Pasiteri watse abakristu amafaranga ngo azabajyane mu ijuru yongeye gukora agashya katunguye benshi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukozi w’Imana wo mu itorere rimwe ryo muri Nigeria, uzwiho gukora udushya turimo no kuba yarigeze kwaka amafaranga abakristu abizeza kuzabajyana mu ijuru, noneho yatwitse umukristu ubwo yamutabirizaga mu mazi y’amashyuza.

Uyu Mupasiteri witwa Ogabi Ramsey asanzwe ari uwo mu itorero rya Golden gift of God, aba azwiho kwivuga ibitangaza bidasanzwe.

Izindi Nkuru

Muri 2020 yagaragaye akorera abakobwa ibyo yise kubakura mu busugi, ibintu byazamuye impaka ndende ariko ntiyashirwa kuko yongeye gukora ibitaravuzweho rumwe.

Umwaka ushize wa 2022, uyu mukozi w’Imana yatse amafaranga abakristu kugira ngo azabashe kubajyana mu ijuru ariko ibyo yari yabizeje n’uyu munsi ntarabibakorera.

Ku cyumweru tariki 19 Werurwe, Ogabi Ramsey yongeye gukora agashya, ajya kubatiriza umukristu mu mazi y’amashyuza yatuye, aramwotsa.

Ubwo yashyiraga uyu mukritsu mu mazi yatuye, yahise akomereka bikabije, bituma abandi bakristu bamujyana kwa muganga, ku bw’amahiwe Imana ikinga akaboko.

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru