Tuesday, July 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ukunze gukoresha Twitter yatawe muri yombi na RIB hanatangazwa amakuru mashya kuri we

radiotv10by radiotv10
21/03/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
3
Ukunze gukoresha Twitter yatawe muri yombi na RIB hanatangazwa amakuru mashya kuri we
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi Evariste Tuyisenge wiyita ‘NTAMA W’IMANA 2’ kuri Twitter ukekwaho gutangaza ubutumwa bushishikariza abantu gusambanya abana, hanatangazwa ikindi kigize icyaha gishobora kuba ari cyo cyamuteraga gutangaza buriya butumwa.

Evariste Tuyisenge wiyita NTAMA W’IMANA 2 kuri Twitter, ni umwe mu bazwiho gukoresha cyane urubuga nkoranyambaga rwa Twitter mu Rwanda.

Mu butumwa akunze gutanga kuri uru rubuga nkoranyambaga, harimo ubwo aherutse gushyiraho bushishikariza abantu gusambanya abana.

Ibi byanatumye kuri uyu wa Mbere tariki 20 Werurwe 2023 anyuza ubutumwa kuri uru rubuga, asaba imbabazi kuri ubwo butumwa yari yatangaje.

Yari yagize ati “Ndasaba IMBABAZI kuri tweet nakoze ikangurira abantu gusambanya abana batarageza imyaka y’ubukure. Ndicuza kandi nasaba abantu bose kubyirinda kuko ari ugukangurira abantu gukora icyaha cy’ubugome.”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Werurwe 2023, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi uyu musore.

Ubutumwa bwanyuze kuri Twitter ya RIB, bugira buti “RIB yafashe Evariste Tuyisenge wiyita NTAMA W’IMANA 2 kuri Twitter, nyuma y’uko atangaje ubutumwa bushishikariza abantu gukora icyaha cyo gusambanya abana.”

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rukomeza ruvuga ko “Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko akoresha ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bw’urumogi gishobora kuba ari kimwe mu ntandaro z’ibyo yandika, akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mu gihe dosiye ye irimo gutunganywa kugira ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.”

RIB yasoje iboneraho gukangurira abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda gukoresha ubutumwa bugize ibyaha cyangwa bushishikariza abantu kubikora, bagamije kongera umubare w’abakurikira. Iti “Abazabirengaho bazahanwa nk’uko amategeko abiteganya.”

RADIOTV10

Comments 3

  1. Mutangana Aloys says:
    2 years ago

    Birumvikana,ntakuntu wakwandika ibintu nka biriya ufite ubwonko bukora neza.birashoboka ko Koko akoresha ibiyobyabwenge,RIB imwiteho

    Reply
  2. Egide Musavyi says:
    2 years ago

    Hari abandi nkunda kubona bigisha ubusambanyi babakobwa babicisha kurubuga hwaniro nabo nyene mubagireko amatohozaaa kuko bicafuza igihugu mur rusangi kandi bigatosekaza imico n’imigenzo y’igihugu RIB ivyitehooo murakozeee

    Reply
  3. Nsabimana Léonard says:
    2 years ago

    Nibyiza cyane nabanda bibabere isomo

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − five =

Previous Post

Pasiteri watse abakristu amafaranga ngo azabajyane mu ijuru yongeye gukora agashya katunguye benshi

Next Post

Impamvu umukinnyi ukiri muto yagizwe kapiteni w’ikipe y’Igihugu ikomeye ku Isi

Related Posts

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

by radiotv10
15/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo kwangisha Leta y’u Rwanda amahanga no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi, yahakanye ibyaha byose...

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

by radiotv10
15/07/2025
0

Inzego z’uburezi mu Rwanda zitangaza ko umwaka w’amashuri utaha, uzatangirana n’impinduka zirimo kuba abiga mu cyiro cya mbere cy’amashuri abanza,...

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

by radiotv10
15/07/2025
0

Crystal Ventures Ltd (CVL), one of Rwanda’s most prominent investment holding companies, has announced the appointment of Nick Barigye as...

Eng.-Additional new changes to be implemented in Rwanda’s education system

Eng.-Additional new changes to be implemented in Rwanda’s education system

by radiotv10
15/07/2025
0

Education authorities in Rwanda have announced that the upcoming academic year will bring several changes, including students in the lower...

Rwanda and Turkmenistan establish diplomatic relations for the first time

Rwanda and Turkmenistan establish diplomatic relations for the first time

by radiotv10
15/07/2025
0

In a landmark move aimed at strengthening international cooperation, Rwanda and Turkmenistan have officially established diplomatic relations. The signing ceremony...

IZIHERUKA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye
AMAHANGA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

by radiotv10
15/07/2025
0

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

15/07/2025
Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

15/07/2025
Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

15/07/2025
Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

15/07/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Congo bugishyize imbere imirwano

15/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Impamvu umukinnyi ukiri muto yagizwe kapiteni w’ikipe y’Igihugu ikomeye ku Isi

Impamvu umukinnyi ukiri muto yagizwe kapiteni w’ikipe y’Igihugu ikomeye ku Isi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.