Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Gabriel Attal na we yatangaje ko yegura ku nshingano, nyuma y’uko ihuriro ry’amashyaka ashyigikiye irye, ribonye imyanya micye mu Nteko Ishinga Amategeko mu matora.
Gabriel Attal yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki 07 Nyakanga 2024, avuga ko atanga ubwegure bwe kuri Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 08 Nyakanga.
Ni nyuma y’uko mu matora yabaye kuri iki Cyumweru, Ihuriro Ensemble rigize imyanya 168 mu gihe Ishyaka New Popular Front (NFP) ryo ryagize imyanya 182.
Mu mbwirwaruhame yatanze kuri iki Cyumwe, Gabriel Attal yatangaje ko nubwo atanga ubwegure bwe, ariko ko mu gihe cyose byaba ari ngombwa, yazakomeza inshingano ze.
Umwe mu bakurikiranira hafi politiki yo mu Bufaransa, mu kiganiro cyihariye yagiranye na RADIOTV10, avuga ko impamvu Gabriel Attal yatangaje ibi, ari uko n’ubundi nta shyaka ryagize amajwi ari ku bwiganze bwo hejuru cyane, ahubwo ko bisaba ko habaho amatora, kugira ngo hamenyekane Minisitiri w’Intebe Mushya.
Nanone kandi nubwo Gabriel Attal yatangaje ko ageza ubwegure bwe kuri Perezida Emmanuel Macron, uyu Mukuru w’Igihugu, ashobora kwanga ubwegure bwe, bikaba ngomba ko yaguma mu nshingano.
Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, yeguye nyuma y’iminsi micye, Rishi Sunak wari uw’u Bwongereza, na we yeguye nyuma y’uko Ishyaka rye ry’Aba-Conservative na ryo ryari ryabonye imyanya micye mu Nteko Ishinga Amategeko ritsinzwe n’Ishyaka ry’Abakozi (Labour Party).
RADIOTV10