Thursday, January 8, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Nyuma y’amabwiriza asaba abayobora amadini mu Rwanda kuba baraminuje Tewolojiya bamwe barabyubahirije

radiotv10by radiotv10
03/10/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Nyuma y’amabwiriza asaba abayobora amadini mu Rwanda kuba baraminuje Tewolojiya bamwe barabyubahirije
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko mu itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere y’Imiryango ishingiye ku myemerere mu Rwanda hashyizwemo ko abayobora amadini n’amatorero  bagomba kuba barize amasomo y’iyobokamana (Tewolojiya) muri Kaminuza, bamwe mu bayoboraga aya matorero batarabyize bahise batangira kujya kubyiga, ndetse bamwe barangije.

Bamwe mu bize aya masomo muri Kaminuza bayarangije, ndetse bavuga ko bigiye kubafasha kunoza ibyo bakoraga mu buyobozi bw’amadini n’amatorero

Simbi Eliane arangije mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza, avuga ko  kuyobora warize ibyo uyobora bituma unoza umurimo ukora.

Yagize ati “Iyo wize ugakora ibyo wize unoza ibyo ukora ukirinda kuvuga ibyo wihimbiye, kandi ukigisha ibintu uzi inkomoko yabyo ukabijyanisha n’abo uri kubwira, bikanarinda gukwirakwiza ubuyobe.”

Justin Gatanazi na we arangije amasomo ya Tewolojiya muri Kaminuza, mu cyiciro cya gatatu, avuga ko kuyobora warize amasomo ya Tewolojiya bituma amakosa agabanuka.

Ati “Kwiga bifasha umuntu kuyobora neza, kandi akirinda amakosa ndetse akirinda kwigisha inyigisho z’ubuyobe, ndetse akanamenya uko hakemurwa ibibazo biba mu madini akabishakira ibisubizo.”

Rev Dr Pascal Bataringaya, Umuyobozi Mukuru w’Ikirenga w’imwe muri Kaminuza yigisha amasomo ajyanye na Tewolojiya, avuga ko abarangije amasomo yabo bitezweho umusemburo w’impinduka nziza, agendeye ku byo batojwe.

Yagize ati “Ubumenyi mukura mu ishuri, ni umusinzi w’ingenzi ku migendekere myiza y’ahazaza hanyu ndetse n’abo muzayobora haba mu madini n’amatorero atandukanye ndetse n’Umuryango Nyarwanda muri rusange.”

Itegeko rishya rigena imitunganyirize n’imikorere y’imiryango ishingiye ku myemerere, hari aho rigira riti “Umwigisha agomba kuba afite impamyabumenyi ya kaminuza mu by’iyobokamana (Tewolojiya), cyangwa indi mpamyabumenyi ya kaminuza hiyongeraho impamyabushobozi yemewe mu byerekeye iyobokamana yatanzwe n’ishuri ryemewe.”

Iyi ngingo yashyizweho mu mavugurura yakozwe agamije kunoza imikorere y’amadini n’amatorero, aho Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB rwavugaga ko mu magenzura yakozwe, yagaragazaga ko zimwe mu nyigisho zitangwa ziba ari iz’ubuyobe, ndetse abazitanga batabifitiye ubushobozi, bityo ko hari hakwiye gushyirwaho ariya mabwiriza.

Muri Kaminuza ya PUR hari abarangije amasomo y’Iyobokamana

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six − five =

Previous Post

Tombola yari imaze kumenyekana mu Rwanda ‘Inzozi Lotto’ yahagaritswe hatanganzwa n’impamvu

Next Post

Mujye muzirikana ko gukorera Abanyarwanda ariwo murimo wanyu w’ibanze-P.Kagame abwira abinjiye muri RDF

Related Posts

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

by radiotv10
08/01/2026
0

The Secretariat General of the FPR-Inkotanyi party has approved the establishment of a new advisory body composed of senior and...

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

by radiotv10
08/01/2026
0

Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango FPR-Inkotanyi bwemeje ishyirwaho rw’Urwego rushya rw’inararibonye rushinzwe ubujyanama mu Banyamuryango. Ishyirwaho ry’uru rwego, rikubiye mu myanzuro y’Inama...

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Hasobanuwe uko byagenze ngo haraswe uwakekwagaho ubwicanyi no kuba umujura ruharwa muri Kirehe

by radiotv10
08/01/2026
0

Umusore wakekwagaho ubwicanyi n’ubujura yakoreraga mu bice bitandukanye mu Karere ka Kirehe wari uherutse kwica umumotari akanamwiba moto, yishwe arashwe...

BREAKING: Urubanza rw’uwamenyekanye mu nzego z’ibanze uregwa ibirimo ishimishamubiri ry’igitsina rwashyize mu muhezo

BREAKING: Urubanza rw’uwamenyekanye mu nzego z’ibanze uregwa ibirimo ishimishamubiri ry’igitsina rwashyize mu muhezo

by radiotv10
08/01/2026
0

Iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo mu rubanza ruregwamo Umuhuzabikorwa w’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, Sheikh Bahame Hassan wanabaye Umuyobozi w'Akarere ka...

Why Most People Struggle With Money Even When They Earn More

Why Most People Struggle With Money Even When They Earn More

by radiotv10
08/01/2026
0

For many people, earning more money feels like the ultimate solution to financial stress. A salary raise, a new job,...

IZIHERUKA

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi
AMAHANGA

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

by radiotv10
08/01/2026
0

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

08/01/2026
FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

08/01/2026
Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

08/01/2026
Umunyasudanikazi uvuga Ikinyarwanda adategwa wihebeye u Rwanda yavuze ibintu bitatu arukundira

Umunyasudanikazi uvuga Ikinyarwanda adategwa wihebeye u Rwanda yavuze ibintu bitatu arukundira

08/01/2026
Hamenyekanye igikorwa cya mbere kizakorwa na nimero ya mbere ku Isi ku mbuga nkoranyambaga akigera mu Rwanda

Hamenyekanye igikorwa cya mbere kizakorwa na nimero ya mbere ku Isi ku mbuga nkoranyambaga akigera mu Rwanda

08/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Mujye muzirikana ko gukorera Abanyarwanda ariwo murimo wanyu w’ibanze-P.Kagame abwira abinjiye muri RDF

Mujye muzirikana ko gukorera Abanyarwanda ariwo murimo wanyu w'ibanze-P.Kagame abwira abinjiye muri RDF

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.