Perezida Kagame ari mu Gihugu yagombaga guhuriramo na Tshisekedi mu minsi ishize

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame ari i Doha muri Qatar, mu ruzinduko rw’akazi, azanahuriramo n’Umuyobozi w’Ikirenga w’iki Gihugu, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.

Nkuko tubikesha itangazo ry’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ryagiye hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Werurwe 2023, rivuga ko Perezida Kagame yageze i Doha.

Izindi Nkuru

Iri tangazo ryatambutse kuri Twitter ya Perezidansi y’u Rwanda, rigira riti “Perezida Kagame yageze i Doha mu ruzinduko rw’akazi, azanahuriramo na Nyicicyubahiro Umuyobozi w’Ikirenga Sheikh Tamim bin Hamad bazagirana ibiganiro ku mishinga y’imikoranire ihuriweho n’Ibihugu byombi.”

Perezida Kagame agiriye uruzinduko muri Qatar nyuma y’amezi abiri yaragombaga n’ubundi kuhagirira uruzinduko yagombaga guhuriramo na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi.

Perezida Kagame Paul yagombaga guhurira na Tshisekedi muri Qatar muri Mutarama uyu mwaka, bakagirana ibiganiro byari bigamije gushaka umuti w’ibibazo bimaze iminsi biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko ibi biganiro ntibyabaye.

Perezida Paul Kagame mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki 01 Werurwe 2023, yagarutse ku bushake bw’abakomeje gushaka uburyo ibibazo biri hagati y’ibi Bihugu byombi (u Rwanda na DRC), byakemuka, avuga ko hari n’igihe yagombaga guhura na mugenzi we Tshisekedi muri Qatar.

Icyo gihe Umukuru w’u Rwanda yavugaga ko ibi biganiro byagombaga kubera muri Qatar bitabayeho, yavuze ko bishobora kuzabaho.

Perezida Kagame yageze i Doha

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru