Nyuma yo kugaragara mu mashusho yateje bombori Moses yasesekaye mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Moses Turahirwa uherutse kugarukwaho cyane kubera amashusho akojeje isoni yagaragayemo aho byavugwaga ko ari hanze y’u Rwanda, biravugwa ko yasesekaye i Kigali mu Rwanda.

Uyu musore uzwiho ubuhanga mu guhanga imideri ndetse akaba yarashinze inzu yayo izwi nka Moshions yambika abantu bakomeye barimo b’abayobozi mu nzego nkuru z’u Rwanda, mu minsi ishize yari yabaye inkuru ku mbuga nkoranyambaga.

Izindi Nkuru

Kuvugwa kwe kwatewe n’amashusho yagaragayemo ari gukorana imibonano mpuzabitsina n’abandi bagabo, na we ubwe aza kwiyemerera ko ari we wayagaragayemo.

Moses Turahirwa ubwo yasabaga imbabazi ku bakojejwe isoni n’ayo mashusho, yavuze ko ari agace ka film ndende iri gukorwa ijyanye n’ubushakashatsi ku myororokere y’ingagi, iri gutegurirwa mu Butaliyani.

Uyu musore wari mu Butaliyani ubwo aya mashusho yajyaga hanze, ubu yamaze kugera mu Rwanda nkuko amakuru abyemeza.

Uwaduhaye amakuru avuga ko Moses yavuye mu Butaliyani yerecyeza mu Bufaransa agahita ajya i Dubai ari na ho yavuye yerecyeza mu Gihugu cyamwibarutse mu Rwanda.

Uyu waduhaye amakuru kandi avuga ko uyu musore anafite ibikorwa azitabira biteganyijwe kubera mu Rwanda, ari na byo byamuzanye.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru