Umutwe wa M23 wategujwe na SADC ko ugiye kugabwaho ibitero simusiga byo kuwurandura, wo ukomeje kugaragaza ko mu bice ugenzura, abaturage baryama bagasinzira, ndetse ko babayeho neza kurusha mbere.
Itangazo riteguza M23 ko igiye kugabwaho ibitero byo kuyitsinsura, ryasohowe n’Ubunyamabanga Bukuru bwa SADC ku Cyumweru tariki 05 Gicurasi 2024.
Iri tangazo ry’Ubunyamabanga Bukuru bwa SADC ryagiraga riti “SAMIDRC ifatanyije n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), bagiye gukora ibikorwa bya gisirikare byo kurandura inyeshyamba za M23, bagarure amahoro n’umutekano mu rwego rwo kuzana umwuka mwiza ndetse no kurinda abasivile n’ibyabo ko byagabwaho ibitero.”
M23 itaragira icyo ivuga kuri iri tangazo riyiburira, kuva kuri uyu wa Mbere tariki 06 Gicurasi 2024, ikomeje kugaragaza ko amahoro ahinda mu bice igenzura.
Mu butumwa bwashyizwe hanze n’Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka kuri uyu wa Mbere, bugaragaza “Abanyeshuri bo mu bice byabohowe, bari gukora ibizamini bya Leta kuri uyu wa Mbere tariki 06 Gicurasi 2024, bari mu kizamini cyanditse.”
Ubu butumwa buherekejwe n’amafoto n’amashusho bigaragaza abanyeshuri bari gukora ibizamini banahabwa amabwiriza y’ibizamini, bwakurikiwe n’ubundi bwashyizwe hanze na Lawrence Kanyuka kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Gicurasi, bugaragaza ubuyobozi bwa M23 bwasuye abarwayi bari mu bitaro, bunabashyiriye bimwe mu byo bakenera.
Ni igikorwa M23 ivuga ko cyari kigamije kwizihiza isabukuru y’imyaka 12 y’ivuka ry’uyu mutwe, aho Lawrence Kanyuka yagize ati “Mu kuzirikana isabukuru yayo [M23] kuri uyu wa Mbere tariki 06 Gicurasi 2024, hakozwe igikorwa cy’urukundo cyo gusura abarwayi cyateguwe n’Ibitaro Bikuru by’Icyitegererezo bya Rutshuru.”
Ni igikorwa cyakozwe na bamwe mu barwanyi ba M23 bari kumwe n’abakada b’uyu mutwe ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze muri Teritwari ya Rutshuru.
Amashusho n’amafoto byashyizwe hanze na M23, bigaragaza abarwanyi b’uyu mutwe, bari guha bimwe mu bikoresho by’ibanze abarwariye muri ibi Bitaro.
RADIOTV10