimuteye

Ubutumwa bw’umwe mu bayobozi muri Kivu ya Ruguru buvuga kuri Gen.Sultani Makenga wa M23

Hatangajwe umubare w’impunzi zibarirwa mu mamiliyoni zishobora kwerecyeza muri Uganda zirimo izizava muri DRCongo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.