Friday, January 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyuma y’umunsi umwe asimbuwe ku mwanya wa Minisitiri yagizwe umuyobozi wa BK Group

radiotv10by radiotv10
02/08/2022
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Nyuma y’umunsi umwe asimbuwe ku mwanya wa Minisitiri yagizwe umuyobozi wa BK Group

Beata Habyarimana wasimbuwe ku mwanya wa Minisitiri yahise agirwa umuyobozi wa BK Group PLC

Share on FacebookShare on Twitter

Beata Uwamaliza Habyarimana wahoze ari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda wasimbujwe mu mavugurura yakozwe muri Guverinoma mu mpera z’icyumweru gishize, yagizwe Umuyobozi Mukuru wa sosiyete ya BK Group PLC isanzwe irimo na Banki ya Kigali (BK).

Itangazo ryashyizwe hanze na BK Group PLC ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 01 Kanama 2022, rivuga ko bishimiye gutangaza ko Beata Uwamaliza Habyarimana yagizwe Umuyobozi Mukuru wa BK Group PLC.

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya BK Group PLC, Marc Holtzman yavuze ko bishimiye guha ikaze Beata Uwamaliza Habyarimana nk’umuyobozi Mukuru w’iyi sosiyete ya BK Group PLC.

Yagize ati “Imiyoborere ye n’ubunararibonye bwagutse mu rwego rw’imari bizaba imvumba yo kwihutisha intego yacu.”

Uyu muyobozi wa BK Group PLC yatangaje ko Madamu Beata azakorana bya hafi n’abandi bayobozi b’amashami y’iyi sosiyete barimo uwa Banki ya Kigali, Diane Karusisi, uwa Bank of Kigali Plc, Alex Bahizi n’uwa BK General Insurane, Carine Umutoni.

Beata afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Masters mu by’ubukungu yakuye muri kaminuza ya Maastricht mu Buholandi, akaba yaragize imyanya itandukanye mu bigo by’imari.

Yabaye umuyobozi Wungirije muri Banki ya Afurika, akaba yaranabaye Umuyobozi Mukuru wa Agaseke Bank.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 + twelve =

Previous Post

Umushahara w’Abarimu bo muri Primaire mu Rwanda wongereweho hafi 90%

Next Post

Hagaragaye andi mafoto y’uburyo Sandra Teta yuzuye inguma umubiri wose kubera gukubitwa na Weasel

Related Posts

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

by radiotv10
09/01/2026
0

Ubushyamirane bwabaye hagati y’abakekwaho kwiba ihene, n’abari bazibwe mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, bwaguyemo babiri bakekwagaho kuba...

Easy foods that help your brain stay healthy and active

Easy foods that help your brain stay healthy and active

by radiotv10
09/01/2026
0

Your brain helps you think, remember, learn, and stay focused every day. Scientists agree that what you eat has a...

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

by radiotv10
08/01/2026
0

The Secretariat General of the FPR-Inkotanyi party has approved the establishment of a new advisory body composed of senior and...

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

by radiotv10
08/01/2026
0

Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango FPR-Inkotanyi bwemeje ishyirwaho rw’Urwego rushya rw’inararibonye rushinzwe ubujyanama mu Banyamuryango. Ishyirwaho ry’uru rwego, rikubiye mu myanzuro y’Inama...

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Hasobanuwe uko byagenze ngo haraswe uwakekwagaho ubwicanyi no kuba umujura ruharwa muri Kirehe

by radiotv10
08/01/2026
0

Umusore wakekwagaho ubwicanyi n’ubujura yakoreraga mu bice bitandukanye mu Karere ka Kirehe wari uherutse kwica umumotari akanamwiba moto, yishwe arashwe...

IZIHERUKA

Volleyball: Ibyo kwitega mu mikino imaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda yagarutse
Uncategorized

Volleyball: Ibyo kwitega mu mikino imaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda yagarutse

by radiotv10
09/01/2026
0

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

09/01/2026
Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

09/01/2026
Easy foods that help your brain stay healthy and active

Easy foods that help your brain stay healthy and active

09/01/2026
Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

08/01/2026
Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

Ibyo umukinnyi wa Algeria yakoreye imbere y’umufana utazibagirana wa Congo byatumye habaho gusaba imbabazi

08/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hagaragaye andi mafoto y’uburyo Sandra Teta yuzuye inguma umubiri wose kubera gukubitwa na Weasel

Hagaragaye andi mafoto y’uburyo Sandra Teta yuzuye inguma umubiri wose kubera gukubitwa na Weasel

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Volleyball: Ibyo kwitega mu mikino imaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda yagarutse

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.