Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyuma y’ibyagaragaye bikorerwa imodoka itwara indembe Guverinoma y’u Rwanda yahise itanga amabwiriza

radiotv10by radiotv10
27/11/2024
in MU RWANDA
0
Hatangajwe icyakurikiye nyuma y’amashusho y’imodoka itwara indembe yagaragaye iri gupakirwamo sima
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yibukije abakoresha ambulance ko zagenewe gutwara indembe gusa, bityo ko abazazikoresha icyo zitagenewe bazabihanirwa. Ibi byatangajwe nyuma yuko hari imbangukiragutara igaragaye iri gupakirwamo imifuka ya Sima.

Ni nyuma yuko hirya y’ejo hashize ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amashusho agaragaza imodoka itwara abarwayi y’Ikigo Nderabuzima cya Save mu Karere ka Gisagara, iri gupakirwamo imifuka ya Sima, ibintu byatunguye benshi.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Ugushyingo 2024, Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuzima, yashyize hanze itangazo yibutsa icyagenewe gukoreshwa izi modoka zizwi nk’Imbangukiragutabara.

Iri tangazo ritangira rivuga ko “Guverinoma y’u Rwanda ikomeje guteza imbere urwego rw’ubutabazi bwihuse, hongerwa ibikoresho by’ibanze birimo n’ngobyi z’abarwayi (ambulance).”

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko muri uyu mwaka, hongerewe ambulance 200 zari zisanzwe mu Gihugu, zaje zisanga izindi zakoreshwaga.

Iri tangazo rya Guverinoma y’u Rwanda rikomeza rigira riti “Minisiteri y’Ubuzima iributsa abakoresha ambulande ko zigenewe gutwara indembe gusa. Kirazira gukoresha ambulance icyo itagenewe kandi ababikora bazabihanirwa.”

Ubwo aya mashusho yasakaraga ku mbuga nkoranyambaga, kandi Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yari yagize icyo avuga kuri iki gikorwa, aho yavuze ko abagikoze, babihaniwe.

Dr. Uwamahoro Evelyne, Umuyobozi w’Ibitaro bya Gakoma bicunga Ikigo Nderabuzima cya Save cyakoreshaga iyi ambulance, yavuze ko hafashwe icyemezo cyo guhagarika Umuyobozi w’iki Kigo Nderabuzima,

uyobora Ibitaro bya Gakoma, umushoferi w’iriya modoka ndetse n’umuforomo umwe.

Uyu muyobozi w’Ibitaro bya Gakoma, yavuze ko aba bantu babaye bahagaritswe mu kazi by’agateganyo, ariko ko iki cyemezo gishobora no kuba burundu.

Yanavuze kandi ko umuyobozi w’iki Kigo Nderabuzima, ari we wari watanze itegeko ko iriya mifuka ya sima ishyirwa muri iriya modoka, kugira ngo ijye kwifashishwa mu gusana ikigega cyo muri iri rivuriro cyangiritse, kugira ngo hirindwe ko cyangiza ibindi bikorwa byacyo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight − one =

Previous Post

Andi makuru ku by’imbangukiragutabara itwara abarwayi yagaragaye ipakirwamo sima

Next Post

Menya icyemezo cyafashwe n’u Rwanda nyuma y’amagambo ‘rutwitsi’ ya Minisitiri wo muri Congo

Related Posts

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya icyemezo cyafashwe n’u Rwanda nyuma y’amagambo ‘rutwitsi’ ya Minisitiri wo muri Congo

Menya icyemezo cyafashwe n'u Rwanda nyuma y’amagambo 'rutwitsi' ya Minisitiri wo muri Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.