Perezida Barack Obama wayoboye Leta Zunze Ubumwe za America waherukaga mu Ngoro y’Umukuru w’Iki gihugu muri 2017 ubwo yayivagamo, agiye kuyigarukamo aje mu gikorwa kihateganyijwe.
NBC News dukesha aya makuru, ivuga ko Ibiro by’Umukuru wa USA byatangaje ko Barack Obama aza muri White House kuri uyu wa Kabiri aho aza kwifatanya Perezida Joe Biden na Visi Perezida Kamala Harris mu gutambutsa ijambo ryo kwishimira ubwisungane mu kwivuza buzwi nka aca (Affordable Care Act) ndetse n’ikigega mu by’ubuvuzi cya Medicaid.
White House yagize ati “Biden azashyiraho ibikorwa by’inyongera byo gutiza imbaraga ACA mu rwego rwo kuzigama ibihumbi by’amadolari yatangwaga n’imiryango myinshi buri kwezi mu bikorwa by’ubuvuzi.”
Umunyamabanga ushinzwe ubuzima, Xavier Becerra ndetse n’abandi bayobozi muri Guverinoma baraza kwitabira iki gikorwa.
Perezida Barack Obama umwe mu Baperezida ba Leta Zunze Ubumwe za America bagiriwe igikundiro haba muri USA ndetse no ku Isi yose, yaherukaga muri White House muri 2017 mbere y’uko ahasigira Donald Trump wamusimbuye ariko akaza kubura amahirwe yo kongera gutorerwa kuyobora iki Gihugu.
Obama agarutse muri White House asangamo Joe Biden wamubereye Visi Perezida akaba yaranamufashije mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora yatsinzemo Trump.
RADIOTV10