Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyuma y’uko humvikanye benshi bahitanywe n’ibirombe hari Kompanyi z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro zahanwe

radiotv10by radiotv10
15/11/2023
in MU RWANDA
0
Nyuma y’uko humvikanye benshi bahitanywe n’ibirombe hari Kompanyi z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro zahanwe
Share on FacebookShare on Twitter

Ikigo Gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda (RMB) cyatangaje ko cyahagaritse ibigo ibigo 13 by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro birimo ibitazongererwa impunshya, kubera amakosa byagaragaweho arimo ayo kutubahiriza umutekano w’abacukuzi.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’iki Kigo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ugushyingo 2023, rivuga ko iki cyemezo gishingiye ku “makosa akomeje kubaho” ajyanye no kubahiriza umutekano, amabwiriza y’ibidukikije, no kubahiriza itegeko ry’umurimo.

RMB ikomeza igira iti “Uyu munsi hagendewe ku mategeko, RMB yahagaritse cyangwa itegeka ko hatazabaho ivugururwa ry’impushya z’ibigo 13 bikurikira kubera amakosa akomeye amaze iminsi aba.”

Ibi bigo byahagaritswe cyangwa bikaba bitazavugururirwa impushya; ni Africome International, Better Generation and Machinery Limited, Cooperative Abahizi, TMT Limited, Cooperative KOPAMU, Soremi Intego Limited, SEAVMC Limited, DEMICARU Limited, Mushishiro Mining Company Limited, ndetse n’ikigo cya Hard Metal Limited.

RMB ikomeza ivuga ko hari izindi kompanyi zagaragaweho amakosa akomeye, na zo zahawe umuburo w’integuza wo kuzifungira, zinasabwa kugaragaza ibyo zakoze zikosora ayo makosa mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri. Iri tangazo rigakomeza rigira riti “Ibitazabyubahiriza, bizahagarikirwa impushya.”

RMB isaba ibindi bigo gukomeza kurushaho kunoza ibikorwa byabyo, ivuga ko hari ibikabakaba 150 bikora neza birimo n’ibisanzwe ari iby’abashoramari b’imbere mu Rwanda.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’iminsi micye, hakomeje kuba impanuka z’ibirombe bigwira abakozi bacukura amabuye y’agaciro, bamwe bakahasiga ubuzima, barimo batandatu babukoreraga mu kirombe cyo Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza, bagwiriwe n’ikirombe mu cyumweru gishize, bagahita bahasiga ubuzima.

Mu kwezi gushize kandi, ikindi kirombe cyo mu Murenge wa Rukara mu Karere ka Kayonza, na cyo cyari cyagwiriye abantu babiri, bo banabuze, hagafatwa icyemezo cyo kuhashyira ikimenyetso ko ari ho baguye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen + sixteen =

Previous Post

Urujijo ku wari wabuze basanze amanitse nyuma y’amagambo yabwiye n’uwo bari bagiranye ikibazo

Next Post

Sitting Volleyball: Ikipe y’u Rwanda iri mu gikombe cy’Isi yageze muri 1/4

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

IZIHERUKA

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now
AMAHANGA

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

29/01/2026
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Sitting Volleyball: Ikipe y’u Rwanda iri mu gikombe cy’Isi yageze muri 1/4

Sitting Volleyball: Ikipe y’u Rwanda iri mu gikombe cy’Isi yageze muri 1/4

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.