Abarwanyi ba M23 bagaragaye bikoreye umurundo w’imbunda batesheje FARDC

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abarwanyi ba M23 bagaragaye bafite intwaro bambuye abasirikare ba FARDC n’inyeshyamba z’imitwe irimo FDLR nyuma yo kubakubita incuro, bagakiza amagara yabo, iby’imbunda ntibabyibuke.

Umutwe wa M23 ukomeje guhangana n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kiyambaje imitwe y’inyeshyamba n’iy’iterabwoba nka FDLR.

Izindi Nkuru

Uyu mutwe wa M23 uvuga ko urwana ari uko FARDC n’abambari bayo bawugabyeho ibitero, mu bihe bitandukanye wagiye werekana intwaro wabaga wambuye aba bahanganye, zirimo imbunda z’intambara n’izirasa ibisasu biremereye.

Uyu mutwe wagaragaje abarwanyi bawo bafite izindi ntwaro bambuye FARDC n’imitwe irimo FDLR, Mai-Mai ndetse n’abacancuro b’Abarusiya baherutse kwinjira muri uru rugamba.

Mu mashusho yashyizwe hanze n’uyu mutwe, hagaragaramo abarwanyi ba M23 bikoreye imbunda zirimo izisanzwe zizwi mu rugamba za AK47 ndetse n’izirasa amabombe zizwi nka LPG.

Umwe muri aba barwanyi, agira ati “Reba izi zose ni izo tubatse.” Undi akagira ati “Urabona LPG, urabona PKM, zose bazitaye bariruka.”

Aba barwanyi bavuga ko mu bataye izi ntwaro, barimo ibyiciro hafi ya byose byo ku ruhande bahanganye, yaba abasirikare ba FARDC, abarwanyi ba FDLR, aba Mai-Mai ndetse n’abacancuro.

Umwe muri aba barwanyi wa M23 ari na we wafashe aya mashusho, yongeye kuburira abo bahanganye yifashishije umugani mugufi wo mu Kinyarwanda ati “Bajya baca umugani ngo akaribupfe kabungira akari bukice.”

Uyu mutwe wa M23 ugizwe n’Abanyekongo baharanira uburenganzira bwa bene wabo bavuga Ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje gukorerwa Jenoside, umaze igihe kinini usaba Guverinoma ya Congo ko bagirana ibiganiro ariko ubutegetsi bw’iki Gihugu bwakomeje gutsemba buvuga ko butaganira n’umutwe w’iterabwoba.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru