Monday, July 27, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Nyuma ya Perezida w’u Rwanda uw’u Burundi na we yageneye Museveni ubutumwa

Nyuma ya Perezida w’u Rwanda uw’u Burundi na we yageneye Museveni ubutumwa

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, na we yashimiye mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni ku bw’intsinzi ye yo kongera gutorerwa kuyobora Uganda.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Evaritse Ndayishimiye yashimiye Museveni uherutse gutangazwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri Uganda ko yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu cyumweru gishize.

Yagize ati “Dushimiye Nyakubahwa Kaguta Museveni ku bwo kongera gutorerwa kuba Perezida wa Repubulika ya Uganda!”

Perezida Evariste Ndayishimiye yakomeje agira ati “Ubuyobozi bwawe bureba kure, turabwifuriza gukomeze guteza imbere Igihugu.”

Ndayishimiye kandi yaboneyeho kwizeza mugenzi we Museveni, ko Igihugu cye kizakomeza gukorana n’icye cya Uganda. Ati “Twishimiye gukomeza gukorana kugira ngo dushimangire umubano umaze igihe kirekire hagati y’Ibihugu byacu.”

Perezida Ndayishimiye yashimiye Museveni

Perezida Ndayishimiye ashimiye Museveni, nyuma y’amasaha macye, Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame na we amugeneye ubutumwa, aho yamwizeje ko na we bazakomeza gukorana nk’Ibihugu by’ibituranyi kandi by’ibivandimwe.

U Burundi, Uganda ndetse n’u Rwanda, ni Ibihugu by’ibituranyi, byose binasangiye kuba bihuriye Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five − four =