Abadepite bo muri Kenya batoye umushinga w’itegeko rikuba kabiri umusoro ku nyongeragaciro (TVA) ku bikomoka kuri Peteroli ukiyongeraho kuri 16%, ibishobora gutuma ikiguzi cy’imibereho muri iki Gihugu kizamuka bidasanzwe. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi batangiye kubyamaganira kure.
Abadepite bahuriye mu ishyaka riri ku butegetsi, bagejeje uyu mushinga mu Nteko y’Abadepite, ndetse abagera ku 184 barawemeje, mu gihe abandi 88 gusa aribo bawurwanyije.
Guverinoma ya Kenya ivuga ko kongera imisoro ituruka ku bikomoka kuri Peteroli ikagera kuri miliyari 50 z’amashilingi, angana na Miliyoni 356 USD azinjira mu isanduku ya Leta ari kimwe mu bizagabanya umugogoro w’imyenda iki Gihugu gifite.
Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Nteko Ishinga Amategeko we avuga byaba ari nk’igihano, ndetse ko umunsi icyemezo cyo gukomeza ingingo y’imisoro ku bikomoka kuri Peteroli cyabafaswe uzaba ari wo “munsi mubi mu mateka y’iki Gihugu.”
Si umushinga w’Itegeko rizamura umusoro kuri Lisansi utavugwaho rumwe gusa, kuko hari n’indi nk’amafaranga y’umusanzu agomba kwishyurwa nari buri wese utunze inzu ye bwite, n’ umusanzu utangwa n’abakozi bose bahembwa ku kwezi ndetse no kongera imisoro ku bantu bose bafite imbuga nkoranyambaga.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10