Ukunze gukoresha Twitter yatawe muri yombi na RIB hanatangazwa amakuru mashya kuri we

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi Evariste Tuyisenge wiyita ‘NTAMA W’IMANA 2’ kuri Twitter ukekwaho gutangaza ubutumwa bushishikariza abantu gusambanya abana, hanatangazwa ikindi kigize icyaha gishobora kuba ari cyo cyamuteraga gutangaza buriya butumwa.

Evariste Tuyisenge wiyita NTAMA W’IMANA 2 kuri Twitter, ni umwe mu bazwiho gukoresha cyane urubuga nkoranyambaga rwa Twitter mu Rwanda.

Izindi Nkuru

Mu butumwa akunze gutanga kuri uru rubuga nkoranyambaga, harimo ubwo aherutse gushyiraho bushishikariza abantu gusambanya abana.

Ibi byanatumye kuri uyu wa Mbere tariki 20 Werurwe 2023 anyuza ubutumwa kuri uru rubuga, asaba imbabazi kuri ubwo butumwa yari yatangaje.

Yari yagize ati “Ndasaba IMBABAZI kuri tweet nakoze ikangurira abantu gusambanya abana batarageza imyaka y’ubukure. Ndicuza kandi nasaba abantu bose kubyirinda kuko ari ugukangurira abantu gukora icyaha cy’ubugome.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Werurwe 2023, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi uyu musore.

Ubutumwa bwanyuze kuri Twitter ya RIB, bugira buti “RIB yafashe Evariste Tuyisenge wiyita NTAMA W’IMANA 2 kuri Twitter, nyuma y’uko atangaje ubutumwa bushishikariza abantu gukora icyaha cyo gusambanya abana.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rukomeza ruvuga ko “Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko akoresha ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bw’urumogi gishobora kuba ari kimwe mu ntandaro z’ibyo yandika, akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mu gihe dosiye ye irimo gutunganywa kugira ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.

RIB yasoje iboneraho gukangurira abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda gukoresha ubutumwa bugize ibyaha cyangwa bushishikariza abantu kubikora, bagamije kongera umubare w’abakurikira. Iti Abazabirengaho bazahanwa nk’uko amategeko abiteganya.”

RADIOTV10

Comments 3

  1. Mutangana Aloys says:

    Birumvikana,ntakuntu wakwandika ibintu nka biriya ufite ubwonko bukora neza.birashoboka ko Koko akoresha ibiyobyabwenge,RIB imwiteho

  2. Egide Musavyi says:

    Hari abandi nkunda kubona bigisha ubusambanyi babakobwa babicisha kurubuga hwaniro nabo nyene mubagireko amatohozaaa kuko bicafuza igihugu mur rusangi kandi bigatosekaza imico n’imigenzo y’igihugu RIB ivyitehooo murakozeee

  3. Nibyiza cyane nabanda bibabere isomo

Leave a Reply to Egide Musavyi Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru