Perezida Paul Kagame yahaye ikaze abashyitsi bitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Commonwealth [CHOGM] yagiye isubikwa inshuro zirenze imwe kubera icyorezo cya COVID-19, avuga ko ari iby’agaciro kuba iyi nama ibaye.
Muri uyu muhango wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 23 Kamena 2022, Perezida Paul yahaye ikaze abitabiriye iyi nama byumwihariko no mu Rwanda, yanabakiriye ku meza.
Ati “Bimpa ibyishimo byinshi kubabona hano, kandi impamvu ni uko nyuma yo gutegura uyu musangiro mu gihe kirenga imyaka ine, nigeze kugera aho ntekereza niba muzaza.”
Umukuru w’u Rwanda avuga ko yaba u Rwanda ndetse n’Ibindi Bihugu ku Isi banyuze mu bihe bigoye kuva muri 2020 kubera icyorezo cya COVID-19 cyagiye gihagarika ibikorwa binyuranye birimo n’iyi nama ya CHOGM.
Ati “Icyorezo cya COVID cyazanye ibihe bidasanzwe mu mateka byerekanye agaciro ko gukorana no guhuza imbaraga.”
Perezida Paul Kagame wavuze ko Ibihugu bidashobora kugera ku ntego bidashyize hamwe, yavuze ko ari iby’agaciro kuba aba bashyitsi bo muri Commonwealth barakoze urugendo bakaza mu Rwanda kugira ngo baganire ku buryo barushaho kuzamura abatuye Ibihugu bigize uyu muryango.
Ati “Ikirenze ibyo, ndabashimira uburyo mwagiriye icyizere u Rwanda rukakira umuryango w’Ibihugu bya Commonwealth ndetse rukaba rugiye kuyobora uyu muryango.”
Perezida Kagame wagarutse ku byo yari agomba nubundi kuvuga uyu munsi [ku wa Gatanu] mu gutangiza iyi nama, yaboneyeho gushimira byumwihariko Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland ndetse n’itsinda bafatanyije mu gutegura iyi nama.
Yaboneyeho gushimira kandi abashyitsi b’imena bitabiriye CHOGM, ati “Kuza no kugira uruhare mu nama bigaragaza ko Commonwealth ifite uruhare rukomeye mu mibereho y’abatuye Isi.”
Biteganyijwe ko Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma barenga 30 bahura kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Kamena 2022 ari na bwo hatangizwa iyi nama ya CHOGM.
RADIOTV10