Sunday, May 11, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Nyuma y’iyicwa ry’Umuyobozi wa Hamas hamenyekanye andi makuru ku wari Umugaba mukuru wayo

radiotv10by radiotv10
01/08/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Nyuma y’iyicwa ry’Umuyobozi wa Hamas hamenyekanye andi makuru ku wari Umugaba mukuru wayo
Share on FacebookShare on Twitter

Igisirikare cya Israel cyemeje ko Mohammed Deif wari Umugaba Mukuru w’abarwanyi b’Umutwe wa Hamas, yishwe n’igitero cy’indege muri Gaza. Ibi bitangajwe nyuma y’uko Ismail Haniyeh wari Umuyobozi Mukuru wa Hamas mu bya Politiki, na we yiciwe muri Iran.

Mu itangazo ryatanzwe kuri uyu wa Kane tariki 01 Kanama 2024, Igisirikare cya Israel cyemeje iyicwa rya Mohammed Deif wishwe n’igitero cy’indege mu kwezi gushize kwa Nyakanga.

Israel itangaza ko Deif wari Umugaba Mukuru mu rwego rwa gisirikare mu mutwe wa Hamas, ndetse na Yahya Sinwar na we usanzwe ari umwe mu bayobozi bakuru b’uyu mutwe, ari bamwe mu bacuramugambi b’igitero cyo ku ya 07 Ukwakira 2023, cyahitanye Abanya-Israel 1 200, kikaba ari na cyo ntandaro y’intambara imaze igihe muri Gaza. Uyu Sinwar bivugwa ko akiriho aho akihishe muri Gaza.

Kugeza ubu Israel ntirahakana cyangwa ngo yemeze niba ari yo iri inyuma y’urupfu rwa Ismail Haniyeh wari Umuyobozi Mukuru wa Hamas mu bya Politiki wiciwe muri Iran.

Minisitiri w’Ingabo muri Israel, Yoav Gallant yatangaje ko igitero kivuganye Deif ari “imwe mu ntambwe ishimishije” mu kugera ku ntego yabo muri iyi ntambara.

Mu butumwa yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Yagize ati “Umusaruro w’iyi operasiyo bigaragaza ko Hamas, ari umutwe uri mu marembera.”

Igitero kivuganye Deif cyabaye tariki 13 z’ukwezi gushize kwa Nyakanga, aho ibisasu by’indege byashwanyaguje aho yari aherereye mu mujyi wa Khan Younis uherereye mu majyepfo ya Gaza.

Igisirikare cya Israel kandi gitangaza ko icyo gihe undi musirikare wo hejuru wa Hamas, Rafa Salama, na we yishwe.

Nanone kandi iki gitero cyahitanye abantu barenga 90 barimo abari bacumbitse mu mahema yari hafi y’ahagabwe iki gitero, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza.

Mu itangazo ryagiye hanze kuri uyu wa Kane, Igisirikare cya Israel cyagize kiti “Tugendeye ku isesengura ry’ubutasi, turemeza ko Mohammed Deif yivuganywe n’igitero cy’indege.”

Kugeza ubu mu ntambara imaze amezi 10, habarwa Abanya-Palestine ibihumbi 39 bamaze kuyigwamo, mu gihe abakomeretse barenga ibihumbi 91 nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza, mu gihe abavuye mu byabo babarirwa muri miliyoni 2,3.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine − four =

Previous Post

Igisubizo cya Trump cyafashwe nko kwibasira umunyamakuru wamwibukije ibidakwiye yavuze ku birabura

Next Post

M23 yagize icyo ivuga ku byemerejwe mu biganiro by’u Rwanda na Congo birimo ibiyireba

Related Posts

Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

by radiotv10
09/05/2025
0

Kiliziya Gatulika yamaze kubona Umushumba mushya wayo ari we Papa Leo XIV usanganywe amazina ya Robert Francis Prevost. Menya umukino...

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

by radiotv10
09/05/2025
0

Mu birori bikomeye byaranzwe n'imyireko ya gisirikare n'intwaro za rutura, u Burusiya bwizihije isabukuru y’imyaka 80 Ubumwe bw’Abasoviyeti bubonye itsinzi...

Mu buryo butagoye M23 yafashe agace kavugwaho ubutunzi bukomeye

Mu buryo butagoye M23 yafashe agace kavugwaho ubutunzi bukomeye

by radiotv10
08/05/2025
0

Abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 rihanganye n'Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bafashe Sheferi ya Luhwinja yo muri Teritwari ya Mwenga...

DRC: Hari Ishyaka ryemeje ko rizatangamo Kabila umukandida mu matora ya Perezida ya 2023

Ishyaka rya Kabila ryafashe icyemezo nyuma yo kubona ko icyo ryafatiwe n’ubutegetsi kitagifite agaciro

by radiotv10
07/05/2025
0

Ishyaka PPRD rya Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryafashe icyemezo cyo gusubukura ibikorwa byaryo nyuma...

Hadutse indi ntambara ihanganishije Ibihugu by’ibituranyi nyuma y’ubushotoranyi butavugwaho rumwe

Hadutse indi ntambara ihanganishije Ibihugu by’ibituranyi nyuma y’ubushotoranyi butavugwaho rumwe

by radiotv10
07/05/2025
0

Nyuma y’ibyumweru bibiri hagabwe igitero mu gace k’ubukerarugendo ko mu Buhindi, iki Gihugu kikagishinja igituranyi cyacyo cya Pakistan, cyatangije ibitero...

IZIHERUKA

MU RWANDA

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

by radiotv10
10/05/2025
0

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

09/05/2025
Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

09/05/2025
Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

09/05/2025
Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

09/05/2025
AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

09/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

M23 yagize icyo ivuga ku byemerejwe mu biganiro by’u Rwanda na Congo birimo ibiyireba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.