Umugabo ukora akazi k’ubukanishi mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, yafatanywe moto akekwaho kwiba akayihindurira ibirango, mu gihe muri iki cyumweru kandi hanerekanywe abagabo batandatu bo bakekwaho kwiba imodoka.
Uyu mugabo asanzwe akorera akazi k’ubukanishi mu Muguru wa Kigabiro mu Kagari ka Kamuhoza, yafashwe ku mugoroba wo ku wa Kabiri, umunsi hanerekaniweho abagabo batandatu bakekwaho kwiba imodoka bakoresheje amayeri anyuranye.
Uyu we usanzwe ari umukanishi, yafatanywe moto yo mu bwoko bwa TVS yari yibwe mu cyumweru gishize tariki 13 Nzeri 2024, nyirayo agahita ajya gutanga ikirego.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yavuze ko ubwo uwibwe yari amaze gutanga ikirego, hahise hatangira igikorwa cyo kuyishakisha.
Ati “Biza kugaragara ko iherereye mu rugo rw’uriya mukanishi. Abapolisi ubwo bageragayo bagenzuye ibimenyetso byayo n’iby’iyibwe basanga bihura, ariko yarahinduye icyapa yari ifite mbere cya RF 789V, ayambika RH 456B.”
Yakomeje agira ati “Bamubajije aho yakuye iyo moto n’icyo cyapa kindi yayambitse, abiburira ubusobanuro, ni ko guhita afatwa, ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).”
CIP Wellars Gahonzire avuga ko moto yafatanywe na yo yahise isubizwa nyirayo, hagahita hakurikiraho igikorwa cyo gushakisha inkomoko n’irengero ry’indi moto na yo acyekwaho kwiba, akayikuraho icyapa cyayo.
ICYO ITEGEKO RITEGANYA
Itegeko no.68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ingingo ya 276 muri iryo tegeko, ivuga ko; Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
RADIOTV10