Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Nyuma y’u Bwongereza mu Bufaransa naho bishobora guhindura imirishyo muri Guverinoma

radiotv10by radiotv10
08/07/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Nyuma y’u Bwongereza mu Bufaransa naho bishobora guhindura imirishyo muri Guverinoma
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Gabriel Attal na we yatangaje ko yegura ku nshingano, nyuma y’uko ihuriro ry’amashyaka ashyigikiye irye, ribonye imyanya micye mu Nteko Ishinga Amategeko mu matora.

Gabriel Attal yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki 07 Nyakanga 2024, avuga ko atanga ubwegure bwe kuri Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 08 Nyakanga.

Ni nyuma y’uko mu matora yabaye kuri iki Cyumweru, Ihuriro Ensemble rigize imyanya 168 mu gihe Ishyaka New Popular Front (NFP) ryo ryagize imyanya 182.

Mu mbwirwaruhame yatanze kuri iki Cyumwe, Gabriel Attal yatangaje ko nubwo atanga ubwegure bwe, ariko ko mu gihe cyose byaba ari ngombwa, yazakomeza inshingano ze.

Umwe mu bakurikiranira hafi politiki yo mu Bufaransa, mu kiganiro cyihariye yagiranye na RADIOTV10, avuga ko impamvu Gabriel Attal yatangaje ibi, ari uko n’ubundi nta shyaka ryagize amajwi ari ku bwiganze bwo hejuru cyane, ahubwo ko bisaba ko habaho amatora, kugira ngo hamenyekane Minisitiri w’Intebe Mushya.

Nanone kandi nubwo Gabriel Attal yatangaje ko ageza ubwegure bwe kuri Perezida Emmanuel Macron, uyu Mukuru w’Igihugu, ashobora kwanga ubwegure bwe, bikaba ngomba ko yaguma mu nshingano.

Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, yeguye nyuma y’iminsi micye, Rishi Sunak wari uw’u Bwongereza, na we yeguye nyuma y’uko Ishyaka rye ry’Aba-Conservative na ryo ryari ryabonye imyanya micye mu Nteko Ishinga Amategeko ritsinzwe n’Ishyaka ry’Abakozi (Labour Party).

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 1 =

Previous Post

Myugariro uturutse mu Gihugu kiri mu biyoboye ruhago ya Afurika yasesekaye mu Rwanda

Next Post

APR FC yerecyeje muri Tanzania muri CECAFA Kagame Cup (AMAFOTO)

Related Posts

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
30/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko uruhande bahangane rugizwe n’abarimo igisirikare cya DRC (FARDC) rwagabye ibitero bibiri byikurikiranya, birimo icya grenade yatewe...

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

by radiotv10
30/01/2026
0

Guverinoma ya Niger iyobowe n’igisirikare yatangaje ko ibihugu birimo u Bufaransa, Benin na Côte d’Ivoire bishinjwa kugira uruhare mu gutera...

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
APR FC yerecyeje muri Tanzania muri CECAFA Kagame Cup (AMAFOTO)

APR FC yerecyeje muri Tanzania muri CECAFA Kagame Cup (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.