Komisiyo Ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’umutungo wa Leta inenga Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi (REG) kuba hari ibibanza bya yo bigera kuri 426 biri hirya no hino mu gihugu 386 bitagira ibyangombwa by’ubutaka bwabyo ndetse amazu ahari yarangiritse bikomeye maze abadepite babasaba kubyihera abakene. Ubuyobozi bwa REG bwavuze ko muri aya mazu hari ari mu gishanga kandi ngo bagiye kuyasana.
Ingingo yagarutsweho cyane ni ukuba hari imitungo ibarwa mu bitabo bya REG ariko itabanditse yiganjemo amazu yubatse hirya no hino mu gihugu ibariwe hamwe irarenga 400 abadepite bagize PAC banenze bikomeye ukuntu REG yananiwe kwandikisha imitungo yabo kandi ngo n’umuturage ubwe adacikanwa ni kwandikisha isambu ye bityo basaba REG guha amazu abakene niba kuyabyaza umusaruro byarabananiye.
Umwe mu badepite yagize ati” Ese bu mwananiwe kwandikisha iyo mitungo?, Ese ko mbona inzu zamezemo ibyatsi…Mwanagezeyo? Ndibaza nti ko umuturage amenya inzira acamo ngo abone ibyangombwa by’immitungo ye, REG nk’ikigo cya leta bananijwe n’iki kwandikisha imitungo yabo?..bahitemo izo nzu nziza z’amatafarari ahiye tuzihere abakene.
Undi yunze mu rye ati “Ese nyuma y’imyaka itatu musabwa kwikosora mukaba ntacyo muratwereka ubu mugiye kutwizeza iki? Mwafashe ngamba ki ?
Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta ysabye REG kwigobotora isindwe rya Electrogaz maze igakemura ibibazo byose ifite bimaze imyaka itatu.
Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ibikorwaremezo Eng.Patricie Uwase wari kumwe n’abagize itsinda rya REG yasobanuye ko mu mitungo babwiwe ko bacunze nabi hari iri mu gishanga igiye gusenywa ariko bemera gukurikirana iyacunzwe nabi amazu akavugururwa
Ikindi cyanenzwe n’abadepite ni ukuba hari abakozi ba REG yishyuye amafaranga menshi ku yo bagombaga guhabwa angana na Million 16 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse no kuba hari umushinga wa Gishoma wahombeje Leta miliyari 40.
Inkuru ya MURAGIJEMALIYA Juventine/RadioTV10