Nyuma yuko mu itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere y’Imiryango ishingiye ku myemerere mu Rwanda hashyizwemo ko abayobora amadini n’amatorero bagomba kuba barize amasomo y’iyobokamana (Tewolojiya) muri Kaminuza, bamwe mu bayoboraga aya matorero batarabyize bahise batangira kujya kubyiga, ndetse bamwe barangije.
Bamwe mu bize aya masomo muri Kaminuza bayarangije, ndetse bavuga ko bigiye kubafasha kunoza ibyo bakoraga mu buyobozi bw’amadini n’amatorero
Simbi Eliane arangije mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza, avuga ko kuyobora warize ibyo uyobora bituma unoza umurimo ukora.
Yagize ati “Iyo wize ugakora ibyo wize unoza ibyo ukora ukirinda kuvuga ibyo wihimbiye, kandi ukigisha ibintu uzi inkomoko yabyo ukabijyanisha n’abo uri kubwira, bikanarinda gukwirakwiza ubuyobe.”
Justin Gatanazi na we arangije amasomo ya Tewolojiya muri Kaminuza, mu cyiciro cya gatatu, avuga ko kuyobora warize amasomo ya Tewolojiya bituma amakosa agabanuka.
Ati “Kwiga bifasha umuntu kuyobora neza, kandi akirinda amakosa ndetse akirinda kwigisha inyigisho z’ubuyobe, ndetse akanamenya uko hakemurwa ibibazo biba mu madini akabishakira ibisubizo.”
Rev Dr Pascal Bataringaya, Umuyobozi Mukuru w’Ikirenga w’imwe muri Kaminuza yigisha amasomo ajyanye na Tewolojiya, avuga ko abarangije amasomo yabo bitezweho umusemburo w’impinduka nziza, agendeye ku byo batojwe.
Yagize ati “Ubumenyi mukura mu ishuri, ni umusinzi w’ingenzi ku migendekere myiza y’ahazaza hanyu ndetse n’abo muzayobora haba mu madini n’amatorero atandukanye ndetse n’Umuryango Nyarwanda muri rusange.”
Itegeko rishya rigena imitunganyirize n’imikorere y’imiryango ishingiye ku myemerere, hari aho rigira riti “Umwigisha agomba kuba afite impamyabumenyi ya kaminuza mu by’iyobokamana (Tewolojiya), cyangwa indi mpamyabumenyi ya kaminuza hiyongeraho impamyabushobozi yemewe mu byerekeye iyobokamana yatanzwe n’ishuri ryemewe.”
Iyi ngingo yashyizweho mu mavugurura yakozwe agamije kunoza imikorere y’amadini n’amatorero, aho Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB rwavugaga ko mu magenzura yakozwe, yagaragazaga ko zimwe mu nyigisho zitangwa ziba ari iz’ubuyobe, ndetse abazitanga batabifitiye ubushobozi, bityo ko hari hakwiye gushyirwaho ariya mabwiriza.

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10