Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyuma yuko hatangajwe ko mu Rwanda nta muntu urwaye Marburg uhari harakurikiraho iki?

radiotv10by radiotv10
11/11/2024
in MU RWANDA
0
Hagaragajwe amakuru mashya ku ndwara ya Marburg mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko Minisiteri y’Ubuzima itangaje ko nta muntu urwaye indwara ya Marburg ukigaragara mu Rwanda, harakurikiraho igikorwa cyo kubara iminsi yagenwe yo kugira ngo hatangazwe ko iyi ndwara itakiri ku butaka bw’u Rwanda.

Ni nyuma yuko iyi ndwara yatangajwe bwa mbere mu mpera za Nzeri tariki 27, bigaragaye ko nta murwayi mushya uri kugaragara, aho byemejwe ko kuva tariki 30 Ukwakira 2024 nta murwayi mushya wabonetse mu bipimo byafatwaga.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, ritangaza ko hagomba gukurikiraho igihe cy’iminsi 42 ibarwa, kugira ngo hemezwe ko iyi ndwara itakiri mu Rwanda.

Umwarwayi wa nyuma yasezerewe tariki 08 Ugushyingo 2024, aho bisabwa ko abantu bose baba barahuye n’uyu wasezerewe bwa nyuma kimwe n’abandi bose bahuye n’abandi baherutse gusezererwa, bagomba kuzakurikiranwa kugeza mu gihe cy’iminsi 21.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, rigira riti “Icyorezo gishobora gutangazwa ko cyarangiye mu gihe nta murwayi mushya ugaragaye mu gihe cy’iminsi 42 nyuma yuko umurwayi wa nyuma akize.”

Nubwo nta barwayi bashya bari kugaragara ariko, Inzego z’Ubuzima zivuga ko abantu bakwiye gukomeza kwitwararika.

OMS/WHO igakomeza ivuga ko muri iki gihe cy’ubugenzuzi, Minisiteri y’Ubuzima, izakomeza ingamba, ndetse inongerera ubumenyi abajyanama b’Ubuzima bagera mu bihumbi 60 mu rwego rwo kuzajya bafasha inzego z’ubuzima gutahura abantu bashobora gukekwaho iyi ndwara ya Marburg.

Kuva iyi ndwara yatangazwa mu Rwanda tariki 27 Nzeri 2024, hagaragaye abantu 66 bayanduye, muri bo ikaba yarahitanye 15, aho 80% by’abayirwaye, ari abakora mu nzego z’ubuzima, bagiye bandura ubwo babaga bita kuri bagenzi babo babaga banduye.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, aherutse gutangaza ko umuntu wa mbere wanduye iyi Virus ya Marburg, ari umuntu wari usanzwe akora mu kirombe cy’amabuye y’agaciro cyarimo uducurama tuzwiho gukwirakwiza iyi virus, waje kuyanduza umugore we, na we akaza kuyanduza abaganga bamwitagaho.

Ikwirakwira ry’iyi ndwara itarahise imenyekana nyuma yo kwivugana uwo mubyeyi wari umaze no kubyara, ryaje gucibwa intege mu gihe cy’ibyumweru bibiri imaze gutahurwa ndetse bituma habaho igabanuka ryaryo kuri 90%.

Dr. Sabin Nsanzimana yagize ati “Iki cyorezo cyatweretse ko igihe hatanzwe ubuvuzi bwiza kandi ku gihe, gukira bishoboka. Amasomo twigiye muri iki cyorezo, azatuma tubasha gukurikirana no gukumira ibindi byorezo byazabaho mu bihe biri imbere.”

Virus ya Marburg isanzwe iri mu bwoko bw’itera Ebola, aho yica ku gipimo kigera kuri 88%, aho igaragazwa no kugira umuriro mwinshi, kuribwa umutwe no gucibwamo, aho uko ibimenyeto bigenda bikura, bivamo no kuva amaraso.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 4 =

Previous Post

Mu mibare dore uko gatanya zagabanutse mu Rwanda n’icyabiteye

Next Post

Inzego z’umutekano za Uganda na Congo zagize ibyo zemeranyaho

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

by radiotv10
29/01/2026
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Inzego z’umutekano za Uganda na Congo zagize ibyo zemeranyaho

Inzego z’umutekano za Uganda na Congo zagize ibyo zemeranyaho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.