Perezida Paul Kagame yavuze ko ubwo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uriho ubu yajyaga ku butegetsi, yamugejejeho ikibazo cy’impunzi zahunze Igihugu cye ziri mu Rwanda n’uburyo cyakemurwa, ndetse akabanza no kubyemera ariko ko yaje guhinduka none ibibazo bikaba bigeze aho biri ubu.
Umukuru w’u Rwanda yabigarutse kuri uyu wa Mbere tariki 09 Mutarama 2023 ubwo yakiraga indahiro z’Umusenateri mushya wanatorewe kuba Perezida wa Sena.
Perezida Kagame ubwo yagarukaga ku bibazo byari mu mibanire y’u Rwanda n’amahanga, yavuze ko hari intambwe yatewe mu gukemura bimwe “ariko ntibihagije, haracyari ibibazo byinshi bigomba gukemurwa biruta n’ibimaze gukemurwa, ariko tugomba gukemura.”
Avuga ku bibazo by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Umukuru w’u Rwanda yavuze ku kibazo cy’impunzi zagiye zakirwa n’u Rwanda ziturutse mu Bihugu bitandukanye, zaje mu bihe binyuranye zihunze impamvu zitandukanye.
Ati “Hari ubwoko bw’impunzi bumwe ntecyereza ko tudashobora kwihanganira impamvu ituma zihunga, ntabwo twakomeza gucumbikira impunzi ku bantu bari bakwiye kuba bafite mu nshingano bakaba impunzi kubera impamvu y’ivanguramoko yo mu kindi Gihugu, abo baturage bagakomeza kwamburwa uburenganzira bwabo.”
Yavuze ko impunzi zaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zakomeje kuza mu Rwanda kandi zizanwa n’impamvu imwe itari ikwiye kuba ikorwa n’Igihugu.
Perezida Kagame yavuze ko ubwo Perezida w’iki Gihugu uriho ubu yajyaga ku butegetsi, yamugejejeho ikibazo cy’izi mpunzi akakimutekerereza.
Yavuze ko yanamubajije niba banakwirengagiza iki kibazo ku buryo izi mpunzi zakwemerwa zikaba abaturarwanda ubundi ibindi bibazo bikirengagizwa mu rwego rwo gukemura ibibazo nkuko bikorwa na bimwe mu Bihugu by’i Burayi na America biza bigatoranyamo zimwe mu mpunzi bikazijyana, ariko ko indi mbogamizi ari uko aba banyekongo na bo ubwabo batabishakaga ahubwo bifuza gutaha iwabo muri DRC.
Ikindi kandi izi mpunzi na zo zavugaga ko zitifuza kuguma mu Rwanda ahubwo ko bahitamo ko bagenda bajyanwa n’ibyo Bihugu biza bigatoranyamo bamwe.
Nanone kandi babwiwe ko nibemera bagahabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, batagomba kuzajya bajya guteza ibibazo mu Gihugu cyabo kuko byajya byitirirwa u Rwanda kuko byaba byakozwe n’Abahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda bakajya guteza ibibazo mu kindi Gihugu.
Ati “Narababwiye nka Perezida mushya nti ‘rwose tuzabafasha mu gukemura iki kibazo’. Bigitangira yarabyemeye, ariko aka kanya murabona uko bihaze.”
Ikindi ni uko Ibihugu bikomeje kugwa mu mutego watangijwe na Guverinoma ya Congo bigashinja u Rwanda kuba inyuma y’ibibazo biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byo gufasha M23.
Ati “Ibi twabisobanuye kenshi. Uko bariya bantu bari kurwana hariya ntabwo bigeze baturuka hano.”
Akomeza avuga ko abavuga ibi ko abateza ibibazo muri Congo ari Abatutsi b’Abanyarwanda ngo bakwiye gusubira iwabo, nyamara bamwe muri bo ari bo bari inyuma y’ibibazo byatumye aba banyekongo bisanga ku butaka bwa kiriya Gihugu cyabo.
Ati “Ni uguhonyora uburenganzira bw’abo baturage nanone kandi ndetse natwe ubwacu nk’Igihugu.”
Umukuru w’u Rwanda yongeye kuvuga ko u Rwanda rudakwiye kwikorera uwo mutwaro yaba ushingiye ku mateka yagizwemo uruhare n’ibi Bihugu bishinja u Rwanda ndetse n’imiyoborere ya Congo.
Ikibabaje ni uko ibi byose byaba ibyo gushinja u Rwanda ndetse n’ibindi byose, hari abaturage bari kwicwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bikanatuma abaturage bakomeza guhungira mu Rwanda umunsi ku wundi.
Ati “N’ejo hari abo twakiriye, ndabizi neza n’uyu munsi hari abandi. Ariko nyuma y’ibyo abantu bakavuga ngo ‘erega twarababwiye kugabanya imvugo zabo zibiba urwango’ hanyuma DRC na yo igatera hejuru iti ‘mugomba gukorera ibi u Rwanda, mugomba kubwira u Rwanda ibi, babwiye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, babwiye USA,’…Bakorere iki Rwanda kubera iyihe mpamvu kuko rwakoze iki?”
Umukuru w’u Rwanda wanagarutse ku bahungabanya umutekano w’u Rwanda, yavuze ko baburiye kenshi kandi ko n’ubu bahawe gasopo.
Perezida Paul Kagame yagarutse kuri bimwe muri ibi bikorwa byahungabanyije umutekano w’u Rwanda birimo ibitero bya FDLR yagabye muri Kinigi igamije guhungabanya ubukerarugendo bw’u Rwanda busanzwe bufatiye runini ubukungu bwarwo.
Yavuze ko ubwo ibi bitero byabaga, abo bifatanyije na DRC gushinja u Rwanda ibinyoma, bahise babuza abakerarugendo kuza mu Rwanda no kujya muri aka gace k’ubukerarugendo.
Ati “Noneho nagira icyo mbikoraho, bakavuga ngo ‘oya oya uri gukora ibitari byiza’ oh ‘none muragira ngo mbireke kuri aba bantu bambukiranya umupaka bakaza bakica abaturage’ bakongera bati ‘nubikora tuzakugaya’, nti ‘ni byiza nzabaha impamva ya nyayo yo kungaya, twiteguye kunengwa ariko tuzanengerwa icyo twagombaga gukora’.”
Avuga ko abo bose baba bavuga ko bafite inyungu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari uburenganzira bwabo ariko ko atumva uko batekereza uko nyamara muri icyo Gihugu bavuga ko bafitemo inyungu kitarimo umutekano kandi bakirengagiza umuzi wabyo wagombye kurandurwa mu buryo birengagiza.
RADIOTV10