Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyuma yuko herekanywe abakekwaho kwiba imodoka hatahuwe uwa moto nawe wakoreshaga amayeri

radiotv10by radiotv10
19/09/2024
in MU RWANDA
0
Nyuma yuko herekanywe abakekwaho kwiba imodoka hatahuwe uwa moto nawe wakoreshaga amayeri
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo ukora akazi k’ubukanishi mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, yafatanywe moto akekwaho kwiba akayihindurira ibirango, mu gihe muri iki cyumweru kandi hanerekanywe abagabo batandatu bo bakekwaho kwiba imodoka.

Uyu mugabo asanzwe akorera akazi k’ubukanishi mu Muguru wa Kigabiro mu Kagari ka Kamuhoza, yafashwe ku mugoroba wo ku wa Kabiri, umunsi hanerekaniweho abagabo batandatu bakekwaho kwiba imodoka bakoresheje amayeri anyuranye.

Uyu we usanzwe ari umukanishi, yafatanywe moto yo mu bwoko bwa TVS yari yibwe mu cyumweru gishize tariki 13 Nzeri 2024, nyirayo agahita ajya gutanga ikirego.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yavuze ko ubwo uwibwe yari amaze gutanga ikirego, hahise hatangira igikorwa cyo kuyishakisha.

Ati “Biza kugaragara ko iherereye mu rugo rw’uriya mukanishi. Abapolisi ubwo bageragayo bagenzuye ibimenyetso byayo n’iby’iyibwe basanga bihura, ariko yarahinduye icyapa yari ifite mbere cya RF 789V, ayambika RH 456B.”

Yakomeje agira ati “Bamubajije aho yakuye iyo moto n’icyo cyapa kindi yayambitse, abiburira ubusobanuro, ni ko guhita afatwa, ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).”

CIP Wellars Gahonzire avuga ko moto yafatanywe na yo yahise isubizwa nyirayo, hagahita hakurikiraho igikorwa cyo gushakisha inkomoko n’irengero ry’indi moto na yo acyekwaho kwiba, akayikuraho icyapa cyayo.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Itegeko no.68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 166 ivuga ko  Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 276 muri iryo tegeko, ivuga ko; Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + 8 =

Previous Post

BREAKING: Uwabaye Perezida w’Umutwe w’Abadepite agiye kugaruka mu Nteko y’u Rwanda

Next Post

Umukobwa bikekwa ko yasambanyirijwe na muganga mu isuzumiro yatoboye avuga byose n’impungenge byamusigiye

Related Posts

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

by radiotv10
19/01/2026
0

Abatuye mu isantere ya Ruguti iri mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye bavuga ko bagiye bahubaka inzu babwirwa...

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

by radiotv10
19/01/2026
0

The government of Rwanda, through the National Identification Agency (NIDA), has started the mass rollout of the Digital ID (SDID)...

Umweyo wavugije ubuhuha mu Bayobozi n’Abakozi mu Karere ka Karongi uhereye kuri Mayor

Ibikekwa ku mugabo wicanye ubugome umugore bigeze kubana na we akageragezeza kwiyahura

by radiotv10
19/01/2026
0

Umugabo wo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi ukekwaho kwica akase ijosi umugore we na we akagerageza kwiyahura,...

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

by radiotv10
19/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko umukobwa ugejeje ku myaka 20 atarashakwa...

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

by radiotv10
19/01/2026
0

Mu gihe urubyiruko rukangurirwa kumenya gukoresha agakingirizo neza hagamijwe guhangana n’ubwandu bushya bwiganje muri icyo cyiciro, hari bamwe bo mu...

IZIHERUKA

How social media Is Changing the Meaning of Fame
IMYIDAGADURO

How social media Is Changing the Meaning of Fame

by radiotv10
19/01/2026
0

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

19/01/2026
AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

19/01/2026
Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

19/01/2026
Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

19/01/2026
Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Amakuru mashya: Igitaramo cyasize impaka cya The Ben na Bruce Melodie kigiye gukurikirwa n’ibyo bazazengurukamo Igihugu

19/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umukobwa bikekwa ko yasambanyirijwe na muganga mu isuzumiro yatoboye avuga byose n’impungenge byamusigiye

Umukobwa bikekwa ko yasambanyirijwe na muganga mu isuzumiro yatoboye avuga byose n’impungenge byamusigiye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

How social media Is Changing the Meaning of Fame

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.