Tuesday, September 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

P.Kagame yakosoye imvugo itagoroye ya Ramaphosa kuri RDF anamuha ubutumwa niba Igihugu cye cyifuza guhangana

radiotv10by radiotv10
30/01/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
1
P.Kagame yakosoye imvugo itagoroye ya Ramaphosa kuri RDF anamuha ubutumwa niba Igihugu cye cyifuza guhangana
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yakosoye imvugo igoramye yakoreshejwe na mugenzi we wa Afurika y’Epfo, aho yise RDF umutwe w’inyeshyamba, amubwira ko ari “Ingabo z’Igihugu, atari inyeshyamba” anamubwira kandi ko niba Igihugu cye cyifuza guhangana, u Rwanda rufite uburyo ruzabyitwaramo igihe cyabyo nikigera.

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje mu ijoro ryacyeye, mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, asubiza ubundi burebure bwatanzwe na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa ubwo yunamiraga abasirikare 13 b’Igihugu cye baguye mu mirwano muri DRC.

Perezida Kagame yavuze ko muri iki cyumweru yagiranye ibiganiro bibiri na Ramaphosa, birimo icyo bagiranye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, byombi byagarukaga ku bibazo biri mu burasirazuba bwa DRC.

Ati “Ibyagiye bitangazwa kuri ibi biganiro yaba ibyatambutse mu bitangazamakuru n’ibyatangajwe na Perezida Ramaphosa ubwe, byose byuzuye kugoreka kwinshi, kwibasira ndetse n’ibinyoma. Niba hashobora gutangazwa ibihabanye n’ibyaganiriweho bigatangazwa mu matangazo yo ku karubanda, ibyo bigaragaza uburemere bw’uko ibibazo bikomeye biri gukemurwa.”

Mu mvugo yakoreshejwe na Ramaphosa mu itangazo yanyujije kuri X avuga ku mpfu z’abasirikare 13 b’Igihugu cye, yavuze ko kubura ubuzima kwabo kwaturutse “ku gukaza umurego w’imirwano y’umutwe w’inyeshyamaba wa M23 n’umutwe wa Rwanda Defence Force (RDF)…”

Mu butumwa bw’Umukuru w’u Rwanda busubiza ubwa Ramaphosa, yakomeje avuga ko hari ibyo yifuza gutangaho umucyo ku byavuzwe na mugenzi we, ati “icya mbere, Rwanda Defence Force ni Ingabo ntabwo ari inyeshyamba.”

Naho ku kijyanye n’ingabo ziri mu butumwa bwa SADC zahawe izina rya SAMIDRC; Perezida Kagame yavuze ko atari ingabo zagiye gucunga amahoro, ndetse ko zitari zikwiye guhabwa ijambo mu gushaka umuti w’ibibazo biri muri Congo.

Ati “Zahawe uburenganzira na SADC nk’izazanye umwiryane zishora mu mirwano yo gufasha Guverinoma ya DRC kwivuna abaturage bayo, bakorana n’imitwe y’Abajenosideri nka FDLR igambiriye guhungabanya u Rwanda, ndetse zinagamije gushoza intambara ku Rwanda ubwazo.”

Yakomeje yibutsa kandi ko izi ngabo za SAMIDRC zaje zisimbura bisa nko kwirukana ingabo zari ziri mu butumwa bw’amahoro mu buryo bufatika z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, kandi ko izi za SADC zazambije ibintu zikanahindanya isura y’ibiganiro by’amahoro byariho bikorwa.

Ati “Perezida Ramaphosa ntiyigeze atanga umuburo uwo ari wo wose, ahubwo atanga ubutumwa mu rurimi rw’iwabo ntanabashije kumva. Yasabye ubufasha bwo kuba Ingabo za Afurika y’Epfo zabona amashanyarari, ibiryo n’amazi, kandi tuzafasha mu kubatangira ubutumwa.”

Perezida Kagame yakomeje kandi avuga ko muri ibyo biganiro, Ramaphosa yamwemereye ko “Nta basirikare ba Afurika y’Epfo bishwe na M23, ahubwo ko byakozwe na FARDC.”

Yasoje ubutumwa bwe avuga ko niba Afurika y’Epfo yifuza gukomeza gutanga umusanzu binyuze mu nzira z’amahoro, byaba ari amahire, ariko ko iki Gihugu kidafite umwanya mu butumwa bw’amahoro cyangwa mu buhuza. Ati “Ariko niba Afurika y’Epfo yifuza guhangana, u Rwanda rufite uburyo ruzabyitwaramo muri uwo mujyo umunsi nugera.”

Ni mu gihe kandi Perezida Ramaphosa akomeje gushyira ku gitutu n’abaturage b’Igihugu cye, bamunenga uburyo yafashe icyemezo cyo kohereza abasirikare muri DRC none bakaba bari kuhatikirira, bakamusaba ibisobanuro no kuba yafata icyemezo cyo kubacyura.

RADIOTV10

Comments 1

  1. akumiro says:
    8 months ago

    ariko se umuntu arohereza abasirikare kurugamba yumva batazapfa?? (Ramaphosa atekereza ko abasirikare be bazajya barasa abandi bagatega umutwe ntibasubize?) nareke kwiriza nk’umwana

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + 15 =

Previous Post

Ibisobanuro by’uregwa gusambanya inshuro nyinshi umukobwa we yibyariye akanamutera inda

Next Post

Why Did European Media Black Out the Surrender of Mercenaries in Kivu?

Related Posts

Hatangajwe intambwe ishimishije mu kugeza amashanyarari ku Baturarwanda mu myaka 25 hanateguzwa ibyiza imbere

Hatangajwe intambwe ishimishije mu kugeza amashanyarari ku Baturarwanda mu myaka 25 hanateguzwa ibyiza imbere

by radiotv10
16/09/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko muri uyu mwaka wa 2025, ingo zigerwaho n’umuriro w’amashanyarazi zageze kuri 85% zivuye munsi ya...

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

by radiotv10
16/09/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero barasaba gusanirwa ikiraro cyangiritse ku muhamda werecyeza ku ruganda...

Digital Money: Is cash in hands slowly dying in Rwanda?

Digital Money: Is cash in hands slowly dying in Rwanda?

by radiotv10
16/09/2025
0

For many years, cash was the main way people in Rwanda paid for goods and services. From small shops in...

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Inteko Ishinga Amategeko yanenze umwanzuro w’iy’Ubumwe bw’u Burayi wo gusaba u Rwanda kurekura vuba na bwangu Ingabire Victoire Umuhoza, ivuga...

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

by radiotv10
15/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, uregwa ibyaha birimo guhoza ku nkeke uwo bashakanye, yagarutse imbere y’Urukiko, kuburana mu mizi,...

IZIHERUKA

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura
IBYAMAMARE

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

by radiotv10
16/09/2025
0

Hatangajwe intambwe ishimishije mu kugeza amashanyarari ku Baturarwanda mu myaka 25 hanateguzwa ibyiza imbere

Hatangajwe intambwe ishimishije mu kugeza amashanyarari ku Baturarwanda mu myaka 25 hanateguzwa ibyiza imbere

16/09/2025
Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

16/09/2025
Digital Money: Is cash in hands slowly dying in Rwanda?

Digital Money: Is cash in hands slowly dying in Rwanda?

16/09/2025
Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

15/09/2025
Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Why Did European Media Black Out the Surrender of Mercenaries in Kivu?

Why Did European Media Black Out the Surrender of Mercenaries in Kivu?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Hatangajwe intambwe ishimishije mu kugeza amashanyarari ku Baturarwanda mu myaka 25 hanateguzwa ibyiza imbere

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.