• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Nyuma y’impanuka ikomeye y’imwe mu modoka zitwara abagenzi Polisi yahise iganiriza Abashoferi bazo

radiotv10by radiotv10
14/03/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Nyuma y’impanuka ikomeye y’imwe mu modoka zitwara abagenzi Polisi yahise iganiriza Abashoferi bazo
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali habereye impanuka yakomerekeyemo abantu barenga 20 y’imodoka zirimo itwara abagenzi, Polisi y’u Rwanda yaganirije abashoferi b’imodoka z’abagenzi, ibereka ibyo bagomba kwitwararikaho n’ibyo kubahiriza.

Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Werurwe 2025, mu bukangurambaga bw’Umutekano wo mu muhanda buzwi ku izina rya ‘Gerayo Amahoro’.

Muri ubu bukangurambaga bwabereye mu kigo abagenzi bategeramo imodoka (Gare) ya Nyabugogo, mu Karere ka Nyarugenge, Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi yagaragarije abo bashoferi ishusho y’umutekano wo mu muhanda, ababwira ko hakwiye gufatwa ingamba zihamye zizatanga umusaruro mu gukumira impanuka bigizwemo uruhare n’abakoresha umuhanda cyane cyane abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Ni ibiganiro bibaye nyuma y’umunsi umwe mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge habereye impanuka ikomeye y’imodoka zirimo itwara abagenzi, yakomerekeymo abantu 23, aho bikekwa ko byaturutse ku makosa y’umushoferi w’iyi modoka yo mu bwoko bwa Bisi.

SP Emmanuel Kayigi yagize ati “Inyinshi mu mpanuka ziba ziterwa no kugendera ku muvuduko urenze uwagenwe, ubusinzi, kwihuta mutanguranwa abagenzi ngo mukore inshuro nyinshi, gucomokora akagabanyamuvuduko, umunaniro, kunyuraniraho ahatemewe, kugenda muvugira kuri telefoni, guhugira mu kubara amatike y’abo mwatwaye, uburangare n’ibindi.”

SP Kayigi yibukije abashoferi ko ubuzima bw’abagenzi batwara buba buri mu biganza byabo, ko mu gihe bananiwe cyangwa batameze neza bajya babibwira abakoresha babo bakabaruhura, ikindi bakirinda amakosa bajya bakora yo guhaguruka batagenzuye ko imodoka zabo nta kibazo zifite icyo aricyo cyose mbere y’uko bafata urugendo.

Yagize ati “Turabasaba gutwara neza abaturage no kubaha serivisi nziza inoze mukabigira inshingano kugira ngo mugereyo amahoro kandi mukagira umuco wo gucyaha bamwe muri mwe bakora amakosa kuko baba basebya umwuga wanyu.”

Yanibukije abagenzi kandi ko nabo ari bamwe mu bafatanyabikorwa ba Polisi mu gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda, ko badakwiriye kurebera amakosa akorwa n’abashoferi mu gihe babatwaye kuko bafite uburenganzira bwo kubibabuza, bakwanga bakabimenyesha inzego zibishinzwe cyane ko iyo impanuka ibaye, ari bo ba mbere igiraho ingaruka.

SP Kayigi yabasabye ko mu gihe hari umwe mu bagenzi ugaragaje imyitwarire itari myiza ku buryo babona yabangamira urugendo rwabo bikaba byateza impanuka, bajya bamukuramo mbere y’uko bahaguruka cyangwa mu gihe bari mu nzira bagenda bakajya bahita bihutira kubimenyesha Polisi.

SP Kayigi yibukije abashoferi b’imodoka zitwara abagenzi ko baba bafite mu biganza byabo ubuzima bw’abo batwaye
Yabasabye kuzajya bakura mu modoka umugenzi wagaragaje imyitwarire yabangamira abandi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + 14 =

Previous Post

Hagaragajwe ko hakiri urwijiji ku biganiro bivugwa hagati ya M23 n’ubutegetsi bwa Tshisekedi

Next Post

Min.Nduhungirehe yakomoje ku mvano y’ihagarikwa ry’ubutumwa bw’Ingabo za SADC muri Congo

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Ibyo Minisitiri wo mu Bwongereza yavuze ku wo mu Rwanda byatumye hasabwa ibisobanuro

Min.Nduhungirehe yakomoje ku mvano y’ihagarikwa ry’ubutumwa bw’Ingabo za SADC muri Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.