Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Nyuma y’amezi 9 Minisitiri yemereye P.Kagame ko ibya ‘assurance’ bizakemuka vuba haravugwa ibitari byitezwe

radiotv10by radiotv10
22/06/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Nyuma y’amezi 9 Minisitiri yemereye P.Kagame ko ibya ‘assurance’ bizakemuka vuba haravugwa ibitari byitezwe
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’amezi icyenda Minisitiri w’ibikorwa Remezo yemereye Perezida Paul Kagame ko ikibazo cy’ubwishingizi bwa moto buhanitse kizakemuka mu mezi abiri, abatwara abagenzi kuri ibi binyabiziga, baravuga ko aho gukemuka ahubwo hiyongereyeho n’ibindi bibazo.

Iki kibazo cyagarutsweho muri Kanama umwaka ushize wa 2022 ubwo Perezida Paul Kagame yasuraga Intara y’Amajyepfo, umwe mu batwara abagenzi kuri moto, akamugeza uruhuri rw’ibibazo bafite mu kazi kabo.

Icyo gihe Bizimana Pierre wavuganaga ikiniga, yagize ati “Nk’umuntu ukora uwo mwuga, dufite ikibazo cy’ubwishingizi buhenze cyane ku buryo moto yanjye nyishyurira ubwishingizi bw’ibihumbi 165Frw. Tukishyura ibintu bitandukanye, umusoro ku nyungu, tukishyura byinshi. Turabasaba kugira ngo ikibazo cyacu kibe icyanyu mukidukurikiranire.”

Umukuru w’u Rwanda yabajije Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Erneste Nsabimana, icyo avuga kuri iki kibazo, atanga icyizere cyatumye abamotari icyo gihe bararana akanyamuneza.

Dr Erneste Nsabimana yagize ati “Icyo kibazo ni cyo ariko inzego zirimo kugikurikirana, ku buryo twamwizeza ko mu gihe gito. Mu gihe kitarenze amezi abiri kiraba cyakemutse.”

Amezi icyenda (9) arashize, Minisitiri Nsabimana atangaje ibi, ariko iki kibazo kiracyahari nk’uko bitangazwa na bamwe mu batwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali.

Umwe yagize ati “Ibaze umwaka ugitangira, ubwishingizi kuri moto yari ibihumbi 160, ariko ubu ni ibihumbi 200 birenga.”

Aba bamotari bavuga kandi ko uretse iki kibazo cy’ubwishingizi bwa moto buhanitse, hagiye hiyongeramo n’ibindi bibazo, bituma bakorera mu bihombo.

Undi yagize ati “Usibye n’ubwishingizi, n’ibindi bisabwa kugira ngo moto ijye mu muhanda byarahenze, ibyuma byazo bisigaye byurira buri munsi, wakongeraho amafaranga Abapolisi batwandikira ugasanga umuntu no kubona ayo kurya ni ikibazo. Ubwo rero umugenzi we ntushobora kumubwira ko uhomba ngo abyumve, ni yo mpamvu tumuca amafaranga tugendeye uko ibintu bihagaze.”

Ibi kandi bigira ingaruka ku batega moto mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko ibiciro byazamuwe, kandi ko bumva ko ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byamanutse.

Litiro ya Lisansi yaguraga 1 609 Frw mu mezi atandatu ashzie, ubu iragura 1 517 Frw, naho mazutu yaguraga 1607 Frw, ubu iragura 1 492 Frw.

Umwe mu bakunze gutega moto, yagize ati “Nk’ubu mbere kuva hano Nyanza ya Kicukiro ujya mu Mujyi, yari amafaranga 1 500 Frw, none n’ubu ni yo tugitanga. Abamotari ibyo gukatura ntibabikozwa kandi ubundi ni ko byakabaye bigenda.”

Abamotari ni bamwe mu bakunze kugaragaza ko bafite ibibazo bibabangamira mu kazi kabo, birimo iki cy’ubwishingizi, ndetse n’ikibazo cya mubazi kigeze kuvugisha benshi, bavugaga ko nta nyungu zibafitiye, ahubwo ko bakatwa amafaranga ajya aho batazi atazanagira uburyo bundi azabagarukiramo.

Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 4 =

Previous Post

Kenya: Hatowe itegeko rishobora gukurikirwa n’umujinya w’umuranduranzuzi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi

Next Post

Harimo abakiniraga amakipe yoroheje berecyeza mu yihagazeho: Dutere ijisho ku bakinnyi 10 bamaze kugurwa

Related Posts

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Journaling is the habit of writing down your thoughts, feelings, and experiences. It may look simple, but it has many...

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

by radiotv10
26/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi b’icyayi bo muri Pfunda mu Karere ka Rutsiro bashengurwa no kuba bagurirwa umusaruro wabo ku giciro cyo...

Why humans naturally copy each other’s behavior

Why humans naturally copy each other’s behavior

by radiotv10
26/01/2026
0

Humans often copy each other without realizing it. We copy accents, gestures, emotions, and even habits. This behavior is natural...

IZIHERUKA

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it
MU RWANDA

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

26/01/2026
Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

26/01/2026
Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Harimo abakiniraga amakipe yoroheje berecyeza mu yihagazeho: Dutere ijisho ku bakinnyi 10 bamaze kugurwa

Harimo abakiniraga amakipe yoroheje berecyeza mu yihagazeho: Dutere ijisho ku bakinnyi 10 bamaze kugurwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.