Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bavuga ko barembejwe n’inzara kuko kwikora ku munwa bisigaye ari ihurizo rikomeye bitewe n’itumbagira rikabije ry’ibiciro ku masoko.
Aba baturage bavuga ko basanzwe batungwa no guca incuro ndetse n’ubuhinzi buciriritse, babwiye RADIOTV10 ko nyirabayazana y’iyi nzara ibarembeje ari izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ndetse n’ibura ry’umusaruro ukomoka ku buhinzi.
Umwe yagize ati “None se nk’ubu nkoreye Magana arindwi, najya kubaza ibakure [hari aho bayita mironko] y’ibishyimbo bakambwira ngo ni icyatanu, ubwo nayakura he?”
Umwe wavugishije umunyamakuru mu masaaha y’umugoroba, yagize ati “Mperuka kurya ibiryo bya nijoro saa mbiri. Ubu dusigaye turya nijoro hanyuma ku manywa ukiyaranja nturye.”
Undi na we yagize ati “Umuntu ajya gukorera magana atanu, wayageze mu rugo, umugore akakubwira ati ‘aya maganatanu aramara iki?’ ukamubwira uti ‘ihanangane ni ayo nakoreye’.”
Aba baturage kandi bavuga ko n’iyo bariye, barya ibiryo bicye ku buryo ntaho bibakora kandi biba binoroheje ku buryo bidashobora gutinda mu nda.
Undi ati “Niba uguze nk’iyo fu y’ijana n’ako gasukari k’ijana, wenda ukagura n’ako gasabune, ubundi abana bakanywa ako gakoma ukagura n’umufungo wa maganabiri w’ibijumba, ubundi bagasomeza bakararira ibyo.”
Abasanzwe bakora ubuhinzi buciriritse na bo bararira ayo kwarika kuko na bo inzara ibageze habi kubera kubura umusaruro.
Umwe ati “Turahinga nawe urabona ko imisozi yose ihinze ariko na nubu mu isoko ntibyigeze bigabanuka.”
Uyu muturage usanzwe atunzwe n’ubuhinzi, avuga ko na bo inzara ibamereye nabi, ati “Mperuka kurya nijoro nabwo nariye nk’ibiyiko bibiri gusa. Ubwo ni ugutungwa n’umwuka w’Imana ntabindi.”
Avuga ko n’abigondera ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi ari mbarwa kubera itumbagira ry’ibiciro byabyo kuko nk’ikilo cy’imyumbati cyaguraga 150 Frw ubu kiri kugura 350 Frw.
Inzego za Leta zitangaza ko izamuka ry’ibiciro ku masoko ritabonerwa umuti wa vuba ndetse ko guhagarika umuvuduko waryo bidashoboka.
Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa aherutse gutangaza ko icyo inzego za Leta zakora ari ukugabanya umuvuduko ukabije w’izamuka ry’ibiciro ariko ko kurihagarika ubwaryo byo bidashoboka.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana we aherutse kugira inama Abaturarwanda ko kugira ngo bahangane n’ibi bibazo, ari uko bakwigomwa bakagabanya ingano y’ibyo bahahaga cyangwa bagahindura, bakajya bahaha ibidahenze cyane.
INKURU MU MASHUSHO
RADIOTV10
Hari ikitumvikana, umuntu ufite ubutaka, ufite amaboko, ufite imvura igwa umwaka wose, avuga ko afite inzara habaye iki? Kuvana amaboko mu mifuka, kutangiza bike bafite muri alcohol ahubwo bagahahira imiryango. Murakoze
@ka Ubwo urumva bajya guhingira 700fr bafite amasambu koko?