Abanyapolitiki bazwi mu Rwanda bagiye impaka ku ngiko ikomeye rubura gica

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Senateri Evode Uwizeyimana na Depite Frank Habineza, ntibavuga rumwe ku kuba umubare w’Abadepite mu Rwanda wakongerwa. Umwe avuga ko bikwiye kuko n’umubare w’Abanyarwanda wiyongereye, undi we si ko abibona ati “n’abahari bilan yabo iri ‘critical’.”

Ni impaka zuririye ku cyifuzo giherutse gutangazwa na Perezida mushya wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa watangaje ko iyi Komisiyo yifuza ko amatora y’Abadepite yahuzwe n’ay’Umukuru w’Igihugu.

Izindi Nkuru

Iki cyifuzo cyatangajwe na Oda Gasinzigwa ubwo yari akimara kurahirira uyu mwanya, cyanakiriwe neza na Guverinoma y’u Rwanda ndetse na bamwe mu banyapolitiki bo mu yindi mitwe ya Politiki, bavuze ko byatuma Igihugu gikoresha ingengo y’imari idahanitse.

Iki cyifuzo gishobora kubahirizwa mu gihe byanyura mu nzira ziteganywa n’amategeko, bikaba byatuma Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ryongera kuvugururwa.

Dr Frank Habineza uyobora Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikiye na we uri mu bashimye iki cyifuzo, yagaragaje ko mu gihe haba hari gukorwa aya mavugururwa, hari n’ibindi byavugururwa, birimo kongera umubare w’Abadepite kuko Itegeko Nshinga rigenderwaho ubu rigena 80.

Iki cyifuzo agishingira ku kuba umubare w’abaturage yaba ari abemerewe gutora ndetse n’abaturage muri rusange, wariyongereye kuva ubwo hashyirwagaho Itegeko Nshinga rigenderwaho muri iki gihe ryo muri 2003.

Ati “Muri 2003 abatoraga bari nka miliyoni enye kandi n’umubare w’abaturage wari mucye, kandi turibuka ko ejobundi abatoraga bari bageze muri miliyoni zirindwi, biragaraga ko umwaka utaha tuzaba tugeze nko muri miliyoni umunani z’abatora, ni ukuvuga bazaba bikubye inshuro zirenze ebyiri. Bivuga yuko uko abaturage bahagarariwe ntabwo bingana n’umubare uri mu nteko.”

Dr Frank Habineza avuga ko nibura Leta y’u Rwanda yakongeraho nk’Abadepite 20 “bakaba nk’ijana nibura, ariko bishobotse ko banikuba kabiri ku ngengo y’imari y’Igihugu…ariko ikigaragara ni uko umubare w’abahagarariye abaturage ntabwo ungana n’abaturage.”

Dr Frank Habineza avuga ko umubare w’Abadepite ukwiye kongerwa

Hari abaturage babisaba?

Senateri Evode Uwizeyimana wari kumwe na Dr Frank Habineza mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda, yavuze ko kongera umubare w’Abadepiye bifite byinshi bijyana na byo.

Ati “Ni ibintu bikwiye kujyana n’amikoro y’Igihugu kuko aba Badepite barahembwa, bafite ibindi bagenerwa, ibyo ngibyo ababishinzwe babireba hakurikijwe amikoro y’Igihugu, ariko ku bwanjye ndibaza igihe kitaragera ngo abantu bongere umubare w’Abadepite.”

Ni ingingo atahurizagaho na Dr Frank Habineza wavugaga ko Demokarasi ihenda bityo ko amikoro y’Igihugu adakwiye kuzitira kongera umubare w’Abadepite, agakomeza atsindagira ko bikwiye.

Evode yahise asa nk’umuca mu ijambo ati “N’abahari bazabanze bagaragaze bilan [ibyo bakoze] yabo […] n’ubundi bilan yanyu iri critical [iribazwaho]…Ntabwo ntekereza ko uyu munsi hari ikibazo dufite kijyanye no kuba Abadepite dufite ari bacye.”

Dr Frank Habineza wabaye nk’usubiza Senateri Evode, yavuze ko Umutwe w’Abadepite ukora kandi ko hari ibikorwa byinshi ugenda ugeraho birimo gukora amategeko ndetse no gusura abaturage bakamenya ibibazo bafite kugira ngo babigeze kuri Guverinoma.

Hon Evode yongeye gusa nk’umuca mu ijambo, amubaza agira ati “Hari abaturage baba barasabye ko Abadepite bakwiyongera umubare kuko ari bacye?”

Dr Frank yamusubije agira ati “Yego, none se wibwira ko igitekerezo twagikuye mu kirere? Ibitekerezo turimo kuvuga byavuye mu baturage bagaragaza ko badahagarariwe batabona abo Badepite neza.”

Abadepite bariho ubu bagombaga kurangiza manda yabo muri uyu mwaka muri Nyakanga, hagahita hakorwa amatora yabo, gusa mu gihe yahuzwa n’ay’Umukuru w’Igihugu, yazigizwa inyuma akazaba umwaka utaha.

Senateri Evode we abona igihe kitaragera

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru