Wednesday, January 21, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Paris: Minisitiri yatanze ubuhamya mu rubanza rwa Bucyibaruta ahishura amateka atari azwi ya Jenoside

radiotv10by radiotv10
06/07/2022
in MU RWANDA
0
France: Mu rubanza rwa Bucyibaruta uregwa Jenoside hategerejwemo abatangabuhamya 115
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, yatanze ubuhamya mu rubanza ruregwamo Laurent Bucyibaruta wari Perefe wa Gikongoro, avuga ko iyi Perefegitura ari yo yarokotsemo Abatutsi bacye, anavuga ko we ubwe yiciwe abantu 84.

Dr Jean Damascene Bizimana watanze ubuhamya yifashishije uburyo bw’ikoranabuhanga ry’iya kure, yagaragarije Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris, amwe mu mateka ashaririye Abatutsi banyuzemo kugeza kuri Jenoside.

Agaruka ku ruhare rwa Laurent Bucyibaruta muri Jenoside Yakorewe Abatutsi, Dr Bizimana yavuze ko Laurent Bucyibaruta yakoresheje inama muri Cyanika ku itariki 14 Mata 1994, yo guhamagarira Abahutu kwikiza umwanzi ari we Mututsi.

Yavuze kandi ko iyi nama yatangiwemo amabwiriza yo gushyiraho za bariyeri, kugira ngo bakumire Abatutsi guhunga.

Iyi nama kandi, ni na yo yatangiwemo itegeko ko Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Cyanika, batagomba kuhava.

Minisitiri Bizimana yavuze ko itariki yo kwica Abatutsi yemezwaga ari uko babona ko abo bashaka kwica bahageze, ku buryo iyo baburagamo umwe, bamuhigaga kugeza bamubonye bakamwica.

Yavuze ko bahurije hamwe Abatutsi babizeza kubacungira umutekano ariko ko yari amayeri yo kugira ngo babone uko babicira hamwe bitabagoye.

Minisitiri Bizimana yavuze ko ubwe yabuze abantu bagera kuri 84 bo mu muryango we, bishwe muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Yanongeyeho ko abayobozi bakuru bakwirakwizaga imvugo z’urwango, bakoreshaga amagambo azimije, nk’inyenzi, gukora akazi ariko abo babwira bakamenya icyo bababwiye.

Dr Bizimana yavuze ko imanza nk’izi z’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda bagahunga, zikenewe kugira ngo babihanirwe ndetse n’Abanyarwanda n’Isi yose bamenye ukuri nyako kuri Jenoside.

Juventine MURAGIJEMARIYA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + sixteen =

Previous Post

Ngo hari abari batangiye gutekereza ibyo guhunga- Ibishashi byaturikijwe i Kigali byateye igishyika bamwe

Next Post

M23 yafashe indi mijyi ibiri ikomeye irimo uwo FARDC yiyemeje kuvamo itarwanye

Related Posts

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

by radiotv10
20/01/2026
0

Umwarimu muri Kaminuza uri mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abana b'abakobwa biga mu mashuri yisumbuye,...

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

by radiotv10
20/01/2026
0

Social media is part of our everyday life. It helps us connect with people, share information, and express ourselves. However,...

Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

by radiotv10
20/01/2026
0

Abasirikare mu ngabo z’u Rwanda basanzwe ari inzobere mu by’ubwubatsi baherutse kujya muri Jamaica gutanga umusanzu mu gusana ibikorwa byangijwe...

AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

by radiotv10
20/01/2026
0

Ambasaderi wa Brazil mu Rwanda, Irene Vida Gala; akomeje kugaragaza ibihe byiza agirira mu Rwanda bikamunyura, birimo kuba yarasogongeye bwa...

Umunyemari ukomeye mu Rwanda akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano yaka inguzanyo ya Miliyoni 100Frw

Umwarimu wa Kaminuza imwe mu Rwanda afunzwe akurikiranyweho gusambanya abakobwa biga mu yisumbuye

by radiotv10
20/01/2026
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwafunze umwarimu wo muri Kaminuza ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana b’abakobwa biga mu mashuri...

IZIHERUKA

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe
MU RWANDA

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

by radiotv10
20/01/2026
0

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

20/01/2026
Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

20/01/2026
Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

20/01/2026
AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

20/01/2026
Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

20/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
M23 yafashe indi mijyi ibiri ikomeye irimo uwo FARDC yiyemeje kuvamo itarwanye

M23 yafashe indi mijyi ibiri ikomeye irimo uwo FARDC yiyemeje kuvamo itarwanye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.