Mu Rwanda abajya kwivuza indwara zo mu mutwe bikubye 2 mu myaka 3

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC, gitangaza ko abantu bajya kwaka serivisi z’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe bikubye kabiri mu myaka itatu ishize ariko ko bitahita bihuzwa no kuba umubare w’abafite ibi bibazo wariyongereye.

Byatangajwe n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri RBC, Yvonne Kayiteshonga kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Mata 2022 mu kiganiro cyagaruka ku myiteguro yo kuzafasha abashobora kuzagira ibibazo by’ihungabana mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Izindi Nkuru

Yavuze ko Leta y’u Rwanda yashyizeho politiki yo kwegereza abaturage serivisi z’ubuzima n’iz’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe “ku buryo uyu munsi 90% y’amavuriro mu Rwanda bafite izi serivisi, bafite abaganga babizobereyemo, tukaba dufite n’imiti.”

Yvonne Kayiteshonga yavuze ko kuva muri 2019 kugeza muri 2021 abajya kwa muganga kwaka izi serivisi z’ubuvuzi bw’ibibazo byo mu mutwe bagenda biyongera.

Ati “Abagannye serivisi zacu kandi bagakurikiranwa buri munsi bikubye kabiri mu myaka itatu.”

Icyakora avuga ko kuba barikubye kabiri mu myaka itatu, bitahita bisanishwa no kuba umubare w’abagira ibibazo byo mu mutwe ugenda wiyongera.

Ati “Ntabwo twahita tuvuga ko abarwayi babaye benshi, ahubwo tuvuga ko abantu barushaho kugirira icyizere serivisi z’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe no kuzigana.”

Yvonne Kayiteshonga avuga ko abantu bakomeje kwizera serivisi z’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe bakazigana

Yvonne Kayiteshonga avuga ko imwe mu mbogamizi ikigaragara mu buvuzi bw’izi ndwara, ari abanga kujya kwivuza bakeka ko bari buze kubaseka.

RBC ivuga ko ikibazo cy’ihungabana kiza ku isonga mu byugararije ubuzima bwo mu mutwe, igasaba Abanyarwanda kwitwararika no kwita ku bashobora kugira ihungabana muri iki gihe bagiye kwinjiramo cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iki kigo kivuga ko umwaka ushize mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside Yakorewe Abatutsi, abantu 2 628 bahuye n’ibibazo by’ihungabana.

Muri bo, 39% bafashijwe kuvurwa bagahita bakira, naho 61% bashyizwe mu matsinda bafashirizwamo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru