Nyuma yuko Minisiteri y’Ubuzima itangaje ko nta muntu urwaye indwara ya Marburg ukigaragara mu Rwanda, harakurikiraho igikorwa cyo kubara iminsi yagenwe yo kugira ngo hatangazwe ko iyi ndwara itakiri ku butaka bw’u Rwanda.
Ni nyuma yuko iyi ndwara yatangajwe bwa mbere mu mpera za Nzeri tariki 27, bigaragaye ko nta murwayi mushya uri kugaragara, aho byemejwe ko kuva tariki 30 Ukwakira 2024 nta murwayi mushya wabonetse mu bipimo byafatwaga.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, ritangaza ko hagomba gukurikiraho igihe cy’iminsi 42 ibarwa, kugira ngo hemezwe ko iyi ndwara itakiri mu Rwanda.
Umwarwayi wa nyuma yasezerewe tariki 08 Ugushyingo 2024, aho bisabwa ko abantu bose baba barahuye n’uyu wasezerewe bwa nyuma kimwe n’abandi bose bahuye n’abandi baherutse gusezererwa, bagomba kuzakurikiranwa kugeza mu gihe cy’iminsi 21.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, rigira riti “Icyorezo gishobora gutangazwa ko cyarangiye mu gihe nta murwayi mushya ugaragaye mu gihe cy’iminsi 42 nyuma yuko umurwayi wa nyuma akize.”
Nubwo nta barwayi bashya bari kugaragara ariko, Inzego z’Ubuzima zivuga ko abantu bakwiye gukomeza kwitwararika.
OMS/WHO igakomeza ivuga ko muri iki gihe cy’ubugenzuzi, Minisiteri y’Ubuzima, izakomeza ingamba, ndetse inongerera ubumenyi abajyanama b’Ubuzima bagera mu bihumbi 60 mu rwego rwo kuzajya bafasha inzego z’ubuzima gutahura abantu bashobora gukekwaho iyi ndwara ya Marburg.
Kuva iyi ndwara yatangazwa mu Rwanda tariki 27 Nzeri 2024, hagaragaye abantu 66 bayanduye, muri bo ikaba yarahitanye 15, aho 80% by’abayirwaye, ari abakora mu nzego z’ubuzima, bagiye bandura ubwo babaga bita kuri bagenzi babo babaga banduye.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, aherutse gutangaza ko umuntu wa mbere wanduye iyi Virus ya Marburg, ari umuntu wari usanzwe akora mu kirombe cy’amabuye y’agaciro cyarimo uducurama tuzwiho gukwirakwiza iyi virus, waje kuyanduza umugore we, na we akaza kuyanduza abaganga bamwitagaho.
Ikwirakwira ry’iyi ndwara itarahise imenyekana nyuma yo kwivugana uwo mubyeyi wari umaze no kubyara, ryaje gucibwa intege mu gihe cy’ibyumweru bibiri imaze gutahurwa ndetse bituma habaho igabanuka ryaryo kuri 90%.
Dr. Sabin Nsanzimana yagize ati “Iki cyorezo cyatweretse ko igihe hatanzwe ubuvuzi bwiza kandi ku gihe, gukira bishoboka. Amasomo twigiye muri iki cyorezo, azatuma tubasha gukurikirana no gukumira ibindi byorezo byazabaho mu bihe biri imbere.”
Virus ya Marburg isanzwe iri mu bwoko bw’itera Ebola, aho yica ku gipimo kigera kuri 88%, aho igaragazwa no kugira umuriro mwinshi, kuribwa umutwe no gucibwamo, aho uko ibimenyeto bigenda bikura, bivamo no kuva amaraso.
RADIOTV10