Wednesday, December 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

P.Kagame yahishuye uko Tshisekedi yakiriye ikibazo cy’impunzi z’Abanyekongo ubwo yakimugezagaho bwa mbere

radiotv10by radiotv10
10/01/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
P.Kagame yahishuye uko Tshisekedi yakiriye ikibazo cy’impunzi z’Abanyekongo ubwo yakimugezagaho bwa mbere
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yavuze ko ubwo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uriho ubu yajyaga ku butegetsi, yamugejejeho ikibazo cy’impunzi zahunze Igihugu cye ziri mu Rwanda n’uburyo cyakemurwa, ndetse akabanza no kubyemera ariko ko yaje guhinduka none ibibazo bikaba bigeze aho biri ubu.

Umukuru w’u Rwanda yabigarutse kuri uyu wa Mbere tariki 09 Mutarama 2023 ubwo yakiraga indahiro z’Umusenateri mushya wanatorewe kuba Perezida wa Sena.

Perezida Kagame ubwo yagarukaga ku bibazo byari mu mibanire y’u Rwanda n’amahanga, yavuze ko hari intambwe yatewe mu gukemura bimwe “ariko ntibihagije, haracyari ibibazo byinshi bigomba gukemurwa biruta n’ibimaze gukemurwa, ariko tugomba gukemura.”

Avuga ku bibazo by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Umukuru w’u Rwanda yavuze ku kibazo cy’impunzi zagiye zakirwa n’u Rwanda ziturutse mu Bihugu bitandukanye, zaje mu bihe binyuranye zihunze impamvu zitandukanye.

Ati “Hari ubwoko bw’impunzi bumwe ntecyereza ko tudashobora kwihanganira impamvu ituma zihunga, ntabwo twakomeza gucumbikira impunzi ku bantu bari bakwiye kuba bafite mu nshingano bakaba impunzi kubera impamvu y’ivanguramoko yo mu kindi Gihugu, abo baturage bagakomeza kwamburwa uburenganzira bwabo.”

Yavuze ko impunzi zaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zakomeje kuza mu Rwanda kandi zizanwa n’impamvu imwe itari ikwiye kuba ikorwa n’Igihugu.

Perezida Kagame yavuze ko ubwo Perezida w’iki Gihugu uriho ubu yajyaga ku butegetsi, yamugejejeho ikibazo cy’izi mpunzi akakimutekerereza.

Yavuze ko yanamubajije niba banakwirengagiza iki kibazo ku buryo izi mpunzi zakwemerwa zikaba abaturarwanda ubundi ibindi bibazo bikirengagizwa mu rwego rwo gukemura ibibazo nkuko bikorwa na bimwe mu Bihugu by’i Burayi na America biza bigatoranyamo zimwe mu mpunzi bikazijyana, ariko ko indi mbogamizi ari uko aba banyekongo na bo ubwabo batabishakaga ahubwo bifuza gutaha iwabo muri DRC.

Ikindi kandi izi mpunzi na zo zavugaga ko zitifuza kuguma mu Rwanda ahubwo ko bahitamo ko bagenda bajyanwa n’ibyo Bihugu biza bigatoranyamo bamwe.

Nanone kandi babwiwe ko nibemera bagahabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, batagomba kuzajya bajya guteza ibibazo mu Gihugu cyabo kuko byajya byitirirwa u Rwanda kuko byaba byakozwe n’Abahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda bakajya guteza ibibazo mu kindi Gihugu.

Ati “Narababwiye nka Perezida mushya nti ‘rwose tuzabafasha mu gukemura iki kibazo’. Bigitangira yarabyemeye, ariko aka kanya murabona uko bihaze.”

Ikindi ni uko Ibihugu bikomeje kugwa mu mutego watangijwe na Guverinoma ya Congo bigashinja u Rwanda kuba inyuma y’ibibazo biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byo gufasha M23.

Ati “Ibi twabisobanuye kenshi. Uko bariya bantu bari kurwana hariya ntabwo bigeze baturuka hano.”

Akomeza avuga ko abavuga ibi ko abateza ibibazo muri Congo ari Abatutsi b’Abanyarwanda ngo bakwiye gusubira iwabo, nyamara bamwe muri bo ari bo bari inyuma y’ibibazo byatumye aba banyekongo bisanga ku butaka bwa kiriya Gihugu cyabo.

Ati “Ni uguhonyora uburenganzira bw’abo baturage nanone kandi ndetse natwe ubwacu nk’Igihugu.”

Umukuru w’u Rwanda yongeye kuvuga ko u Rwanda rudakwiye kwikorera uwo mutwaro yaba ushingiye ku mateka yagizwemo uruhare n’ibi Bihugu bishinja u Rwanda ndetse n’imiyoborere ya Congo.

Ikibabaje ni uko ibi byose byaba ibyo gushinja u Rwanda ndetse n’ibindi byose, hari abaturage bari kwicwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bikanatuma abaturage bakomeza guhungira mu Rwanda umunsi ku wundi.

