Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Nyuma y’uko M23 itegujwe kotswaho umuriro yagaragaje ko aho igenzura amahoro ahinda

radiotv10by radiotv10
07/05/2024
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Nyuma y’uko M23 itegujwe kotswaho umuriro yagaragaje ko aho igenzura amahoro ahinda
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 wategujwe na SADC ko ugiye kugabwaho ibitero simusiga byo kuwurandura, wo ukomeje kugaragaza ko mu bice ugenzura, abaturage baryama bagasinzira, ndetse ko babayeho neza kurusha mbere.

Itangazo riteguza M23 ko igiye kugabwaho ibitero byo kuyitsinsura, ryasohowe n’Ubunyamabanga Bukuru bwa SADC ku Cyumweru tariki 05 Gicurasi 2024.

Iri tangazo ry’Ubunyamabanga Bukuru bwa SADC ryagiraga riti “SAMIDRC ifatanyije n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), bagiye gukora ibikorwa bya gisirikare byo kurandura inyeshyamba za M23, bagarure amahoro n’umutekano mu rwego rwo kuzana umwuka mwiza ndetse no kurinda abasivile n’ibyabo ko byagabwaho ibitero.”

M23 itaragira icyo ivuga kuri iri tangazo riyiburira, kuva kuri uyu wa Mbere tariki 06 Gicurasi 2024, ikomeje kugaragaza ko amahoro ahinda mu bice igenzura.

Mu butumwa bwashyizwe hanze n’Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka kuri uyu wa Mbere, bugaragaza “Abanyeshuri bo mu bice byabohowe, bari gukora ibizamini bya Leta kuri uyu wa Mbere tariki 06 Gicurasi 2024, bari mu kizamini cyanditse.”

Ubu butumwa buherekejwe n’amafoto n’amashusho bigaragaza abanyeshuri bari gukora ibizamini banahabwa amabwiriza y’ibizamini, bwakurikiwe n’ubundi bwashyizwe hanze na Lawrence Kanyuka kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Gicurasi, bugaragaza ubuyobozi bwa M23 bwasuye abarwayi bari mu bitaro, bunabashyiriye bimwe mu byo bakenera.

Ni igikorwa M23 ivuga ko cyari kigamije kwizihiza isabukuru y’imyaka 12 y’ivuka ry’uyu mutwe, aho Lawrence Kanyuka yagize ati “Mu kuzirikana isabukuru yayo [M23] kuri uyu wa Mbere tariki 06 Gicurasi 2024, hakozwe igikorwa cy’urukundo cyo gusura abarwayi cyateguwe n’Ibitaro Bikuru by’Icyitegererezo bya Rutshuru.”

Ni igikorwa cyakozwe na bamwe mu barwanyi ba M23 bari kumwe n’abakada b’uyu mutwe ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze muri Teritwari ya Rutshuru.

Amashusho n’amafoto byashyizwe hanze na M23, bigaragaza abarwanyi b’uyu mutwe, bari guha bimwe mu bikoresho by’ibanze abarwariye muri ibi Bitaro.

Abanyeshuri bo mu bice bigenzurwa na M23 bari mu bizamini bya Leta
Basuye abarwayi mu Bitaro babaha iby’ibanze

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + 9 =

Previous Post

Kenya: Hari igikorwa cyasubukuwe nyuma y’ibyumweru bibiri gihagaze kubera imyuzure

Next Post

Perezida Kagame yasangije urubyiruko uko ibitekerezo bye byari bimeze ku myaka 15 byarubera isomo

Related Posts

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
30/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko uruhande bahangane rugizwe n’abarimo igisirikare cya DRC (FARDC) rwagabye ibitero bibiri byikurikiranya, birimo icya grenade yatewe...

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

by radiotv10
30/01/2026
0

Guverinoma ya Niger iyobowe n’igisirikare yatangaje ko ibihugu birimo u Bufaransa, Benin na Côte d’Ivoire bishinjwa kugira uruhare mu gutera...

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces
AMAHANGA

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
30/01/2026
0

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yasangije urubyiruko uko ibitekerezo bye byari bimeze ku myaka 15 byarubera isomo

Perezida Kagame yasangije urubyiruko uko ibitekerezo bye byari bimeze ku myaka 15 byarubera isomo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.