• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Nyuma y’amasaha macye KNC yisubiyeho ahindura imvugo ati “byari umujinya”

radiotv10by radiotv10
28/01/2022
in SIPORO
0
Nyuma y’amasaha macye KNC yisubiyeho ahindura imvugo ati “byari umujinya”

KNC

Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’amasaha macye atangaje ko akuye ikipe ye muri Shampiyona, Perezida wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC yatangaje ko ibyo yatangaje byatewe no kutishimira ibyavuye mu mukino w’ejo.

Mu kiganiro yagiranye na Radio 1, KNC yagarutse ku cyemezo yari yatangaje kuri uyu wa Kane tariki 27 Mutarama 2022 ko akuye ikipe ye muri Shampiyona y’umupira w’amaguru.

Ubwo Umunyamakuru Ngabo Roben ukorera kuri iyi radio ati “Uracyahaze kuri uyu mwanzuro Perezida?”

KNC yasubije agira ati “Nyuma yo kureba ingaruka bishobora kugira wenda no ku bantu batabigizemo uruhare nk’abakinnyi ntabwo wavuga ngo uhagaritse Shampiyona bari bari muri phase alle, waba uhemutse…”

Yakomeje agira ati “Icya kabiri nta muntu waba uhimye, ndumva ari icyemezo kigaragaza kutishima n’ibindi byose bishobora guhindura byinshi ariko icyemezo cyafashwe ubu ni njyewe utazongera gusubira ku kibuga.”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Mutarama 2022, hari hagaragaye ibaruwa yanditswe n’abafana 26 ba Gasogi United basaba KNC kwisubiraho ku cyemezo yari yatangaje ejo bavuga ko cyabashegeshe ariko ko icyabashegesha kurushaho ari ukuba ikipe yabo itakomeza gukina shampiyona.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × five =

Previous Post

Nyamasheke: Ubwato bwari butwaye abari bavuye gusaba umugeni bwakoze impanuka umwe ahasiga ubuzima

Next Post

Kigali: Byagenze gute ngo umusore yigire kabushungwe ajye mu mitsi n’Abapolisi?

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Kigali: Byagenze gute ngo umusore yigire kabushungwe ajye mu mitsi n’Abapolisi?

Kigali: Byagenze gute ngo umusore yigire kabushungwe ajye mu mitsi n’Abapolisi?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.