Ati “N’ejo hari abo twakiriye, ndabizi neza n’uyu munsi hari abandi. Ariko nyuma y’ibyo abantu bakavuga ngo ‘erega twarababwiye kugabanya imvugo zabo zibiba urwango’ hanyuma DRC na yo igatera hejuru iti ‘mugomba gukorera ibi u Rwanda, mugomba kubwira u Rwanda ibi, babwiye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, babwiye USA,’…Bakorere iki Rwanda kubera iyihe mpamvu kuko rwakoze iki?”

Umukuru w’u Rwanda wanagarutse ku bahungabanya umutekano w’u Rwanda, yavuze ko baburiye kenshi kandi ko n’ubu bahawe gasopo.

Perezida Paul Kagame yagarutse kuri bimwe muri ibi bikorwa byahungabanyije umutekano w’u Rwanda birimo ibitero bya FDLR yagabye muri Kinigi igamije guhungabanya ubukerarugendo bw’u Rwanda busanzwe bufatiye runini ubukungu bwarwo.

Yavuze ko ubwo ibi bitero byabaga, abo bifatanyije na DRC gushinja u Rwanda ibinyoma, bahise babuza abakerarugendo kuza mu Rwanda no kujya muri aka gace k’ubukerarugendo.

Ati “Noneho nagira icyo mbikoraho, bakavuga ngo ‘oya oya uri gukora ibitari byiza’ oh ‘none muragira ngo mbireke kuri aba bantu bambukiranya umupaka bakaza bakica abaturage’ bakongera bati ‘nubikora tuzakugaya’, nti ‘ni byiza nzabaha impamva ya nyayo yo kungaya, twiteguye kunengwa ariko tuzanengerwa icyo twagombaga gukora’.”

Avuga ko abo bose baba bavuga ko bafite inyungu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari uburenganzira bwabo ariko ko atumva uko batekereza uko nyamara muri icyo Gihugu bavuga ko bafitemo inyungu kitarimo umutekano kandi bakirengagiza umuzi wabyo wagombye kurandurwa mu buryo birengagiza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + one =

Previous Post

Hatangajwe inkuru ibabaje kuri umwe mu bana bakoze impanuka ku munsi wa mbere w’ishuri

Next Post

Abarwanyi ba M23 bagaragaye bikoreye umurundo w’imbunda batesheje FARDC

Related Posts

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

by radiotv10
31/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, avuga ko ihagarikwa rya Général Major Sylvain Ekenge ku mwanya w’Umuvugizi w’Igisirikare...

Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

Umunyamategeko waregwaga gusambanya umukobwa waburanye mu rubanza rwigeze kurangwa n’impaka yafatiwe icyemezo

by radiotv10
31/12/2025
0

Umunyamategeko wunganira abandi mu manza waburanishwaga n'Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga ku cyaha cyo gusambanya umwana w'umukobwa w'imyaka 15, yagihamijwe akatirwa...

Hari abafashwe mu iperereza ku bantu bane bapfuye nyuma yo gusangira inzoga

Hari abafashwe mu iperereza ku bantu bane bapfuye nyuma yo gusangira inzoga

by radiotv10
31/12/2025
0

Abantu babiri batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’abantu bane bo mu Murenge wa Rukoma mu Karere ka...

Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

Eng.-Rwanda’s Foreign Minister says FARDC spokesperson’s suspension was driven by Western pressure

by radiotv10
31/12/2025
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation of Rwanda, Olivier Nduhungirehe, says that the suspension of Major General Sylvain...

Mental Wellness Reset for 2026: Practices to try out

Mental Wellness Reset for 2026: Practices to try out

by radiotv10
31/12/2025
0

As 2026 approaches, many young people in Kigali are quietly shifting priorities. Beyond career goals, side hustles and social media...

IZIHERUKA

Ubutumwa bw’impanuro bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye Pamella umugore wa The Ben
IMYIDAGADURO

Ubutumwa bw’impanuro bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye Pamella umugore wa The Ben

by radiotv10
31/12/2025
0

Ibihugu bibiri bya Afurika biyobowe n’Igisirikare bishobora gufatira America icyemezo nk’ibyo yabifatiye

Ibihugu bibiri bya Afurika biyobowe n’Igisirikare bishobora gufatira America icyemezo nk’ibyo yabifatiye

31/12/2025
Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

31/12/2025
Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

Umunyamategeko waregwaga gusambanya umukobwa waburanye mu rubanza rwigeze kurangwa n’impaka yafatiwe icyemezo

31/12/2025
Hamenyekanye aho kurangiriza umwaka no gutangirira umushya uri mu byishimo muri Kigali

Hamenyekanye aho kurangiriza umwaka no gutangirira umushya uri mu byishimo muri Kigali

31/12/2025
Hari abafashwe mu iperereza ku bantu bane bapfuye nyuma yo gusangira inzoga

Hari abafashwe mu iperereza ku bantu bane bapfuye nyuma yo gusangira inzoga

31/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abarwanyi ba M23 bagaragaye bikoreye umurundo w’imbunda batesheje FARDC

Abarwanyi ba M23 bagaragaye bikoreye umurundo w’imbunda batesheje FARDC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa bw’impanuro bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye Pamella umugore wa The Ben

Ibihugu bibiri bya Afurika biyobowe n’Igisirikare bishobora gufatira America icyemezo nk’ibyo yabifatiye

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.