Thursday, October 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Nyuma y’Amavubi Shampiyona igarukanye imikino irimo uhanzwe amaso na benshi

radiotv10by radiotv10
27/03/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Nyuma y’Amavubi Shampiyona igarukanye imikino irimo uhanzwe amaso na benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda irasubukurwa nyuma y’imikino y’Ibihugu, aho mu mikino igiye gukinwa y’umunsi wa 22 harimo itegerejwe na benshi irimo uwa Rayon Sports na Mukura imaze iminsi yihagararaho imbere y’amakipe akomeye.

Shampiyona iragaruka guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Werurwe 2025 hakinwa imikino y’umunsi wa 22.

Hari hashize ibyumweru bibiri idakinwa kubera imikino y’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, aho u Rwanda rwatsinzwe na Nigeria ibitego 2-0, undi mukino rukanganya na Lesotho igitego 1-1.

Umunsi wa 22 wa shampiyona uratangira gukinwa kuri uyu wa Gatanu, ariko umukino utegerejwe cyane ni uzahuza ikipe ya Rayon Sports FC iyoboye urutonde rwa shampiyona izakiramo ikipe ya Mukura ya gatandatu ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Uyu mukino washyizwe kuri Sitade Amahoro i Remera, uzaba ku wa Gatandatu tariki 29 Werurwe, watangiye kuvugisha benshi, bawutegerezanyije amatsiko.

Impamvu uyu mukino utegerejwe cyane, ni uko iyi kipe ya Mukura VS yihagazeho imbere y’amakipe akomeye, dore ko yatsinze Rayon Sports FC mu mukino ubanza wabereye i Huye.

Mukura VS yanihagazeho imbere ya APR FC iyitsindira i Huye mu mukino wo kwishyura, mu gihe umukino ubanza APR FC yari yayitsinze ibitego bine kuri bibiri.

Imikino yose y’umunsi wa 22

Ku wa Gatanu, tariki 28/03

Saa 15h00:

  • AS Kigali vs Gasogi United

Ku wa Gatandatu, taliki 29/3

Saa 15h00:

  • Bugesera FC vs Amagaju FC
  • Musanze FC vs Amagaju FC
  • Rutsiro FC VS Gorilla FC

Saa 18h30:

  • Rayon Sports FC vs Mukura VS

Ku Cyumweru, taliki 30/03

Saa 15h00:

  • SC Kiyovu vs Police FC
  • Etincelles FC vs Marine FC

Saa 18:00

  • APR FC vs Vision FC

Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine − 4 =

Previous Post

Abakozi batatu b’Akarere ka Kayonza bakurikiranywe muri dosiye ya Miliyoni 67Frw

Next Post

Hongeye kugaragazwa ibituma abasirikare b’u Rwanda bavugwa imyato mu butumwa bajyamo

Related Posts

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
30/10/2025
0

Ikipe ya El Hilal iri mu ziherutse kwemererwa kuzakina Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, yafashe urugendo iza muri iki Gihugu,...

Habayeho impinduka ku makipe yo muri Sudani byari byatangajwe ko azakina Shampiyona y’u Rwanda

Habayeho impinduka ku makipe yo muri Sudani byari byatangajwe ko azakina Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
30/10/2025
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko ikipe ya El Ahli S.C Wad Madani yo muri Sudani, yari iherutse...

Haravugwa icyatumye umutoza wifuzwaga na Rayon ashobora kuba yayiteye umugongo

Haravugwa icyatumye umutoza wifuzwaga na Rayon ashobora kuba yayiteye umugongo

by radiotv10
29/10/2025
0

Rayon Sports ishobora kubura umutoza w’umunya-Senegal, Serigne Saliou Dia bari bumvikanye, nyuma yuko aje ku rutonde rw’abashobora guhabwa akazi mu...

Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

by radiotv10
28/10/2025
0

Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yavuze ko ubuyobozi bw’iyi kipe bugifitiye icyizere umutoza mushya wayo, Taleb Abderrahim...

Eng.-VAR technology coming to Rwandan football

Eng.-VAR technology coming to Rwandan football

by radiotv10
28/10/2025
0

The Rwanda Football Federation (FERWAFA) has announced that the Video Assistant Referee (VAR) technology, which helps improve refereeing decisions, will...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda
FOOTBALL

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
30/10/2025
0

Hari abarwanyi ba FDLR batahutse mu Rwanda ko iminsi bahawe yarangiye?-Guverinoma yabisobanuye

Menya umubare w’abarwanyi bose bahoze muri FDLR bamaze gutahuka mu Rwanda bavuye muri Congo

30/10/2025
Hatanzwe impuruza ku bikorerwa Abarundi baba hanze y’Igihugu cyabo

Hatanzwe impuruza ku bikorerwa Abarundi baba hanze y’Igihugu cyabo

30/10/2025
Eng.-Over 12,000 former FDLR combatants have returned to Rwanda over the past 24 years

Eng.-Over 12,000 former FDLR combatants have returned to Rwanda over the past 24 years

30/10/2025
Hatangajwe icyemezo cyanyuze benshi ku musirikarekazi wo mu Congo wafotowe asomana n’umukunzi we

Hatangajwe icyemezo cyanyuze benshi ku musirikarekazi wo mu Congo wafotowe asomana n’umukunzi we

30/10/2025
Habayeho impinduka ku makipe yo muri Sudani byari byatangajwe ko azakina Shampiyona y’u Rwanda

Habayeho impinduka ku makipe yo muri Sudani byari byatangajwe ko azakina Shampiyona y’u Rwanda

30/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hongeye kugaragazwa ibituma abasirikare b’u Rwanda bavugwa imyato mu butumwa bajyamo

Hongeye kugaragazwa ibituma abasirikare b’u Rwanda bavugwa imyato mu butumwa bajyamo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda

Menya umubare w’abarwanyi bose bahoze muri FDLR bamaze gutahuka mu Rwanda bavuye muri Congo

Hatanzwe impuruza ku bikorerwa Abarundi baba hanze y’Igihugu cyabo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.