Umuhanzi ugezweho muri Tanzania agaragaje ishusho itari izwi y’indirimbo nyarwanda iwabo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuganga wabigize umwuga akaba n’umuhanzi ukunzwe muri Tanzaniya, Dr. Ipyana uri mu Rwanda, yatangaje ko indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zo mu Rwanda zigera muri Tanzaniya, zikiri nke cyane.

Uyu muhanzi wakunzwe by’umwihariko mu ndirimbo imaze iminsi ibica mu nsengero hirya no hino yitwa ‘NISEME NINI’ imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 10, ubu ari mu Rwanda, aho yaje mu gitaramo cyateguwe n’itsinda Hymons.

Izindi Nkuru

Mu kiganiro cyihariye na RADIOTV10, Dr. Ipyana yavuze ko ari inshuro ya kabiri ageze mu Rwanda, anavugako zimwe mu ndirimbo yumva zo mu Rwanda ari iza korali Ambassadors of Christ kuko bakunda kujya muri Tanzaniya n’itsinda rya Alarm Mininstries azi mu ndirimbo Mungu ni Yule Yule.

Yagize ati “Nubwo indirimbo zanyu zigera iwacu muri Tanzania zikiri nkeya, ndakeka ko ubwo naje ziziyongera kuko ndazijyana muri Tanzania, ni iz’iwacu zigera mu Rwanda ziracyari nke, rero namwe turabasa kuza iwacu.”

Dr. Ipyana ni umuganaga wabigize umwuga abifatanya no kuba umuhanzi kandi byose agerageza kubikora neza, ari mu Rwanda yaje mu gitaramo kiba ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 22 Kamena 2023 muri Crown Conference Hall Nyarutarama.

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru